-
Ibiribwa 10 byongerera umubiri ubudahangarwa
Iyo tuvuze ubudahangarwa tuba tuvuze insoro zera (globules blancs/white blood cells). Izi nsoro zera nizo zifasha umubiri wacu guhangana n’indwara zinyuranye. Ubucye bwazo rero nibwo bushobora gutera umubiri wacu kwibasirwa n’indwara kuko ingufu zo guhangana ziba zagabanutse. Hano rero twabahitiyemo ibyo kurya 10 bya mbere byagufasha kongera ubwinshi n’ingufu z’abasirikare b’umubiri, ukwiriye kurya ku bwinshi urwaye kugira bigufashe gukira vuba. By’umwihariko bigufasha guhangana n’inkorora (...)
-
Byinshi wamenya ku ndwara ya Hepatite B
Tariki ya 28 Nyakanga, u Rwanda ndetse n’isi muri rusange bizihije umunsi wo kurwanya indwara ya Hepatite. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho byinshi mu byo abantu bibaza ku ndwara ya hepatite yo mu bwoko bwa B Hepatite B ni indwara yibasira umwijima bikomeye ; ituma ubyimba ugatakaza imikorere yawo, ituruka kuri virusi ya hepatite B (HBV). Habaho ubwoko 2 ; Hepatite B yoroheje na hepatite B y’igikatu (ituruka kuri hepatite B yoroheje itavuwe neza cyangwa kwanduzwa n’umuntu urwaye hepatite (...)
-
Uko wakwivura kubyimba ibirenge utwite
Abagore batwite rimwe na rimwe usanga babyimba ibirenge cyane cyane mu gihebwe cya nyuma. Uko kubyimba ibirenge kuba gutewe n’impamvu zitandukanye zirimo imisemburo iba yahindaguritse, kwiyongera kw’ingano y’amaraso aba azenguruka mu mubiri, kuba ummana aba yakuze akaremerera imikaya iyobora amaraso n’ibindi. Nubwo ababyeyi bose batabyimba ibirenge, abo bibaho bashobora kubyivura mu buryo bukurikira : Kunywa amazi ahagije : Byibuza ku munsi, umubyeyi utwite aba agomba kunywa litiro n’igice (...)
-
Uko wagira uruhu rukeye ukoresheje urunyanya
Abantu hafi ya bose baba bifuza uruhu rukeye ariko ugasanga batinya kwisiga amavuta akesha uruhu kuko aba azwiho kwangiza uyisize. Gusa mu gihe ushaka gucya hari uburyo bwizewe kandi butangiza wakoresha wifashishije urunyanya ruhiye. Uko wabigenza Kamura inyanya 2 uvanemo umutobe wazo Ongeramo ubuki bwiza ikiyiko 1 uvange Karaba mu maso uhahanagure bisanzwe Isigemo urwo ruvange ubimarane iminota 15 ubone kubikaraba Ku bafite uduheri duke bashobora gufata idisate cy’urunyanya bakisiga mu (...)
-
Ibimenyetso bishobora gutuma umugore yibeshya ko atwite
Bijya bibaho ko umugore ashobora gukeka ko atwite bitewe n’ibimenyetso yibonaho bisa n’ibiranga umubyeyi utwite,ndetse n’abandi bantu bakaba babibona bagakeka ko atwite,nyamara ugasanga harimo kwibeshya Impamvu zitera umugore kugira ibimenyetso by’utwite Dr Mark impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’umugore yemeza ko umugore ashobora kugira ibimenyetso ndetse n’imihindagurikire y’umubiri nk’iy’umugore utwite abandi bakabyibeshyaho cyane cyane nk’ababa barabuze urubyaro. 1. Kubura (...)
-
Menya byinshi ku ndwara ya Hepatite
Hepatite ni indwara yo kubyimbagana kw’umwijima, biterwa n’impamvu nyinshi. Hepatite iterwa n’iki ? Mbere yo kuvuga ikiyitera, reka tubanze tuvuge ko kugeza ubu hazwi ubwoko 5 bwa Hepatite, aribwo A, B, C, D na E. Ubusanzwe hepatite iterwa na virus, gusa hari n’ibindi bishobora kuyitera harimo kunywa inzoga nyinshi, imiti imwe n’imwe, n’indwara zangiza abasirikare b’ umubiri nka SIDA. Iyi ndwara yandura ite ? Ubusanzwe, Hepatite A na E zandurira mu kurya cg kunywa ibiribwa n’ibinyobwa (...)
-
Uko wakwivura amaribori utifuza
Amaribori akunze gufata abagore cyane kurusha abagabo akaba hari ubwo aza ahantu runaka ku mubiri ukumva akubangamiye. Hari nabo abangamira kubera uburyaryate atera. Mu gihe rero ufite amaribori ariko ukaba utayifuza hari uburyo bworoshye wakoresha : Ibikoresho Amavuta y’amamesa cyangwa se andi akomoka ku bihingwa ml 100 Isukari garama 250 Umunyu utaranyuze mu nganda ( sel malin) garama 250 Uko bikorwa Vanga ibi bikoresho byose ujye ubikubisha ahantu hari amaribori utifuza gahoro (...)
-
Uko wagarura imihango nyuma yo guhagarika imiti iboneza urubyaro
Nubwo kuri ubu iyo tugize akabazo ku buzima twirukira ku baganga ngo baduhe imiti, ariko burya hari uburyo twajya twifasha dukoresheje guhindura imirire yacu n’iminywere, Niba nyuma yo guhagarika imiti iboneza urubyaro umaze igihe kirekire nta mihango ubona, hari ibyo wakora byagufasha ikagaruka. Gabanya ibiro. Umubyibuho udasanzwe na diyabeye ni bimwe mu bitera ubugumba. Kora ibishoboka byose kugirango ugire ibiro bijyanye nuko ureshya. Gerageza ufate ifunguro rikize ku butare (...)
-
Uko wakwivura kubyimba munsi y’amaso
Indwara yo kubyim,ba munsi y’amaso ituma umuntu agaragara nk’ushaje niyo yaba akiri muto. Iyi ndwara ishoibor akuba kaand eku muntu cyangwa se akaba yabyuka agasanga amaso ye yabyimbye bikaza kugenda bikira uko umunsi wira. Uko byaba bimeze kose iyo umuntu abyimbe ku maso usanga aba adasa neza akaba ariyo mpamvu tugiye kubagezaho uburyo bwo kwivura iyi ndwara. Impamvu zitera kubyimba munsi y’amaso Kuba uruhu rwo munsi y’amaso rworoshye cyane birutera kuba rwabyimba biterwe no : • Gusaza • (...)
-
Ibyo ugomba kumenya mu gukora imibonano mpuzabitsina utwite
Abantu bamwe usanga bibaza niba umugore utwite ashobora gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina kugera igihe cyo kubyara,ariko burya biremewe ndetse nta n’impamvu yo kubireka cyeretse igihe umubyeyi yumva atameze neza,cyangwa inda imaze kuba nkuru cyane yenda kuvuka hakabaho kwitonda kugira ngo umwana n’umubyeyi badahungabana. Ibyo kwitwararika Irinde kwicugusa cyane;Umubyeyi utwite akora imibonano mpuzabitsina kugeza ari ku bise ariko akirinda kwicugusa cyane, cyangwa ngo akoreshe imbaraga (...)
-
Uko wamenya ko ufite umubyibuho udasanzwe n’ingaruka zawo
Tuvugako umuntu afite umubyibuho udasanzwe (obesity) iyo igipimo cye cya BMI kirenze 30. BMI ni igipimo cyerekana uko uburebure bw’umuntu bujyana n’ibiro afite. Ushaka kubipima ufata uburemere bwawe muri kg ukagabanya n’uburebure muri metero bwikube kabiri. BMI = ibiro muri kilogarama/(uburebure muri metro x uburebure muri metero) Gusa iki gipimo ntigikoreshwa ku : • Umugore utwite • Umuntu ukora sport yaba iyo kwiruka cg guterura ibiremereye. Ese Uyu mubyibuho uterwa n iki ? Ku isonga (...)
-
Uko wakuraho burundu ubwoya bwo mu maso
Ubwoya bwo mu maso bukunze kubangamira abantu ugasanga ubufite bimutera isoni kandi ukaba adasa neza nkuko abyifuza. Dore rero uburyo wakoresha ukagira mu maso hazira ubwoya : Uburyo bwa 1 Fata amazi ¼ y’ikirahure uvange n’umutobe w’indimu 1 n’ibirahure 2 by’isukare iba inoze cyane ( sucre en poudre) Bitereke ku ziko bimere nk’umushonge Karaba mu maso neza uhahanagure Sigaho agafu gake ka maizena ( ifu y’ibigori ikoreshwa mu guteka isosi n’isupu, ukaba wayibona muri za super market ) mu maso (...)
-
Uko wakwivura isesemi igihe utwite
Abagore batwite bazahazwa n’isesemi cyane ugasanga ubuzima bawabo ntibumeze neza ndetse bamwe ugasanga bafite umunabi , abandi bakiheba kuko baba bumva hari impinduka mbi ku mubiri wabo. Ikibazo cy’isesemi gikomerera benshi kandi ugasanga atari na byiza gufata imiti yo kwa muganga kuko iba itari myiza ku mugore utwite. Nyamara nkuko Anastasie, umujyanama mu by’imirire abivuga, umugore utwite ashobora gukoresha uburyo butamugiraho ingaruka akirinda isesemi. Dore uko yabigenza Ibikoresho (...)
-
Indwara y’imyate nuko wayivura
Imyate ni indwara ikunze gufata ku gatsinsino k’ikirenge ariko ishobora no gufata mu kiganza cyangwa ahandi ku kirenge nko ku mano.aho ifashe usanga haba hakomeye cyane ndetse hagatemuka. Ubu burwayi bukunze kugaragara cyane ku bantu bakora umwuga w’ ubuhinzi ariko no mu bandi hari ubwo usanga bwarabafashe. Ibitera kugira imyate Ubu burwayi buterwa nuko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko (...)
-
Byinshi utari uzi ku ndwara Trichomoniasis
Trichomoniasis cyangwa tirikomoniyazisi ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba iterwa n’agakoko kitwa ‘’Trichomonas vaginalis’’ yibasira cyane abagore gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano idakingiye n’abagore banduye iyi ndwara. Ibimenyetso by’iyi ndwara ku bagore • Mu gitsina havamo ibintu birenduka bifite ibara riri hagati y’icyatsi n’umuhondo kandi binuka cyane • Kubabara ari kunyara • Uburyaryate no kwishimagura mu gitsina • Kubangamirwa mu igihe cyo gukora imibonano • (...)
-
Ibitera umuvudo udasanzwe w’amaraso nuko uwufite yitwara
Umuvuduko udasanzwe w’amaraso, ari nawo witwa hypertension mu ndimi z’amahanga, uvugwa mu gihe imiterere y’umutima irenze igipimo cyemewe. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni igipimo cya 120/80 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso, n’iziba zirimo umaze kuyohereza (systole/diastole). Iyo rero icyo gipimo kirenze 140/90 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ese iyi ndwara iterwa n’iki ? Iyi ndwara nubwo ushobora kuyikomora ku babyeyi, ariko (...)
-
Ibyagufasha kwita ku ruhu rwo mu maso ruyaga cyane
hari ubwo usanga umuntu agira uruhu rufite amavuta menshi,agahora asa n’ufite ibyuya mu maso igihe cyose,ndetse yaba amaze no kwisiga bigahita biza bikamaraho ipuderi,maze uruhu rugahora ruyaga cyane,ariko hari uburyo bworoshye wakoresha bigashira burundu,ukagira uruhu rwumutse kndi rufite itoto. Kwigirira isuku ukoga mu maso n’amazi y’akazuyazi buri gitondo na buri joro mbere yo kuryama,ariko nijoro wamara koga ukirinda gusigamo amavuta,ni kimwe mubifasha uruhu kugabanya ibinure bizana (...)
-
Umuti woroshye w’ibishishi byo ku ruhu
Ibiheri ni indwara ibangama dore ko rimwe na rimwe biba binaryana. Byaba ibiheri byo mu maso, mu mugongo, mu gatuza n’ahandi,ariko hari umuti woroshye wakoresha mu kwivura ibyo biheri. Ibinini bya asprine: Ibinini bya asprine biboneka muri farumasi. Aside ibonekamo yitwa salicylique niyo ituma ibiheri bikira n’inkovu zabyo zikagenda. Uragifata ukagisya ukavangamo amavuta make ya elayo cyangwa se ukashyiramo amazi gusa. Urwo ruvange urusiga ku giheri ukoresheje agapamba koroshye. Iyo hashize (...)
-
Uburyo bwiza bwo gusukura uruhu rwo mu maso
Hari ibintu by’ingenzi ugomba kuzirikana gukorera uruhu rwawe rwo mu maso kugira ngo ururinde gusa nabi cyangwa kwangirika no kwibasirwa n’indwara z’uruhu zitandukanye ziterwa akenshi n’umwanda wo mu ruhu. 1.Ugomba gukaraba mu maso neza,mbere yo kuryama ugakuraho ibirungo uba wisize ku manywa kandi biba byiza iyo ukarabyemo amazi y’akazuyazi. 2.Gukora sauna yo mu maso y’amazi ashyushye yonyine nta kindi kirimo nibura inshuro ebyiri mu cyumweru bituma uruhu rufunguka imyanda yose ishobora gutuma (...)
-
Bimwe utari uzi bituma mugore ashobora kubura urubyaro
Ubugumba bw’umugore ni ukubura urubyaro kandi abana n’umugabo ariko akaba amaze igihe kinini nk’umwaka urenga adatwita kandi ari munsi y’imyaka 35 y’amavuko,ariko kandi ibyo bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza. Ikibazo cy’ubugumba ku bagore kandi usanga ari rusange ku isi hose,dore ko abagore bagera kuri 10% muri miliyoni 6.1 muri Amerika,bari hagati y’imyaka 15-44 bafite ibibazo by’urubyaro mu bushakashatsi bwakozwe n’ibigo bishinzwe kwita ku ndwara (...)