-
Ibiranga umukozi ukunda abana n’uruhare rw’umubyeyi mu kubabanisha neza
Umukozi urera umwana agomba kuba asanzwe akunda abana kuko iyo atabimenyereye bigira ingaruka mbi kuba bana arera. Dore bimwe mu biranga umukozi ukunda abana , n’inshingano z’umubeyi mu kuzana urukundo hagati y’umukozi n’abana Abana baba bamwishimiye ; Iyo umukozi akunda abana arera uzasanga abana nabo bamukunda ndetse n’igihe utashye ugasanga bari gukina. Ku mwana muto utaramenya kuvuga neza agaragaza ibimenyetso bimwe na bimwe nko mu gihe ugiye ku kazi ukabona ararira cyane. Ashishikazwa (...)
-
Icyo wakora igihe umwana wawe akunda kubeshya
Umwana ashobora gutangira kubeshya akiri muto, agakura bigenda byiyongera iyo ntacyo umukoreye ngo ave kuri iyo ngeso mbi. Ku mwana ubitangiye vuba ndetse no ku wabigize akamenyero hari uburyo wamufasha akagaruka mu nzira nziza. Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku bana rwitwa raising children, hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abana batangira kubeshya kuva ku kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri itandatu. Kandi uko umwana akura, kubeshya bigenda byiyongera, ku buryo ku myaka umunani (...)
-
Ibintu 4 birinda umwana gushirira amenyo
Gushirira amenyo ku mwana bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo kuba ari ubusembwa kuri we, kuba amenyo yavunguka aho gukuka nkuko bisanzwe, n’ibindi. Akenshi usanga ababyeyi batera abana babo gushirira amenyo kuko baba batarubahirije ibi bukurikira : Koza amenyo y’umwana kuva agitangira kumera amenyo : Microbe zishiririza amenyo y’umwana zishobora gutangira gufata iryinyo n’igihe rikimera. Biba byiza rero iyo umwana agitangira kumera amenyo kujya ufata agatambaro gafite isuku ihagije ukagakoza (...)
-
Menya indwara bita“ Trisomie 21”n’uko warera umwana wayivukanye
Trisomie 21 ni indwara ifata umuntu akiri igi mu nda ya nyina, mu Kinyarwanda bakunze kwita ngo umuntu yavutse atuzuye, ndetse bigakunda no kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango imwe n’imwe. Gusa burya hari uburyo umubyeyi aba akwiye kwita ku mwana wavukanye trisomie 21. Impamvu itera iyi ndwara ni uko ubusanzwe umuntu agira chromosome 46 ahabwa n’ababyeyi be, ziba ari ebyiri ebyri zikaba 23( 23 paires), iyo rero kuri za chromosomes zishyize hamwe ari ebyeri zigize itsinda rya 21 (...)
-
Uko ugomba gukurikirana umwana wiga mu ishuri ry’inshuke
Muri iyi minsi hirya no hino haboneka amashuri atandukanye y’abana bato, amashuri bita ay’inshuke cyangwa se maternelle hari na za crèche. Hari impamvu nyinshi ababyeyi bagomba kumenya mbere yo kurihitamo, umwana ntajyanwe mu ishuri ribonetse, cyangwa kuko hari abandi bana azi bahiga nta bundi bushishozi ababyeyi bakoze. Dore bimwe mu byo ugomba kumenya ku ishuri ry’inshuke nkuko twabitangarijwe na Maurice Amuri ufite inararibonye ry’imyaka 30 amaze yigisha : Muri rusange Akamaro k’ishuri (...)
-
Uko wagirira isuku yihariye umwana ukivuka
Abana bakivuka usanga bahura n’indwara zitandukanye ahanini zituruka ku isuku nke bitewe n’uko umubiri wabo uba udafite ubudahangarwa buhagije. Abana bamwe bavutse batagejeje igiye iyo bamaze bamaze igihe gito bavuye kwa muganga usanga bahita bitaba Imana ababyeyi ntibamenye uko bigenze babitewe ahanini n’isuku nke. Izi ni zimwe mu nama urubuga tommys.org rutanga ugomba kugenderaho ukarinda umwana wawe imyanda (infections) ishobora no kumuhitana. 1. Jya ukaraba amazi meza n’isabune mbere (...)
-
Impamvu itera abana bato kwanga kurya
Abana bato bagitangira guhabwa imfashabere akenshi batangira kwanga kurya bitewe n’amakosa ababyeyi babo baba barakoze igihe babatangizaga ibyo kurya bifasha amashereka ndetse bakaba banabikurana mu gihe badakurikiraniwe hafi. Dore zimwe mu mpamvu umwana ashobora kwanga kurya Gutangira guha umwana imfashabere mbere na nyuma y’igihe : Gutangira guha umwana imfashabere mbere y’amazi ane no kubimuha urengeje amezi atandatu bigira ingaruka ku mwana kuko bituma yanga kurya. Iyo ibimuhaye mbere (...)
-
Ingaruka zo gusaba kubyara ubazwe ku bushake
Kubyara ubazwe biterwa n’impamvu zitandukanye zirmo kuba umwana aracuramye neza, mu gihe umwana yihengetse muri nyababyeyi, mu gihe umubyeyi atwite impanga, mu gihe umubyeyo yamaze igihe kirekire ku bise, … Nubwo hari impamvu zisanzwe zizwi kuri ubu ababyeyi basigaye basaba kubyara babazwe ku bushake bitewe n’impamvu ziandukanye zirimo gutinya, ibise n’izindi ngaruka ziza iyo umubyeyi abyaye mu buryo busanze ariko burya ngo si byiza. Akenshi iyo umuntu yabyaye bamubaze bishobora kugira (...)
-
Uburyo bwiza bwo gutangiza umwana imfashabere
Iyo umwana ageze ku mezi atandatu atangira guhabwa imfashabere kuko amashereka aba yatangiye kugabanuka kandi na vitamin A n’umunyu wa fer nabyo bikagabanuka, umwana akaba aba agomba kubibona mu biribwa. Nubwo bimeze gutyo, hari ababyeyi bamwe bashobora gutangira nabi guha abana babo ibyunganira amashereka bikaba byagira ingaruka ku mikurire y’umwana no ku bushake bwo kurya( appetit) muri rusange. Dore ibyo Anastasie ufite ubunararibonye mu mirire asaba ababyeyi kwitondera mu gihe batangiye (...)
-
Amakosa ababyeyi bakora mu gihe bonsa
Konsa umwana ni ingenzi n’ubwo ababyeyi benshi batakibona umwanya wo konsa abana uko bikwiye, ariko hari n’abakoresha nabi umwanya babonye abandi bakareka akazi kugirango bonse abana bobo neza ariko nabwo ugasanga bakora amwe mu makosa Anastasie uzobereye mu by’imirire agiye kutubwira. Gufata nabi ibere n’uburyo umubyeyi aba yicaye (position ) : igihe umubyeyi yonsa umwana aba agomba kwicara ahantu hatuma yumva ko ameze neza (ari comfortable) akaboko kamwe kakaba gafashe umwana akandi gafashe (...)
-
Ibintu 4 wakora mu gihe ababyeyi bawe bakubuza uwo ukunda
Mu rukundo abantu bahuriramo n’ibibazo byinshi bitandukanye byaba ibituruka hagati yabo ndetse no hanze nko mu miryango mu nshuti n’ahandi. Hari igihe havuka ikibazo ababyeyi bumwe mu bakundana bakabuze umwana wabo gushyingiranwa n’uwo akunda kuko hari inenge runaka bamuziho. Ese mu gihe bikubayeho wabyifatamo ute ? Kora isesengura urebe ko ibyo bakubwira ku mukunzi wawe bifite ishingiro : Hari ababyeyi bafite imyumvire mibi bakabuza abana babo gushyingiranwa nabo bakunda bitwaje ko hari (...)
-
Uko watoza umwana w’ingimbi gukoresha interneti neza
Muri iki gihe aho iterambere rigenda ku buryo bwihuse, gukoresha internet bigenda bifata indi ntera . Ahanini usanga ingimbi n’abangavu aribo bakoresha cyane internet mu bitabafitiye umumaro. N’ubwo bimeze gutyo ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana babo bageze mu bugimbi uko bakoresha neza internet. Bigishe amakuru ya ngombwa yo gushyira kuri internet : Jya uganiriza umwana wawe w’umwangavu umwibutse ko icyo umuntu ashyize kuri interineti kihaguma. Hari igihe amakuru amwe n’amwe (...)
-
Uko wakwitwara iyo wabyaye umwana ufite ubumuga
Iyo ababyeyi babyaye umwana ufite ubumuga runaka bibagiraho ingaruka haba ku mwana babyaye, kuri bo ubwabo ndetse no ku bandi bana. N’ubwo bimeze gutyo ariko hari uburyo ababyeyi bagomba gukoresha bigatuma birinda ingorane baterwa no kuba barabyaye umwana ufite ubumuga. Kwita ku mwana urwaye kurusha abandi : akenshi iyo ufite umwana ufite ubumuga usanga ariwe uhora witaho kurusha abandi bityo bikaba byatera abandi bana ibibazo. Umubyeyi umwe twaganiriye yabyaye umwana ufite ubumuga bwo mu (...)
-
Ibyo kwitondera mbere yo kohereza umwana muto kwiga hanze
Muri iyi minsi mu Rwanda ababyeyi benshi bakunze kujyana abana babo kujya kwiga mu mashuri yo mu bihugu duturanye kuko bavuga ko ariho hari ireme ry’uburezi n’zindi mpamvu zitandukanye. Nyamara umubyeyi aramutse atabyitwayemo ngo yite ku ngingo zikurikira umwana ashobora guhura n’ibibazo byamugiraho ingaruka mbi. Ikigero cy’umwana : hari umwana uba ugikeneye ko ababyeyi bamwitaho bitewe n’imyaka afite. Umwana utarageza ku myaka 10 aba agikeneye ko umubyeyi amuba hafi igihe kinini nubwo no (...)
-
Uko wafasha umwana wawe iyo afata ibiyobyabwenge
Muri iki gihe usanga abana batari bake bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu biroha mu biyobyabwenge. Charlotte wize iby’imitekerereze( Psychology) agiye kutubwira ibyo umubyeyi yakora ngo abashe kubuza umwana we gukomeza kunywa ibiyobyabwenge. Gutuza : Iyo umenye ko umwana wawe yatangiye gufata ibiyobyabwenge wihita uterera hejuru umubwira nabi. Ahubwo tuza umenyeko ari wowe ugomba kumutabara aho kumutuka no kumutererana. Wimwereka ko wamenye ko abifata : Guhita wihutira kumubwira ko (...)
-
Ingaruka z’amazina y’amagenurano ku mwana
Akenshi mu muryango nyarwanda usanga ababyeyi bamwe babyara umwana bakamwita izina bakurikije ubuzima babayeho cyangwa uko bameranye n’abaturanyi babo. Rimwe na rimwe usanga umwana ahura n’ibibazo aterwa n’ayo mazina kandi we aba nta ruhare yabigizemo. Zimwe mu ngaruka zigera ku bana zitewe n’amazina y’amagenurano : Guhorana ubwoba : umwana witwa izina ry’irigenurano ahorana ubwoba bwo kujya mu bandi kubera rya zina yitwa, akenshi bagenzi be bakarihimbiraho andi menshi bamusebya cyangwa (...)
-
Uko ababyeyi bagomba kurinda abana b’abangavu mu minsi mikuru
Mu minsi mikuru usanga abana b’abakobwa bageze mu bwangavu bahura n’ibishuko byinshi bitandukanye bityo ugasanga ababyeyi batabaye maso bazasanga abana babo basoje iminsi mikuru nabi. Reka turebere hamwe iby’ingenzi umubyeyi yakibandaho kugirango umwana we azitware neza. Kuganiriza abana mbere kugira ngo umenye icyo batekereza ku minsi mikuru : Ibi bituma umenya ubushake bwo kugenda bafite n’umwanya bibatwara bigatuma umenya ingamba wafata zo kubarinda. Kumenya inshuti zabo za hafi (...)
-
Ibyo wakora utwite ukazabyara umwana uhorana umunezero
Umubyeyi atangira guha umwana uburere akiri mu nda kuko bimufasha kandi ugasanga umwana abikurana. Kugirango uzabyare umwana uhorana umunezero dore ibintu ugomba gukora mu gihe utwite. Icyo wakora igihe ari wenyine ufite irungu : Kuririmba : ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buzima bw’umwana uri munda bimufasha kugubwa neza no gukura neza, abahanga mu by’umuziki bemeza ko ugira akamaro mu mikurire y’ibinyabuzima bitandukanye harimo n’umuntu. N’ubwo dushobora gutekereza ko umwana atabyumva ariko (...)
-
Ibintu bine bituma umwana akura neza
Kugira ngo umwana abeho,avuke ndetse akure neza hari ibintu byinshi aba akeneye.Uyu munsi reka turebe ibintu bine mu bituma umwana akura neza . 1.kumva akenewe kandi akunzwe. Umwana iyo yumva ko afite agaciro mu muryango we,yishimiwe kandi akunzwe bituma agubwa neza muri we bikamufasha gukura neza. 2.Kumva ashyigikiwe mu byo agerageza gukora. Umwana burya aba afite ibintu byinshi atekereza, ashaka kwigana abakuru, intego aba yihaye mu bintu bitandukanye akora. Niba afashe gahunda yo (...)
-
Ni ryari kandi ni gute umwana agaburirwa amavuta ?
Umwana kimwe n’umuntu mukuru aba akeneye amavuta mu mubiri we kuko agira akamaro ku bwonko bwe. Nyamara nkuko Anastasie ufite ubunararibonye mu mirire abivuga, hari igihe umwana aba yemerewe kurya amavuta ndetse akagira n’uburyo bwiza ayagaburirwamo. Kuva umwana akivuka aba akeneye amavuta ariko ntiwahita uyamugaburira kuko amavuta akura mu mashereka aba ahagije kugeza agejeje ku mezi umunani. Kuva ku mezi atandutu kugeza ku mezi umunani umwana aba yaratangiye gufata imfashabere, ariko kuko (...)
0 | ... | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240