-
Umuryango Resonate wigisha abagore kuvugira mu ruhame no gutinyuka
Umuryango Resonate uhugura abana b’abakobwa n’abagore kumenya kwitinyuka, kumenya kuvugira mu ruhame ndetse no kwibona nk’umuyobozi. Mu bagore bagera kuri 500 bamaze guhugura bamwe muri bo bavuga ko hari itandukaniro rinini riri mbere yuko bahugurwa na Resonate ndetse na nyuma yaho bahuguriwe. Aurore Irangeneye ukuriye itsinda ry’ubushakashatsi muri Girl Hub Rwanda ni umwe mu bahuguwe na Resonate yagize ati : Mbere yuko njya muri Resonate navuga ko nari njagaraye , muri make, haba mu gihe (...)
-
Uganda : umugore yabyaye impanga inshuro 5, umugabo aramuta
Abagore benshi baba bifuza urubyaro ndetse bamwe bakagera naho bajya kubiba mu bitaro nyamara kuri Sumayiya Nakanwagi we urubyaro rwamubereye umutwaro agera aho atandukana n’umugabo ubwo yabyaraga impanga ya gatanu amusigira inda yabyayemo impanga za 6 Ubuhamya bwa Sumayiya Nakanwagi Muri 2002 nahuye n’umugabo wanjye Jamir Batte icyo gihe nari umucuruzi, ngura ibitoki muri Mbarara nkajya kubigurisha I Kampala, Busega na Nateete. Nyuma y’igihe gito duhuye ubucuruzi ntibwangendaga neza ariko (...)
-
Abagore bari barazahajwe n’ubukene barashimira aho Azizi Life yabakuye
Abagore batari bake baboha uduseke baravuga ibigwi umushinga wa Azizi Life kuba warabakuye mu bukene ubu bakaba bamaze kwiteza imbere babikesheje imirimo bakora. Azizi Life rero ifasha abagore baboha bibumbiye mu ma koperative atandukanye , babashakira amasoko. Umutoniwase Jeanine umuyobi zi wa Azizi Life avuga ko bakorana n’amakoperative 25 ahuriyemo n’abantu bagera kuri 500, bakaba baboha ibikomoka mu bugwegwe, nk’uduseke, amaplateau ,.. hari ababoha mu birere n’ababaza bakora imitako (...)
-
Abagore bashyizwe ku myanya y’ubuyobozi n’inama y’abaministri
Kuwa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’abaministri yashyize ku myanya y’ubuyobozi abantu batandukanye. By’umwihariko abagore bahawe imirimo ni aba : • Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe Madamu MIREMBE Alphonsine : Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe/ Director of Cabinet • Mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye / Rwanda Elders Advisory Council (...)
-
Abagore bigishijwe camera na Kemit, biteguye kubibyaza umusaruro
Umuryango utegamiye kuri leta witwa Kemit Production, uri kwigisha abagore bari mu byiciro bitandukanye barimo abahoze mu buraya, abacuruzaga udutaro ndetse n’abafite ubumuga, bakaba bari kwigishwa uko bafata amajwi, amafoto n’amashusho ku buryo bwa kinyamyuga, bakaba bafite intego yo kubibyaza umusaruro bakiteza imbere. Uwo mushinga ukorwa na Kemit bise “ Faces of Life,” bishatse kuvuga ngo isura y’ubuzima uhuriyemo n’abagore 42, bakaba barakuwemo abagore icyenda bari kwigishwa uko bazajya (...)
-
Kenya : Kwibagisha ngo ube mwiza biraharawe
Kwibagisha ngo umuntu ahindure isura ye byatangiwe gukorwa mu bihugu bya Amerika y’amajyaruguru, n’iburayi aho abenshi bibagishaga bagamije kugira isura ihorana itoto, muri Kenya naho ibyo kwibagisha ngo abantu babe beza bimaze gufata intera ndende ndetse ni nabyo bigezweho cyane. Mu bazwi cyane bo hanze bibagishije, twavuga nk’icyamamare Michael Jackson, waje gutangaza ko yabitewe na se wahoraga amuhohotera akiri umwana aho yamwitaga buri gihe "big nose" bisobanuye ngo "bizuru". ibi byatumye (...)
-
Ibihugu bya mbere 10 bifite abagore benshi mu nteko, ku isi
Mbere wasangaga umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobzi uri hasi cyane kuko basuzugurwaga, ariko uko iminsi ihita niko usanga umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ugenda wiyongera ndetse hakaba naho usumba uw’abagore. Dore uko urutonde rw’ibihugu bifite abagore benshi mu nteko ku isi ruhagaze : 1.Rwanda : u Rwanda nicyo gihugu kiri ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira bagore benshi mu nteko aho ku myanya 81 y’abadepite abagore ari 51, mu gihe mu myanya 26 y’abasenateri abagore ari 10. (...)
-
Ibintu 8 ugomba kuba uzi ku mukunzi wawe
Kugirango imibanire y’abakundana ndetse n’abashakanye irusheho kuba myiza hari ibintu by’ingenzi baba gabomba kumenyanaho hagati yabo. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho ibintu 10 ugomba kuba uzi ku mukunzi wawe. Umunsi yavutseho : Umunsi umuntu yavutseho ni umunsi ukomeye mu buzima bwe ku buryo biba byiza iyo uteguwe n’inshuti ze za hafi zikamukorera umunsi mukuru cyangwa se zikamwifuriza umunsi mwiza. Muri izo nshuri ze rero umukunzi we aba agomba kuba uwa mbere kumenya no gutegura uwo (...)
-
Angelique Kidjo, yahawe igihembo muri Grammy Awards agitura abagore b’abanyafrika
Mu ijoro ryo ku cyumweru nibwo muri Amerika yatanzwe ibihembo bya Grammy Awards bihabwa abanyamuziki bahize abandi muri muzika. Mu bihembo bitanduknye bitangwa, umunyafrika Angelique Kidjo yegukanyemo igihembo gihabwa umuhanzi wakoze Album nziza ku isi “Best World Music Album”, akaba yahise agitura abagore b’abanyafrika bose. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Benin yagize ati : “iyi Album nyituye abagore bose b’abanyafrika ku bw’ubwiza bwabo no koroherana, abagore b’abanyafrika muri beza” Angelique (...)
-
I Kigali yateraniye inama ivuga ku burezi ihuje ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara
Kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri iri kwiga ku burezi aho abayobozi bo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bagiye gufata ingamba z’uburezi muri 2015 Iyi nama yateguwe na UNESCO ku bufatanye na gahunda y’uburezi kuri bose( Education for All) , bakaba bari gusuzuma intambwe iyo gahunda yagezeho kuva bashyiraho intego muri 2000 ndetse n’imbogamizi basigaranye zatumye batagera kuri izo ntego. Ubwo hatangizwaga iyi nama umuyobozi wungirije wa UNESCO Qian Tang yavuze (...)
-
Papa Francis yamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore
Kuri uyu wagatandatu Papa Francis yamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore ryaba iryo mu rugo ndetse n’ibikorwa byo kubakata imye mu myanya ndagabitsina yabo, aho yavuze ko iryo ari iteshagaciro rikwiye kurwanywa. Papa Francis yagize ati : “ bakorerwa ubucakara butandukanye, harimo gucuruzwa, gukebwa bimwe mu bice ndangagitsina,… ibyo byose biradusaba kubihagurikira tukabirwanya” Ibyo yabivugiye mu nama y’I Vatican y’umuco yavugaga ku birebana n’abagore. Nkuko Umuryango w’abibumbye ubitangaza, (...)
-
Umuryango wiyomoye kuri kiliziya Gaturika ufite abapadiri b’abagore 165
Umuryango w’impirimbanyi ziharanira ko abagore b’abagatorika bagira uburenganzira bwo kugirwa abapadiri ARCWP (Association of Roman Catholic Womenpriests) ukomeje ibikorwa byawo byo kotsa igitutu Kiliziya Gaturika, aho bayisaba kureka abagore nabo bakaba abapadiri, bakaba bamaze guha ubupadiri abagore bagera ku 165. Nubwo muri Kiliziya Gaturika abagore batemerwe kuba abapadiri, bamwe mu bagore biyomoye kuri kiliziya bakomeje kwamagana uburyo Kiliziya Gaturika itemerera abagore kuba (...)
-
USA : Bwa mbere umusilamukazi yayoboye isengesho mu musigiti
Muri Amerika muri leta ya Los Angeles kuwa gatanu ushize abagore b’abasilamu bateraniye musigiti ari bo bonyine ukaba ariwo musigiti wa mbere uzajya usengerwamo n’abagore gusa muri Amerika ndetse n’isengesho rikazajya riyoborwa n’umugore. Hasna Maznavi na Sana Muttalib batangije igitekerezo cyo gushyiraho umusigiti w’abagore gusa akaba ari nabo bayobozi bawo bavuga ko bakurikije urugero rw’abagore bagize uruhare mu gutangiza idini ya Islam. Muttalib usanzwe ari umunyamategeko yagize ati : “ (...)
-
Menya salon de coiffure wagana bitewe na service wifuza muri kigali
Mu mujyi wa Kigali uhasanga ama salons de coiffure menshi rimwe na rimwe umuntu akaba yakwibaza iyo yahitamo. Salon nyinshi rero ziba zifite umwihariko mbese ikintu abantu bayikundira kurenza izindi. Ibi rero ni bimwe mu byo abantu bakunze gukurikirana muri za salon zisokoza imisatsi na zimwe muri za salon de coiffure wabiboneramo : Salon zirimo abasokoza bazwi : izi ni salon ziba zifite abasokoza (coiffeur) baba bamaze kubaka izina bazwiho ubuhanga. Akenshi aba ba coiffeur iyo bimutse (...)
-
Kwambara impeta mu ino ko bivugwaho byinshi, ukuri ni ukuhe ?
Kwambara impeta mu ino ntibikunze kuvugwaho rumwe mu muco nyarwanda aho usanga buri wese aguha ubusonuro bwe bitewe n’imyumvire ye. Dore ubusobanuro bamwe mu banyarwanda batanga ku kwambara impeta mu ino. Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko kwambara impeta ku ino bisobanuro ko uba uri indaya ariko wababaza ibihamya ugasanga ntabyo bafite bifatika. Umwe mu bo twaganiriye yagize ati : “Umukobwa n’umugore wambaye impeta mu ino buri gihe mubonamo uburaya, nta mukobwa wiyubashye ujya wishyiraho (...)
-
UK : 17 % by’abagore binjiza umutungo myinshi kurusha abagabo babo
Mu Bwongereza umugore umwe mu bagore 5 bavuga ko binjiza umutungo mwinshi mu ngo zabo kurusha abagabo. Mu Bushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza basanze ko abagore bagera kuri 17% babona amafaranga menshi kurusha abagabo. Iyo mibare yariyongereye cyane bageze mu bagore bakiri bato aho basanze byibura umugore umwe mu bagore bane( bivuze ko bageze hafi kuri 25%) mu bagore bari hagati y’imyaka 25 na 34, binjiza umutungo myinshi kurusha abagabo babo. Abagore bo muri iki kigero bakunze kurangwa (...)
-
Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afrika basangijwe uko u Rwanda rurwanya SIDA
Mu nama yahuje abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afrika bibumbiye mu muryango wo kurwanya SIDA (OAFLA), Jeannette Kagame yasangije abandi bagore b’abakuru b’ibihugu muri Afrika aho u Rwanda rugeze mu kurwanya SIDA n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana dore ko ari nabo ahanini bagerwaho n’ingaruka za virusi itera SIDA. Madame Jeanette Kagame yahamagariye abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu guhaguruka bakarandura burundu ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse anabereka aho u Rwanda rugeze mu kurwanya (...)
-
Prezida Mugabe, iby’uburinganire ntabikozwa
Ubwo yari mu nama ya 24 ihuza abaprezida b’umuryango w’Afrika yunze ubumwe ari naho yahise atorerwa kuwuyobora kuri uyu wa 30 Mutarama, 2015, Prezida Mugabe yanenze cyane abashaka kuringaniza abagore n’abagabo mu bya politiki akavuga ko abagore baremewe kubyara gusa. Ibi Prezida Mugabe yabivuze mu gihe iyo nama yari arimo yari ifite insanganyamatsiko igiri iti : “Kongerera ubushobozi abagore” Prezida Mugabe yagize ati : “Iyo ugeze aho ibintu bibera, ntabwo biba biboroheye. Bagomba gushaka, (...)
-
Abagore 1000 bahuguwe na Women for Women bagiye kwiteza imbere
Abagore basaga igihumbi bamaze umwaka urenga bahugurwa n’umushinga Women for Women basoje amahugurwa bakora mu byiciro bitandukanye harimo kudoda, gukora muri salon, gukora amasaro n’ibyo akorwamo, n’ibindi, bakaba bagiye gukoresha ibyo bigishijwe mu kwiteza imbere. Abo bagore uko ari 1000 bakomoka mu mirenge utatu igeze karere ka Kicukiro ariyo ; Gatenga , Gikondo na Kigarama, bakaba baratoranywaga mu bagore batifashije bari cyiciro cya mbere n’ica kabiri by’ubudehe. Umuyobozi wa Women for (...)
-
Uganda : Umwana yasabiye nyina gufungwa burundu
Umwana w’umuhungu w’imyaka 17 yabwiye urukiko rw’ikirenga rwa Kisese ko yifuza ko nyina bamufunga burundu kuko yishe papa we Uyu mwana yabivugiye imbere y’urukiko agira ati ; “ Ndabizi neza ko uriya mugore uhagaze impande y’urugi ari mama wanjye, ariko kuko yishe papa sinshaka kumubona ukundi, ndigusenga ngo uru rukiko rw’ikirenga kandi rwubashywe rumukatire igifungo cya burundu” Uwo mugore ushinjwa kuba yarishe umugabo we ni umuturage wo mu karere ka Kamwenge witwa Enid Kibayenzire akaba aregwa (...)
0 | ... | 260 | 280 | 300 | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | 420 | 440