-
Ibiranga umwana witwara kiyobozi n’uburyo yarerwa
Imiterere cyangwa imyitwarire y’umuntu ukuze iba ifite inkomoko mu bwana bwe, aba ari wa wundi wari ufite imyaka ibiri ndetse n’itatu ariko akaba yarakuze niyo mpamvu rero ababyeyi bakwiriye kumenya imyitwarire cyangwa se imiterere y’abana babo kugira ngo barusheho kubafasha mu mikurire yabo batabahutaza.Abana bagaragaza imyitwarire itandukanye ndetse n’imiterere itandukanye, iri mu byiciro bitanu nk’iy’abantu bakuru. Uyu munsi Madamu Diane Muhimakazi ufite ubunararibonye mu kumenya imico (...)
-
Uko abana bitabwaho n’umubyeyi umwe bakwiye kurerwa
Hari igihe biba ngombwa ko umubyeyi umwe arera umwana kubera impamvu zitandukanye ( kuba ababyeyi batarasezeranye, gutandukana, amashuri, akazi, gupfakara..), icyo gihe usigaye aba afite inshingano yo kurera neza abana asigaranye kugira ngo abarinde ibibazo by’igihe kizaza. Bimwe mu bibazo umwana agira ugomba kwibandaho nkuko twabigejejweho na Kabanyana urera abuzukuru be kuva aho bapfushije mama wabo ni ukugira irungu no kwiheba nkuko yabisobanuye iyo hari umubyeyi umwana atabona (...)
-
Ibyiza byo gushyira umwana muri korali.
Insengero zitandukanye zigira amakorali y’abana aho bigira hamwe kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Usibye rero kuba byakuza impano ku mwana uyifite, hari n’ibindi byiza bifasha umwana nkuko twabihejejweho na Elysee Iyamuremye umutoza wa choralee y’abana.Bimwe mu byo yavuze ni ibi : 1. Kugira ibitekerezo byagutse : umwana uba muri chorale agira bitekerezo byagutse kubera gahunda zo guhimba indirimbo, gushaka insanganya-matsiko abana bose bagira uruhare mu gutekereza icyo baganishaho, (...)
-
Ibyo watekerezaho mbere yo guterekera umwana umusatsi
Abenshi mu babyeyi bafite abana b’abakobwa batangira kubaterekera umusatsi bakiri bato mbere y’uko bagira n’imyaka 5. Guterekera abana imisatsi ababyeyi babiterwa n’ impamvu zinyuranye harimo nko kubarimbisha dore ko ubwiza bw’abakobwa n’abagore bavuga ko bugaragarira ku misatsi, kugira ngo batandukane n’abahungu, kubera ibirori abana bazitabira, kubera ko bagenzi be bigana nabo bafite umusatsi n’ibindi. Hari ababyeyi bashyiraho akarusho ko kudefiriza abo bana ndetse abandi bakabasuka inweri (...)
-
Ibintu byatuma abana bakunda umwanya wo gusengana nk’umuryango
Kwigisha abana gusenga ni imwe mu nshingano y’ababyeyi. Hari benshi rero batabikora cyangwa babigerageza bikabananira aho ababyeyi baba babona abana batabishaka bahitamo ibindi nko gukina cyangwa kureba televiziyo. Ibi rero ni bimwe mu byo wakora kugirango wigishe abana ibyerekeranye n’Imana, kandi nabo babyishimire utabashyizeho igitutu. 1. Kuramya no guhimbaza Bibiliya iha agaciro kanini guhimbaza Imana. Kuririmba amashimwe y’Imana, bizazana amahoro mu rugo rwawe, bikuraho kunegurana, (...)
-
Ibintu 7 byafasha umubyeyi ugira akazi kenshi kwita ku bana.
Muri iki gihe aho ababyeyi bahugiye gushaka imibereho, usanga mu miryango myinshi ababyeyi batagira umwanya uhagije wo kwita ku bana ubwabo,. Ibi rero bigira ingaruka ku bana kuko baba bakeneye kubonana n’ababyeyi babo bombi kugirango bakure bameze neza bumva bakunzwe kandi bashyigikiwe. Nk’uko twabigejejweho n’umwe mu bakora ibijyanye no kurera abana bato Diane Muhimakazi, ababyeyi bagira akazi kenshi baba bagomba no kumenya ko abana babakeneye cyane ntibabatererane. Dore rero (...)
-
Ibimenyetso biranga umwana ukeneye kubona ababyeyi be kurushaho
Abana bari mu byiciro bitandukanye ukurikije imyaka, bityo n’uburyo bakenera ababyeyi babo buratandukanye. Muri iyi nkuru turibanda ku bana bari mu kigero cyo kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka ibiri( 0-2). Uyu mwana rero kuko aba atabasha gusobanura ko yabuze ababyeyi, hari ibindi bimenyetso abigaragarisha. Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso ariko si byose. Kudakunda ababyeyi : . Ibi akenshi biterwa no kuba ataramenyereye kubabona ndetse no kubumva hafi ye cyane. ubundi mu gihe (...)
-
Ibintu bitanu abana bagimbuka bashaka ku babyeyi babo
ubushakashatsi ku bana bageze mu bugimbi bwakozwe na Lawrence SCHIAMBERG wo muri kaminuza y’ I Michigan (USA) yashyize ahagaragara uko aba bana baba bashaka kubana n’ababyeyi babo igihe bageze muri iki kigero cya adolescence. Kubatega ugutwi no kubumva : n’ubwo wakumva ko ari kukubeshya cyangwa se utemeranywa nawe, mutege ugutwi rwose kuko kuganira nawe(dialogue) biramufasha. Kumwitaho no kumufasha : abana bageze muri iki kigero bakeneye ko babitaho cyane cyane ko ababyeyi baba barababoneye (...)
-
Uko warera umwana ukurikije ikigero arimo
Buri mwana mu kigero arimo aba afite uburyo arerwamo. Ibyo tugiye kwandika ni umurongo nyamukuru wagenderaho urera abana ukurikije imyaka yabo gusa tutitaye ku bindi biranaga abana. Kuva umwana ari munda kugera afite imyaka 5 (0-5) : ni igihe umubyeyi akora icyo ashaka ko umwana azakora. Urugero niba ushaka ko azasoma ibitabo, urabizoma nawe kandi akureba. Kuva umwana afite imya 6 kugera kuri 12 (6-12) : iki ni igihe umwana ashaka kwigana ibyo uri gukora muri icyo cyigero (...)
0 | ... | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240