-
Ababyeyi ntibavuga rumwe ku gutoza umwana kwirarana akiri muto
Ababyeyi bafite abana bato usanga batemeranwa igihe umwana akwiye kureka kurara mu cyumba cy’ababyeyi. Ni muri urwo rwego twegereye ababyeyi batandukanye batubwira igihe bumva ko umwana aba agomba kwiraza ndetse n’ingaruka bigira ku mibanire y’abashakanye. Twegereye kandi Madame Charlotte impuguke mu mibanire y’abantu n’umujyanama w’ingo atubwira uko ababyeyi bari bakwiye kubyitwaramo. Umubyeyi w’umugabo utarashatse ko tuvuga izina rye afite umwana w’imfura w’imyaka itatu avuga ko atazongera (...)
-
Ibyiza byo gutoza umwana gukora siporo
Gutoza umwana gukunda siporo bigira ingaruka nziza ku mibereho ye y’uyu munsi ndetse n’iy’ahazaza. Dore bimwe mu byiza byo gutoza umwana gukunda no gukora siporo nkuko ubushakashatsi bwakozwe muri Canada ku bana 1005 bwabigaragaje : Bituma umwana agira ubuzima bwiza : Ubwo bushakashatsi bwakozwe hagati y’abana bari hagati y’imyaka 12 na 21 basanze ko hafi 99% bafite ubyuzima bwiza. Izo 99% basanze ko batajya bahura n’uburwayi ku buryo bworoshye, Bifasha umwana kumenyana n’inshuti : Iyo umwana (...)
-
Uburyo bwagufasha kurera impanga
Kubyara abana b’impanga ni ibintu bikunze kuba inshuro nke muri sosiyeti. Ibi bituma no kurera aba bana bisaba ubundi bushishozi dore ko aba atari kimwe no kuba ufite umwana umwe. Biba byiza iyo umenye uburyo bwo kurera neza aba bana kenshi bakunze kuba bafite umwihariko ubahuza ubwabo. Mu minsi ya mbere, bikunze kugora umubyeyi ufite impanga kuko atabasha kubona uburyo abitaho bombi. Usanga bimugora kubera ko abana bombi baba barira bamukeneye. Ibi bishobora gutuma acangankikirwa ndetse (...)
-
Uburyo wakomeza umubano mwiza n’umwana wiga aba mu kigo
Mu Rwanda, abana bageze mu mashuri yisumbuye bakunzwe koherezwa kwiga baba mu bigo. Bikaba bibafasha kubana n’abandi, gusangira gufashanya, kwirwanaho n’ibindi. Gusa, abana baba bakiri bato bagikeneye kumva ababyeyi babitayeho ndetse n’ababyeyi baba bagomba gukurikirana imibereho y’umwana ndetse umwana akomeze abibonemo. Dore uburyo umubyeyi yakwifashisha kugira ngo akurikirane umwana we. Gusura umwana ku ishuri : ni byiza ko nyuma y’igihe umwana ari ku ishuri ugomba kujya kumusura maze (...)
-
Uko watoza umwana gukunda gusoma ijambo ry’Imana
Gutoza bana umuco wo gukunda gusoma ijambo ry’Imana ni byiza kuko bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Hari uburyo wakoresha ugatoza umwana gukunda ijambo ry’Imana no kuryisomera kuva akiri muto akazabikurana. Jya umusomera ibitekerezo byo muri Bibiliya : uko ugenda usomera umwana ibitecyerezo byo muri Bibiliya usanga nawe agira amatsiko yo gufata Bibiliya akabyisomera. Usanga abana baryoherwa n’ibitekerezo cyane cyane ibivuga ku bandi bana babayeho mu bihe byo ha mbere bavugwa muri (...)
-
Uburyo wakina n’umwana w’uruhinja
Umwana w’uruhinja ukivuka akenera nawe gukina n’ababyeyi be kuko bimwongerera umunezero kandi bigatuma akura neza. Ku mbuga za interineti zitandukanye, abaganga b’abana bagiye bavuga uburyo wakinisha umwana ukivuka mu buryo bwiza bikagira icyo bimarira ubuzima bwe n’ubwawe. Ku rubuga rwitwa healthchildren.org rw’abaganga b’abana bo muri Amerika bavuga ko igihe ubona umwana w’uruhinja atuje acecetse biba byiza kumwitegereza mu maso umeze nkaho umwegera. Ushobora kuvuga izina rye, ukamuganiriza ku (...)
-
Ibintu by’ingenzi ugomba kwigisha umwana mbere yo kumutangiza ishuri
Hari utuntu duto buri mubeyi agamba kuba yarigishije umwana we ugiye gutangira ishuri bwa mbere bigafasha umwana mu myigire ye kandi bikorohereza n’umwarimu uzamwigisha bwa mbere. Dore bimwe muri ibyo bintu nkuko Mukarugwiza Anonciatha, impuguke mu burezi abitubwira : Umwana agomba kuba azi umwirondoro we : mbere yuko umwana atangira amashuri y’incuke ni byiza ko ababyeyi bamwigisha amazina ye yose, akamenya amazina y’ababyeyi be bombi, aho batuye bishoboka akaba azi umurenge mutuyemo, (...)
-
Impamvu hari abana bahungabana kandi batarabonye Jenoside
Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi usanga hari bana bahungaba kandi Jenoside yarabaye bakiri bato. Charlotte wize iby’imitekerereze aratubwira impamvu abana bato nabo bahura n’ihungabana ndetse anatubwire uko wabafasha. Charlotte yagize ati : “Abana bagira ubumuntu kuruta abantu bakuru” . Ibi yabivuze ashaka gusobanura ko usanga ibintu byakaranze umuntu muzima biba byifitwe n’abana bityo ugasanga no mu gihe bumvise uburyo abandi bana bagenzi babo bapfaga muri Jenoside, cyangwa se (...)
-
Imibereho y’umwana w’umukobwa warokotse Jenoside nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye
Bamwe mu bana b’abakobwa barokotse Jenoside yakorewe abatutsi babaho mu buzima butaboroheye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, usibye ko hari nabo usanga batarayarangije kubera ibibazo basigiwe na Jenoside birimo ihungabana, kurwara umutwe udakira, n’ibindi ndetse hari n’abitangiye barumuna babo bakajya basigara mu rugo bo bakajya kwiga. Umwana w’umukobwa biramugora cyane iyo atabashije kubona “bourse” ya Leta cyangwa ya FARG. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye bigaragara ko ari ikibazo (...)
-
Uko wafasha urubyiruko guha agaciro Icyunamo
Hari uburyo bwiza wafasha abana bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu guha agaciro ibihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko usanga bamwe na bamwe badaha agaciro ibikorwa byo kwibuka bakaba bakeneye ubufasha no kubaba hafi kugirango nabo bumwe ko bibareba. Jya umujyana mu bikorwa byo kwibukwa Jenoside yakorewe abatutsi : kujya mu biganiro n’ibindi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bifasha abana b’ingimbi n’abangavu gusobanukirwa kurushaho impamvu mu (...)
-
Uburyo ufasha umwana kumenya koza amenyo neza
Gufasha umwana ukiri muto ugitangira kwiga koza amenyo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati y’umwe n’imyaka ibiri bimufasha kumenya uburyo bwiza azajya yozamo amenyo ye. Ababyeyi bafite abana bo muri icyo kigero dore uko bafasha abana kumenya koza amenyo ku buryo bwiza : Mugurire ibikoresho byoroheje : Mu rwego rwo korohereza umwana ni byiza kumuhitiramo ibikoresho byo koza amenyo bizamworohereza nk’uburoso bw’abana bworoshye, ukamugurira umuti wo koza mu menyo w’abana ku buryo atazajya yumva (...)
-
Impamvu hari abana bakunda abakozi kurusha ababyeyi babo
Muri iki gihe aho abana basigirwa abakozi bakamarana nabo igihe kinini hari aho usanga abana bamwe bakunda abakozi babarera kurusha ababyeyi babo. Ababyeyi n’abakozi bo mu rugi twaganiriye batubwiye impamvu zijya zitera abana gukunda abakozi babo kurusha uko bakunda ababyeyi babo. Rachel ni umubyeyi w’abana batutu avuga ko yigeze kugira umukozi wo mu rugo wareraga abana be ariko aza kwisanga abana basigaye bikundira umukozi ku buryo yagera no mu rugo abana ntibaze kumwakira. Rachel yagize (...)
-
Impamvu waha abangavu n’ingimbi ubabuza kwishora mu rukundo
Mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu usanga abenshi bishora mu rukundo rudafite gahunda kubera koshywa n’imyaka , nyamara iyo badacunze neza usanga bahura n’ingaruka mbi ku buzima bwabo ndetse bikabicira n’ahazaza habo. Charlotte umujyanama ku by’ingo aratubwira ibibi byabyo. Ibyo atubwira bikaba byafasha ababyeyi bafite abana bari muri icyo kigero mu kubibaganirizaho. Dore impamvu ari bibi kwishora mu rukundo : Gutakarizwa icyizere kubera kujarajara mu rukundo : Iyo utarumva ko uteganya kubaka (...)
-
Ibintu 6 abarimu bakenera ku babyeyi b’abana bigisha
Abarimu bagira uruhare runini mu burere bw’abana ariko ntitwavuga ko babyifashamo bonyine kuko n’ababyeyi nabo baba bafite uruhare rwabo mu gutuma abarimu boroherwa n’akazi bakora ko kwigisha no kurera. Mukarugwiza Annonciatha ni umubyeyi twaganiriye umaze imyaka isaga cumi n’ibiri akora umwuga w’ubwarimu, yatubwiye ibintu abarimu baba bifuza ku babyeyi kugirango nabo babashe gukora neza inshingano yabo : Gufasha abana gusubira mu masomo bageze mu rugo : Mukarugwiza avuga ko mu myaka irenga (...)
-
Menya uko washimisha umwana ubinyujije mu gukina nawe
Gukora imikino imwe n’imwe hamwe n’umwana biramushimisha cyane kandi bigatuma akwiyumvamo kurushaho. Nubwo ababyeyi bamwe batabona umwanya wo gukina n’abana babo ni byiza ko wajya ufata byibura iminota icumi ku munsi ugakina n’abana bawe uko baba bangana kose , ariko ukita no kuri ibi bikurikira kugirango birusheho kumunezeza. Reka umwana ahitemo umukino akunda : aho bitandukanye no mu bindi bikorwa ho umubyeyi asabwa kutemerera umwana guhitamo ibyo ashaka nko ku bijyanye no kurya, kwambara, (...)
-
Uko wakwereka abana televiziyo ukurikije imyaka bafite.
Muri iyi minsi, abana bareba televiziyo cyane harimo n’ibifite ecran/screen byose : Telephone, ipad, laptop, imikino ya video. Umwanya munini mu ngo uharirwa kureba televiziyo, za filime cyangwa se imikino ikinirwa kuri televiziyo nyamara buri kigero umwana arimo kigomba kwitabwaho kugirango bitagira icyo byangiza mu mikurire y’umwana. Dore umwanya abana bagomba kumara bareba televiziyo ukurikije imyaka yabo : Kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri ( 0-2) : umwana ungana gutya ntago agomba (...)
-
Uko umubyeyi yatoza umwana gukunda gusoma
Gutoza umwana umwana gukunda gusoma ni umuco mwiza kuko biba bizamufasha mu buzima bwe bw’ahazaza. Dore bumwe mu buryo wakoresha ugakundisha umwana wawe gusoma kandi agakura akabikurana. Jya ufasha umwana kwitoza gusoma : kuba umwana yasomera ku ishuri gusa ntibihagije kukousanga abana bagera mu rugo ababyeyi babo cyangwa se n’abandi babarera aba bakunda gusoma kurusha abanadi basomera ku ishuri gusa. Jya utembereza abana mu masomero : biba byiza kumenyereza umwana isomer akiri muto (...)
-
Uburyo bwiza bwo kubera umwana urugero
Mu buzima, ibyinshi abantu biga babikura ku bandi. By’umwihariko,usanga ahanini abana bafata imyitwarire y’ababyeyi babo. Abana bato bumva ko ibyo ababyeyi bakoze aribyo buri igihe. Bityo, bituma bumva ko ntawundi muntu w’ingenzi bareberaho atari bo. Ese hari ubwo ujya wisuzuma ngo urebe ko urugero uha umwana rukwiye ? Ni iki ukwiye gukosora ? dore bimwe mu bintu by’ibanze wakwibandaho bikagufasha kubera umwana urugero. • Kwigirira icyizere Hari igihe wasanga ugira umutekano iyo uri kumwe (...)
-
Uko wafasha umwana akamenya kugenda vuba
Kugenda vuba k’umwana umubyeyi ashobora kubigiramo uruhare n’ubwo ubusanzwe umwana ariwe wikoresha ibintu bimwe na bimwe, aho mu mwaka wa mbere w’amavuko umwana yigamo kwihindukiza, kwiyegura, kwicara no gukambakamba bikaba aribyo bibafasha gukomera imitsi ku buryo yuzuza umwaka umwe atangiye kumenya kugenda. Gusa abana bose siko bagendera igihe kimwe kuko hari n’abagendera amezi 15 no kugera ku mezi 17. Ariko na none iyo umwana arengeje amezi 18 atarangenda uba ugomba kwegera abaganga (...)
-
Uko umubyeyi yaha umwana urugero rwiza
Buri mubyeyi wese aba yifuza kugira umwana ufite imico myiza kandi wubaha, nyamara hari ubwo usanga abyeyi aribo banduza abana babo imico mibi bigatuma bayikurana. Niba wifuza kuzagira umwana ufite uburere dore uko wakitwara: Kwirinda kubeshya imbere y’umwana: niba ababyeyi bifuza kwigisha umwana wabo kuvugisha ukuri, bo ubwabo bagombye kuvugisha ukuri. Birogeye cyane ko iyo ababyeyi bamwe badashaka kwitaba telefoni, babwira umwana wabo ngo avuge ati “wihangane, papa (cyangwa mama) nta (...)
0 | ... | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240