-
Ikanzu yo ku zuba
Muri iyi minsi hanyuzamo hakaza izuba ryinshi, iyi kanzu ni nziza kuko ituma ubushyuhe butakwica ngo bukubuze gukora akazi dore ko n’abafite ibyuma bizana ubukonje bakenera gusoka mu biro bataha cyangwa se bari mu kiruhuko bagera hanze bagatungurwa n’ubushyuhe bwinshi buri kuzanwa n’izuba. Iyi kanzu rero yagufasha gukora akazi kawe neza kandi ukaba wayambara ahantu henshi hatandukanye haba mu kazi ko mu biro cyangwa se abikorera mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi. Mu bijyanye no kurimba iyi (...)
-
Amabara yijimye
Kurimba ntibivuze kwambara amabara agaragara cyane gusa kuko n’amabara yijimye nayo ashobora kujyanishwa kandi uyambaye agasa neza. Umukara ntukunzwe kujyanishwa n’andi mabara yijimwe ariko usanga nabyo ntacyo bitwaye iyo ubyambaye yahisemo neza imiterere (forme) y’imyenda aribujyanishe n’umukara Kuri iyi foto ishati y’umukara ijyanishijwe n’ipantalo y’icyatsi cyijimwe( vert foncé) ku buryo wagirango nayo ni umukara ariko iyo witegereje neza ubona itandukaniro. Hari abantu badakunda amabara acyeye (...)
-
Urukweto escalpin
Ubwo duheruka kuganira ku nkweto ,twavuze kuru kweto rw’ubwoko bwa escalpin , n’uyu munsi tugiye kongera tuvuge ku rumweto rwa escalpin gusa rutandukanye ni urwo twavuzeho ubushize. Impamvu twibanze kuri escalpin nkuko twabivuze ubushize ni ubwoko bw’inkweto bugezweho kandi bubera abarwambaye abo aribo bose. Uru rukweto rero uretse no kuba ari escalpin rufite uruhu rwiza rw’inzoka rutuma rurushaho gusa neza. Uko mubibona rurafunze bikaba bituma warwambara ahantu henshi hatandukanye haba mu (...)
-
Ikanzu yo mu rugo
Ku wa gatandatu niwo munsi abagore benshi birirwa mu rugo, bagakora amasuku mu rugo rwabo, bakaba banatekera abo mu rugo dore ko akenshi baba bakumbuye kurya ibiryo byatsetswe na nyirurugo , mbese bakita ku rugo rwabo kuko aba aribwo babonye umwanya. Uyu mwambaro ni umwambaro mwiza wo kwambara mu gihe wiriwe mu rugo, uri muturimo dutandukanye kuko utakubangamira wunamye, wicaye cyangwa ngo ube wahambuka nk’igitenge , kandi ni n’umwenda usa neza ku buryo niyo mwagira abashyitsi (...)
-
Ikanzu ya dentelle
Kwambara imyenda ya dentelle muri iyi minsi bigezweho, hari zimwe uba ubona zisa nk’aho zibonerana cyane ku buryo umuntu abona umubiri ariko zose siko zimeze. Iyi ni ikanzu ya dentelle wambara ukaba usa neza kandi wambaye byiyubashye Iyi kanzu rero yo iri mu myenda mike wakwambara ahantu hose,waba wagiye gusenga,waba ugiye ku kazi ufite nk’inama, waba ugiye gusura umuntu , muri macye wayambara ahantu henshi. Iyo wambayeho inkweto ndende irushaho kuba nziza no kugarara neza, ukanambara (...)