-
Indwara zivurwa no kunywa amazi arimo indimu
Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni meza cyane ku mubiri w’umuntu kuko usanga hari indwara nyinshi avura ndetse hakaba n’izindi arinda. Dore zimwe mu ndwara zivurwa no kunywa amazi y’akazuyazi wakamuriyemo umutobe w’indimu, cyane cyane iyo uyanyoye mu gitondo nta kindi kintu urafata : Ibiheri ; Ubusanzwe abantu bamwe bazi ko indimu yifashishwa mu kuvura ibiheri iyo wayisize nyamara igira umumaro uruseho iyo unyoye amazi irimo kuko vitamin C irimo irwanya ibiheri bigakira vuba. Ushobora no kujya (...)
-
Uko wagira amenyo y’umweru
Abantu bamwe usanga amenyo yabo yarahinduye ibara akaba umuhondo ugasanga basigaye bagira isoni zo gusenga ndetse rimwe na rimwe iyo bibaye byinshi ku menyo bikabatera n’impumuro mbi mu kanwa. Mu gihe rero ufite icyo kibazo hari uburyo wakoresha amenyo yawe akaba umweru ukagira n’impumuro nziza utiriwe ujya kwa muganga Ibyo uzakoresha Amavuta y’ibihwagari akayiko 1 Umutobe w’indimu utuyiko 2 Amazi ½ ya litiro Uko uzabigenza Vanga ibikoresho byose ubishyire mu isafuriya utereke ku ziko hariho (...)
-
Uburyo bwiza umugore utwite agomba kuryamamo
Buri wese ubusanzwe agira uburyo akunda kuryamamo. Hari abakunda kugarama, kubika inda cyangwa gukinjama( kuryamira urubavu).Ku mugore utwite rero we hari uburyo bwemewe kugira ngo abungabunge ubuzima bw’uwo atwite. Uburyo rero bwemewe ni ukuryamira urubavu rw’ibumoso. Ukaryama uhinnye amavi kandi ugashyira ikintu nk’umusego hagati y’amaguru ni ukugirango utegeranya amaguru kuko niyo wicaye usabwa kutayegeranya cyane. Impamvu yo kuryamira imoso ni ukugirango amaraso n’intungamubiri biva ku (...)
-
Uburyo bwiza bwo gusukura mu maso igihe cy’izuba
Muri iki gihe cy’impeshyi usanga abantu bamwe batameze neza mu maso kubera ubushyuhe buterwa n’izuba. Bamwe batangira gukanyarara uruhu rwo mu maso kuko baba batazi neza uburyo bwo gukaraba mu maso mu gihe cy’ubushyuhe. Dore uko wabigenza ; Jya ukaraba mu maso kabiri ku munsi : Nubwo haba hashyuhsye si byiza ko wakaraba mu maso inshuro zirenze ebyiri ku munsi kuko uruhu rwo mu maso ruba rworoshye cyane, bisaba kurukaraba gahoro kandi gake ku munsi. Karaba mu maso mu gitondo kugirango ibyuya (...)
-
Ingaruka zo gutakaza ibiro ku mugore utwite n’icyo yakora
Ubusanzwe umugore utwite aba agomba kugira ubuzima bwiza ntarwaragurike cyangwa ngo atakaze ibiro usange yarananutse kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo no kubangamira imikurire y’umwana uri mu nda cyangwa inda ikaba yanavamo.Umubyeyi rero aba agomba gukora ibishoboka byose kuburyo nta kintu gituma agabanuka ibiro. Kugabanuka kw’ibiro ku mugore utwite bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo kurwaragurika ,kugira intege nke agahorana umunaniro ukabije,kugira amaraso make no kugabanuka (...)
-
Umumaro w’icyayi cya tisane ku mubiri nuko gitegurwa
Tisane ni icyo kunywa twakwita icyayi gusa yo ikagira umwihariko wuko nta caffeine wayisangamo kuko nta majyani aba arimo. Ni icyo kunywa ushobora gutegura mu buryo bunyuranye bitewe nicyo wifuza. Itegurwa ite ? Mu gutegura tisane wifashisha ibyo twakwita nk’ibirungo binyuranye. Hariho n’ibigurwa bitunganyije ariko ibyiza ni ibyo witeguriye. Muri byo ibyo tugiye kuvugaho by’ingenzi wabona bitakugoye ni : umucyayicyayi, umwenya, teyi (rosemary), ibibabi cyangwa ibishishwa by’indimu cyangwa (...)
-
Uko wakoresha indimu mu kwivura uduheri
Hari ubwo mu maso ugira uduheri duto mu maso twinshi tugasa nkaho umuntu ahorana allergies. Utwo duheri ushobora kutwivura mu gihe utadutewe n’amavuta wisiga. Dore uko wabigenza. Ibikoresho Umutobe w’indimu ibiyiko 2 Isukari ibiyiko 2 Akayiko k’amavuta ya elayo Uko bikorwa Shyira isukari mu gasorori wongeremo umutobe w’indimu n’amavuta uvange Bisige mu maso ubimarane iminota 15 Bikarabe ukoresheje amazi y’akazuyazi Jya ubikora kabiri mu cyumweru Ibi bizagufasha gutuma uruhu ruhumeka neza (...)
-
Imihindagurikire y’inkari ugomba guhora ugenzura
Ni kenshi usanga abantu batajya bita ku bijyanye n’inkari nyamara burya ziri muri bimwe bigaragaza imikorere y’umubiri wacu, bigasaba ko duhora turi maso ngo tumenye impinduka ziri mu nkari zacu. Ibara ry’inkari, uko zihumura, inshuro ujya kwihagarika ku munsi ni bimwe mu by’ingenzi ugomba kwitaho no kumenya kugirango nibiba ngombwa ugane ivuriro hakiri kare. Inkari zitunganyirizwa mu mpyiko arizo zikamuramo ibyo umubiri ukeneye noneho ibisigaye bigasohoka bivanze mu mazi. Inkari zigizwe (...)
-
Uko wakoresha cocombre ukagira amaso y’umweru
Amaso ashobora kuba umutuku bitewe n’impamvu zitandukanye, nyamara ushobora kuyagarura akaba yasa umweru nkuko yahoze mbere. Dore uko wakoresha cocombre Fata cocombre 1 ikiri nshya uyikatemo udusate tw’utwuzeru Fata udusate 2 udushyire ku ruhande Utundi dusate twasigaye udusye utuvange udukamuremo umutobe Karaba mu maso neza usiye uwo mutobe mu maso bizatuma mu maso hawe hacya kandi hahorane itoto, binakurinde iminkanyari. Umaze kwisiga uwo mutobe mu maso, ufate twa dusate 2 washyize ku (...)
-
Imyitozo ngororamubiri ku mugore utwite
Burya umugore utwite aba akeneye gukora imyitozo ngororangingo imufasha kumererwa neza we ubwe ndetse n’umwana atwite bakagira ubuzima bwiza kandi imwe muri iyi myitozo akaba yanayikora na nyuma yo kwibaruka. 1.umwitozo wa mbere nugukora uturimo two mu rugo nkuko wari usanzwe udukora ntiwumve ko ugomba kutureka ngo nuko utwite nkuko ababyeyi bamwe na bamwe bumva ko igihe cyo gutwita baruhuka gusa ntibagire icyo bazongera gukora. 2.Kugenda n’amaguru nawo ni umwitozo mwiza ku mugorw utwite (...)
-
Umuti urwanya imvuvu
Imvuvu ni indwara ibangamira abantu kuko itera kw’ishimagura mu mutwe, hakanuka nabi ndetse rimwe na rimwe bigatuma n’umusatsi wangirika kubera gushima mu mutwe cyane. Nyamara burya byose byicwa no kutabimenya kuko umuti w’imvuvu buri wese ashobora kuwikorera iwe mu rugo mu bikoresho byoroshye kuboneka. Dore uko uwo muti ukorwa n’ibyo ukorwamo Ibikoresho Ibibabi 2 cyangwa se 3 by’igikakarubamba Umutobe ukamuye mu ndimu 1 Uko bikorwa Satura buri kibabi cy’igikakarubamba mo kabiri ukirishemo (...)
-
Uburyo wakwirinda microbes zangiza amenyo
Nubwo utazumva cyangwa ngo uzibone, akanwa ni isangano y’utunyabuzima duto cyane twinshi. Mu kanwa haba bagiteri zigera kuri 700 zitandukanye. Inyinshi muri izi bagiteri nta kintu zitwara umuntu, zifasha mu igogorwa ry’ibiryo, kurinda amenyo n’ishinya kwangirika ndetse zifasha mu mikorere myiza mu kanwa. Reka tuvuge ku zigira uruhare runini mu kwangiza mu kanwa. Streptococcus mutans na Porphyromonas gingivalis, nubwo gusoma aya mazina bigoye kuri benshi, ni nako kuba mu kanwa kuri izi (...)
-
Menya umumaro wa protege-slip ku bagore n’abakobwa
Nkuko izina ribyerekana protege-slip ni agakoresho kakorewe kurinda amakariso ku gitsinagore. Ikoze nka cotex ntoya ikaba ishyirwa hagati y igitsina n’ikariso nkuko cotex isanzwe yambarwa. Nubwo yitwako irinda ikariso ariko inarinda igitsina. Ikoreshwa cyane cyane n’abagore cyangwa abakobwa mu bihe bikurikira: Mu gihe ari mu burumbuke akagira ururenda rwinshi akajya atosa ikariso Mu gihe afite imihango itari myinshi cyanecyane ku munsi uyitangira cyangwa uyisoza Mu gihe ari bukore (...)
-
Uko wagira uhuru rwiza ku ntoki zikanyaraye
Kuba uruhu rwo ku ntoki rwasaza kimwe n’ahandi hose ku ruhu hakazana iminkanyari ni ibintu tudashobora kurwanya ngo bikunde mu gihe ugeze mu myaka yo gusaza. Nyamara ariko bishobora kwirindwa ko byatangira kare ngo usange umuntu ukiri muto afite intoki ziriho iminkanyari, ngo n’ubona intoki wikange ko ari iz’umusaza cyangwa se umukecuru. Reka tubanze turebe ibintu bitera uruhu rw’intoki kwipfunyarika kandi nyirazo akiri muto : Kubera ko intoki ari igice cy’umubiri dukoresha cyane biranoroshye (...)
-
Ingaruka zo gukoresha imiti iboneza urubyaro ku mukobwa
Muri iki gihe usanga abakobwa bamwe na bamwe bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda kubyara,ariko hari ingaruka zitari nkeya zibageraho bitewe n’uburyo bakoresheje,dore ko akenshi babikora batabanje no kugisha inama abaganga babisobanukiwe ngo babagire inama kuko babikora babigize ibanga. Pharmacist Francois Biramahire,uzobereye ibijyanye n’imikoreshereze y’imiti n’ingaruka zayo mu gihe ikoreshejwe nabi,arasobanura zimwe mu ngaruka zigera ku mukobwa uboneza (...)
-
Ibyiza byo kunywa amazi arimo indimu
Indimu, urubuto rw’ingenzi ku buzima. Kenshi ukunda kubona abantu banywa amazi arimo indimo bavuga ko ifasha kunanuka, tugiye kurebera hamwe akamaro k’amazi arimo indimu. Ni iki aya mazi afasha umubiri ? Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, potasiyumu na fibre. Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza gufata indimu ukayishyira mu mazi y’akazuyazi (uretse ko n’andi (...)
-
Imboga n’imbuto wakoresha ukagira uruhu rwiza
Imbuto n’imboga bisanzwe bifatiye runini umubiri wacu bitewe n’ibyo zikungahayeho, ariko ibyo byiza bigera no ku ruhu binyuze mu kuzirya ndetse no kuzisiga ku ruhu. Ubusanzwe imboga n’imbuto hafi ya zose ni ingenzi ku ruhu ariko hari nizo usanga ari ingenzi kurusha izindi arizo tugiye kubagezaho. Urunyanya : Urunyanya ni ingenzi cyane mu gukesha uruhu cyane cyane ku bafite uduheri duto two mu maso tuba twarabazengereje. Ni rwiza kandi no ku bafite uruhu rw’amavuta rukunze kuyaga cyane kuko (...)
-
Ibizakwereka ko utwite utiriwe ujya kwa muganga
Iyo wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi igihe wakaboneyeho imihango kikaba kirenzeho icyumweru kuzamura ; ushobora kuba utwite. Gusa kubura imihango sibyo byonyine byerekanako waba utwite. Hano twakusanyije ibindi bimenyetso byerekana ko waba utwite. Amabere arabyimba ndetse ukumva aremereye ku buryo nk’iyo wunamye wumva ameze nkagiye gutakara. Ibi biterwa nuko imisemburo iba iri kwiyongera Ururenda ruriyongera. Si ukwiyongera gusa ahubwo runaba umweru dede, gusa ntiruba (...)
-
Uko wakwisiga ibirungo ugasa n’ufite ubwiza karemano
Hari ubwo abantu bisiga ibirungo ugasanga aho kubona isura y’umuntu igihe umwitegereje ubona ibirungo yisize. Mu rwego rwo kubyirinda rero, hari uburyo wakwisiga ibirungo ugasa neza ukagaragara nkaho ari ubwiza bwawe karemano. Uko wasiga isura: mu gusiga isura kandi ushaka kugaragara nk’utishyizeho ibirungo urabanza ugashyiraho crème itanga gutoha ku ruhu ukanogereza ku ruhu rw’isura gahoro gahoro. Iyo umaze kwisiga iyo crème urenzaho crème yagenewe isura ( crème teintée mu maduka y’ibirungo (...)
-
Ibintu bitangaje biba ku mugore mu gihe cy’uburumbuke
Hari ibintu bitandukanye biba ku buzima bw’umugore cyangwa umukobwa wese ujya mu mihango,bikamubaho mu gihe cy’uburumbuke kandi ibyinshi muri byo biba bitangaje ndetse umugore cyangwa umukobwa ashobora kubyibonaho bikamutangaza cyangwa bikaba byanamutera ubwoba cyane cyane ku bagore batamenya igihe cyabo cy’uburumbuke, nkuko tubikesha urubuga momtastic 1.Kuribwa mu bice by’umubiri bitandukanye birimo amabere,mu kiziba cy’inda,umutwe cyangwa gucika intege mu ngingo no kugira ubushake bwo gukora (...)