-
Uko wakivura indwara z’uruhu ukoresheje igikakarubamba
Mask yo mu gikakarubamba n’indimu ivura indwara zitandukanye z’uruhu cyangwa ikagabanya ubukana bwazo harimo : amabara y’umukara, amaribori n’inkovu za acne(indwara y’uruhu ituma ruzana ibiheri binini n’amavuta menshi mu maso). Uko wakoresha mask y’igikakarubamba : Ushobora gukoresha jeli y’igikakarubamaba naho mu gihe utayifite ukaba wayikorera mu buryo tugiye kubabwira ukabyisiga mu maso ukoresheje akaroso ka bugenewe cyangwa se ipamba ukabimarana iminota 15. Uko wakikorera jeli yo (...)
-
Uko wahagarika amavuta yangiza uruhu
Abantu benshi bisiga amavuta akesha uruhu aba yarababareye nk’ikiyobyabwenge ku buryo hari n’abayasiga mu bwangavu cyangwa barayarangiwe n’abandi nyuma bamenya ububi bwayo bakagorwa n’uburyo bayavaho, nyamara ubu buryo bukurikira bwabigufashamo : Gukunda uruhu rwawe karemano (kwiyakira) : iyo umaze kwiyakira birakorohera kureka uruhu rwawe rugasubira uko rwahoze nubwo bisaba igihe kirekire bitewe n’igihe umaze ukoresha amavuta ahindura uruhu. Kwihanganira impinduka ubona ku ruhu rwawe : mu (...)
-
Uko wakwivura imvuvu
Abantu benshi usanga barajujubijwe n’imvuvu bigatuma umusatsi wabo uhora usa nabi nyamara hari uburyo bworoshye tugiye kukubwira wakoresha ukabirwanya. Bumwe muri ubwo buryo ni jeli (jel) y’igikakarubamba n’indimu, iyo jeli ikaba irwanya imvuvu, gucikagurika k’umusatsi, ikagaburira umusatsi bigatuma uba mwiza kandi ugahora usa neza. Uburyo wakikorera umuti w’imvuvu no gucika k’umusatsi. • Fata ibibabi 2 by’igikakarubamba • Bikateho twa tuntu tumeze nk’amahwa two k’uruhande • Katamo kabiri ku (...)
-
Kwizirika mu nda ku mubyeyi umaze kubyara ntibivugwaho rumwe
Guhambira inda cyangwa se kwambara umwenda ufashe mu nda ntibivugwaho rumwe n’ababyeyi ndetse n’abaganga. Ababyeyi bamwe barahazirika abandi ntibabikozwe naho abaganga bamwe barabikemanga. Umuhoza Delphine ni umwe mu babyeyi twaganiriye uhambira mu nda iyo amaze kubyara. Kuri we ngo abona kuba yihambira bimufasha kugabanya uburibwe kandi bigatuma mu nda he hasubirana ntihakomeze kuba hanini. Ishimwe Diane ni undi mubyeyi twaganiriye we ngo ntajya azirika inda kuko ajya kubyara bwa mbere (...)
-
Umwihariko wa massage ikoreshejwe amabuye ashyushye
Massage ni uburyo bwo gufasha umubiri kuruhuka, mu gihe wumva urushye, ingingo zose zikubabaza, cyangwa se ushaka kugabanya stress. Muri rusange massage igufasha kumererwa neza mu mubiri, bigatuma amaraso ashyushye agenda neza ukamererwa neza nyuma yo kuyihabwa. Massage ikoreshejwe amabuye (Hot stones massage) ni imwe mu bwoko bwa massage ikoreshwa n’amabuye ashyushye, ayo mabuye ntago ari amabuye asanzwe kuko nubwo aba ashyushye ntago atwika. Ayo mabuye ajya kumera nk’amakoro ava mu (...)
-
Ni ryari watangira siporo nyuma yo kubyara ubazwe ?
Nyuma yo kubyara ubazwe ntago ari byiza guhita watangira gukora siporo, ugomba byibuze kurindira hagashira ibyumweru hagati ya ya bitandatu n’umunani kimwe nk’ababyaye bisanzwe. Nyuma y’aho wareba umuganga ugukurikirana akereba ko wakize neza, ndetse hari igihe ashobora kugusaba kujya ku muganga ngororamubiri akabanza kugukoresha imyitozo ituma umubiri wawe ndetse n’imyanya myibarukiro yawe isubirana neza. Mu gihe rero muganga akwemereye ko watangira siporo, ugomba gutangirira kuri siporo (...)
-
Uko wita ku ruhu mu gihe hakonje
Mu gihe ikirere cyahindutse hatangiye gukonja, hagwa imvura nyinshi n’imbeho, abantu bahindura imyambarire bakifubika cyane, bigatuma hari ibice bimwe by’umubiri bitangira kumirana kubera ko amavuta ahita avaho bitewe n’imyenda ifashe. Dore mu byo wakora kugirango uruhu rwawe cg umubiri wawe utangirika cyane : Gusuzumisha uruhu rwawe : icya mbere biba byiza iyo ugiye kureba muganga w’ uruhu(dermatologist) cyangwa undi ubizobereyemo akagufasha kumenya uruhu rwawe uko rumeze na mavuta wakwisiga (...)
-
Ibisobanuro bya Prééclampsie (Preeclampsia) ku bagore batwite
Prééclampsie cyangwa Preeclampsia, ni indwara ikunda gufata abagore batwite. Mu Rwanda ikunda kuhagaragara cyane ikaba ari imwe muzizahaza abagore batwite. Muganga wa CHUK yatubwiye ko nibura bakira umubyeyi umwe ku munsi kubera pre eclampsie. Bikaba bishobora kugera kuri 15% by’impamvu zituma abagore batwite bakirwa mu bitaro. Preeclampsia ku bagore batwite ni iki ? Preeclampsia ni indwara ifata abagore batwite ikaba igaragazwa n’umuvuduko mwinshi w’amaraso (Hypertension) hamwe n’indwara (...)
-
Uburyo bwiza bwo kurya inyama zitukura
Inyama z’umutuku ni ukuvuga iz’inka, iz’ ingurube n’ ihene, ubusanzwe ni nziza ku mubiri kuko zirimo intungamubiri ; gusa iyo umuntu akabije kurya nyinshi bishobora kumutera ibibazo bitandukanye. Muri rusange, abanyarwanda bakunda inyama cyane kubera ko ari ikiribwa kitaboneka cyane mu ngo zabo, ku buryo abo mu byaro bazita ‘imboneka-rimwe’. Ugize amahirwe yo kubaho neza akumva ko guca agahigo ari ukuzirya buri munsi. Mu tubari dutandukanye usanga abafata icupa akenshi bafata na brochette. (...)
-
Ingaruka zo kurya inzara
Uko umuntu agumisha intoki ku munywa arya inzara n’iko akomeza kugenda amira utumikorobe ndetse n’imyanda byamuteza indwara zitandukanye nko kurwara impyiko, kwikomeretsa mu menyo ,kurwara indwara z’uruhu n’izindi nyinshi. Ku rya inzara si bintu byiza kuko rimwe na rimwe biterwa n’agahinda no kwigunga ariko ububi bwabyo burenze uko umuntu yabutekereza. Nk’uko Richard Scher, umuganga uvura indwara z’uruhu ndetse akaba n’umuhanga mu byo gutunganya inzara mu ishuri Weill Cornell rya New York (...)
-
Ibintu 8 wakora ukirinda kubabara umugongo
kubabara umugongo ni indwara irimo igaragara cyane mu bantu b’ingeri zose ariko cyane mu bantu bari hagati y’imyaka 30 na 60,babitewe n’impamvu zitandukanye nyamara murizo inyinshi za kwirindwa nk’uko twabibwiwe na muganga Ntakirutimana Samuel ukora muri serivisi yo kugorora umubiri (Physiotherapy) mu ivuriro rya kaminuza y’u Rwanda ,ishami ry’ishuri rikuru ry’ubuzima (CMHS) akaba yaradusobanuriye kuburyo bwo kwirinda indwara y’umugongo. Bimwe mu byo wakora ngo wirinde indwara y’umugongo 1. (...)
-
Uko wakwirinda inzara zinjira mu mubiri
Inzara zinjira mu mubiri ni bimwe mu bintu bibabaza zishibora kuba karande y’umuryango , bishobora kandi guterwa no gucibwa nabi, kwambara inkweto ntoya zikanda amano cyane bigatuma inzara zinjira mu mubiri. Uko wabirwanya Gukata inzara hejuru gusa (carre) udakojeje ku mpande Niba ufite uburwayi bwa diabete ni ngombwa kubaza muganga ubizobereyemo mu gihe wagize urwara rwinjira mu mubiri. Kwirinda kwambara inkweto zikwegereye cyane cyangwa amasogisi matoya Gusiga inzara nyuma umuti wa (...)
-
Ibyo wakwigira ku gutsindwa kwa Bresil ku marangamutima
Mu bintu biranga amarangamutima y’umuntu ni ukwishima , kurakara, kugira agahinda bitewe n’impamvu zitandukanye zabaye ku muntu,gusa bikunze kuvugwa ko amarangamutima y’abagore agaragara vuba cyane kubenza abagabo. Mu mukino waraye uhuje Bresil n’Ubudage byagaragaye ko agahinda abagore bagaragaje mu marira katewe no gutungurwa batari biteze. Ibitego 7 by’ubudage kuri 1 cya Bresil ni amateka mu gikombe cy’isi cya 2014. Mu gihe imbaraga z’amarangamutima zamaze kurenga ubushobozi bwo kuyagenzura, (...)
-
Ibyo wakora ukagira inzara z’umweru
Inzara zikunze kwitabwaho cyane cyane n’abagore ndetse n’abakobwa mu kuzikorera isuku ndetse no mu kuzisiga amabara (vernis) atuma zigaragara neza biruseho.Inzara z’umweru cyangwa se zererana zigaragara neza kandi zikagaragaza ko nyirazo azigirira isuku. Gusa hari abageraho bakabona inzara zabo zitagisa neza nka mbere niyo baba zazigirira isuku. ibi rero ni Ibyo wakora mu kurwanya guhindura ibara z’inzara Gukoresha umuti woza amenyo n’uburoso : ufata uburoso bufite amenyo yoroshye ugashyiraho (...)
-
Uburyo bwo gukoresha umwanya neza
Umwanya cyangwa se igihe ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko niwo dukoramo ibintu byose.Tugapanga imirimo yavuba ndetse n’imirimo y’igihe kirekire. Imyanya mito mito ni ingenzi cyane kuyibyaza umusaruro, umuntu witwa John Wesley, yagabanyije umunsi we mu duce twinshi tw’iminota itanu kandi iyo hari agace kamwe kapfaga ubusa byaramubabazaga cyane kuko yabaga yariyemeje gukoresha buri mwanya neza. Ushobora kutamera nka we neza ariko ugatangirira kugupangira iminota 30, hanyuma buhoro buhoro (...)
-
Uko warwanya kugira ibirenge bikomeye
Ibirenge bikomeye bifite umwera akenshi usanga ari kibazo gikomereye benshi, ugasanga bikunzwe kurangwa n’ibimenyetso byinshi nko gushishuka, kuribwa, kuzana imyate, gukomera kw’ibirenge,etc. Iyo rebye usanga impamvu zituma ibirenge bigira ibyo bibazo akenshi usanga ari ukutitabwaho neza kw’ibirenge nk’ibindi bice by’umubiri nko mu maso, ngo kandi nacyo gisigwa amavuta . Hari izindi mpamvu zatuma ibirenge bikomera nko koga amazi ashyushye cyane, indwara nka diabete ,eczema cyangwa psoriasis. (...)
-
Siporo zifasha umugore mbere na nyuma yo kubyara
Ubuzima bw’umugore mu gihe atwite ndetse na nyuma yo kubyara ntibumubuza gukora imyitozo ngororamubiri. Muganga Murekatete Odette yatubwiye imwe mu myitozo umugore utwite cyangwa wamaze kubyara akwiriye kwimenyereza. 1. Kugendagenda (marche) : Abagore bakunda gukora urugendo bagatembera n’amaguru by’umwihariko mu gihe batwite nta bibazo bakunda kugaragaza nko kubyimba amaguru, nyamara kubatabikora usanga ibyo bibazo bibagaragaraho cyane. 2. Kwitoza guhumeka : Hari uburyo butandukanye (...)
-
Uko wakuraho neza ubwoya bwo mu maso
Akenshi iyo umugore afite ubwoya mu maso bamwe bashobora gukeka ko ari ubwanwa ariko ntaho buba buhuriye nubw’ umugabo kuko bwo bugaragara nk’ udusatsi duke kandi ugasanga aba bufite baba bafite ikibazo cy’uburyo yabukuraho. Uburyo bwiza rero bwo gukuraho ubwo bwoya mu maso ni ubwitwa Waxing mu cyongereza cyangwa Epilation bukorwa mu buryo bimera nko komora ubwoya bitandukanye no ku bwogosha nkuko bikorwa ku bwanwa cyangwa ku misatsi. Ubwo buryo bwa waxing busaba guhozaho mu gihe ubwo (...)
-
Ibyiza bya Swedish massage
Swedish massage ni ubwoko bwa massage butuma umubiri ukora neza, amaraso agatembera neza, igafasha no kurwanya n’utundi tubazo twaba dutangiye kuvuka mu mubiri. Ubusanzwe Swedish massage yakunzwe gukoreshwa n’abashinwa, abanyamisiri, abayapani ba cyera . Ni massage itandukanye ni zindi nka relaxing cyangwa hot stone therapy kuko yo bayikoresha bashyizemo ingufu bakoresheje intoki n’amaboko ; bakibanda ku maguru,ku nda,ku maboko, mu mugongo n’ijosi. Ifasha imitsi kurambuka, amaraso agatembera (...)
-
Kwita ku bisuko
Ibisuko bikoresheje meshi (mèches) bisa neza ariko kandi bisaba kwitabwaho cyane cyane ko hari abasukura bagasanga imisatsi yabo yacitse. Hari ibyo wakora rero kugirango ibisuko byawe bimere neza kandi ntibyangize n’imisatsi yawe. Mbere yo gusuka Koga mu mutwe na shampoo mbere yo gusuka byaba byiza kogamo k’umunsi utandukanye n’ uwo uri bwisukisheho. Gushyiramo vitamines Guhitamo abagusuka babikora neza : kwirinda abakurura umusatsi cyane kuko biwuviramo gucika, cyane cyane ku (...)
0 | ... | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280 | 300 | 320 | 340 | 360