Ibitebo biteka bikanashyushya ibiryo n’uko wabibona

Yanditswe: 16-08-2016

Hari ibitebo bizwi ku izina rya ’’Peace maker’’ biteka ibiryo bikanabishyushya amasaha arenga arindwi kuburyo udashobora kurya ibiryo bikonje ufite iki gitebo.

Uko peacemaker ikoreshwa n’ibyiza byayo

1. Iki gitebo kiba gikoze ku buryo bw’ubuhanga cyane kuburyo uterekamo ibiryo bitarashya neza,bikaza guhiramo kuko kigira ubushyuhe bwinshi bubasha guhisha ibiryo .

2. Uterekamo isafuriya cyangwa isorori y’ibiryo bihiye sa mbili z’igitondo bikagera sa cyenda z’umugoroba bigishyushye.

3. Ibi bitebo bigizwe n’amoko menshi,birimo ibinini n’ibitoya kuko hari nk’icyo washyiramo amasafuriya atatu cyangwa ane.

4. Iyo utetse ibishyimbo bikamara kuba imituri,ukabikuraho ukabitereka muri iki gitebo bishya mu masaha atatu gusa.

5. Umuntu ukoresha peacemaker mu rugo rwe nta kibazo cyo gukoresha amakara menshi kuko niba wakoreshaga imifuka ine y’amakara ku kwezi, uzakoresha umwe cyangwa ibiri gusa.

6.Hari Peacemaker ntoya umukozi atwaramo ibiryo agiye ku kazi ukaza kubirya bigishyushye ntavunike ajya mu rugo kurya.

Ibiciro by’ibi bitebo nabyo bijyana n’uko kingana kuva ku mafaranga 12.000frw ku gito muri byo na 80.000frw ku kiruta ibindi.

Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara kuri izi nimero 0784693000/0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri agasaromagazine gmail.com,tukakuyobora aho wasanga ibi bitebo bya peacemaker.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.