Ahabanza » Guteka » Deseri » Crème yo gutakisha gato

Crème yo gutakisha gato

Yanditswe kuwa 04-11-2016 Saa 11 : 02

Igihe wikoreye gato iwawe mu rugo ushobora no kuyitaka neza ukoresheje crème nayi wikoreye mu rugo.

Ibyo uzakenera :

  • Amagi 3
  • Isukari y’umushonge (icing sugar) agapaki 1 ka garama 500
  • Agafu kitwa glycose ( kaboneka muri suer markets zigurisha ibikoresho bya gateau)
  • Agafu kitwa glycerine ( nako wakabona muri super markets)
  • Food color (ihindura ibara ry’ibiryo. wagura iy’ibara wifuza ko crème iza gusa naryo)

Uko bikorwa

  1. Fata umweru w’amagi uwukoroge cyane ku buryo usa n’urufuro
  2. Ongeramo isukari
  3. Ongeramo glycerine na glycose
  4. Bivange cyane ukoresheje fouet
  5. Bisuke mu gashashi kabugenewe
  6. Umaze gukora gato wagenda ubitaka hejuru no hagati ugafatanisha gato ebyri bitewe nuko ubishaka.

Byatanzwe na Vava

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe