-
Ibyo ugomba kumenya mbere yo gushyingirwa
Mbere yo kwemerera uwo muzabana ko mukora gahunda y’ubukwe hari ibintu by’ingenzi uba ugomba kumenya haba kuri wowe ndetse no kuwo muzabana . Dore ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ; Kumenya urukundo icyo aricyo ; Akenshi hari ubwo umuntu yibwira ko akunda undi ariko atazi icyo urukundo rusobanuye. Uzasanga abenshi bakrwitiranya n’irari. Ugasanga kuko wumva ko ufite irari ryo kuzajya uryamana n’umusore mukundana cyanga se inkumi ukumva ko ubwo ariko kumukunda. Ubundi urukundo nyarwo (...)
-
Ibibazo ugomba kubaza umukozi wo mu rugo mushya
Iyo wazanye umukozi mushya mu rugo uba ugomba kumenya amateka ye make, ndetse ukamenya ibyo ashoboye gukora nuko yakwitwara igihe habaye ikibazo runaka mu rugo kandi udahari. Ibyo kugirango ubimenye rero uzabifashwamo n’ibibazo uzamubaza igihe ushaka kumuzana cyangwa se akigera mu rugo. Dore ibibazo by’ingenzi uzabaza umukozi mushya : Ni iki cyatumye uhitamo gukora akazi ko mu rugo ? : Ibi bizatuma akubwira amateka ye make bitume urushaho kumumenya neza nuko uzajya umutwara Ufite ababyeyi (...)
-
Ibyo kwitondera igihe inshuti zikwangisha uwo mukundana
Bijya bibaho ko inshuti zawe za hafi zimwe wita ko ari inshuti magara zikwangisha umusore mukundana kuko zo zitamukunda. Icyo kiba ari ikibazo kitoroheye umuntu ukirimo kandi bigasaba ko ucyitwaramo neza. Madamu Charlotte, umujyanana w’ingo n’abitegura kurushinga aratubwira ibintu by’ingenzi ugomba gushishoza igihe uri mu bihe nk’ibyo : Ashobora kuba hari icyo azi kuri we : Inshuti yawe ya hafi uba uzi uko mubanye. Gusa uba ugomba kwitonda kuko umutima w’umuntu ni mugari. Byashoboka ko hari iyo (...)
-
Uko wakizihiza Saint Valentin mu buryo bwihariye
Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 ni umunsi abakundana bizihiza umunsi wabo. Gusa hari ubwo usanga muba mumaranye igihe cyane cyane nk’abashakanye ukageraho ibyo uwo munsi ukumva ari nk’ibisanzwe. Abantu bamaze kugera muri urwo rwego rero hari ibintu byabafasha kongera kwishimira uwo munsi kurusha mbere. Ibande cyane ku rukundo ; umunsi w’abakundana abantu benshi bumva ko ari umunsi wo gutanga impano n’ibindi bintu bigaragara nk’ibyo. Yego nabyo ni byiza ariko mwibanze cyane ku rukundo ukaba (...)
-
Ingaruka z’amateka y’abakozi bo mu rugo ku bana
Uko umuntu abaho n’imikorere ye abahanga bemeza ko biba bifitanye isano n’amateka aba yaranyuzemo. Tugendeye kuri ibi wakibaza niba n’abakozi bo mu rugo ababyeyi basigira abana ngo abe aribo babaha uburere, bo baba bafite amateka yahe yaba yarabubatsemo abantu babereye gutanga uburere ku bana baba bari kumwe umunsi ku munsi ? Ni muri urwo rwego twaganiriye n’abakozi bamwe barera abana ngo tumenye amwe mu mateka yabo. Ntitwagiye kure ngo tumenye amateka arambuye yose twibanze gusa ku mpamvu (...)
-
Amagambo uzirinda kubwira umuntu wabuze urubyaro
Kubaho warabuze umwana kandi umwifuza ni ubuzima bubabaza nkuko umubyeyi wamaze imyaka icumi yarashatse ariko nta mwana yabitubwiye. Gusa birushaho kukubabaza iyo hari amagambo mabi ubwiwe n’inshuti zawe niyo bo baba batagamije kugukomeretsa. Uyu mubyeyi utifuza ko twatangaza izina, tukaba tamwise Mama Gisubizo( izina rihinduye) aratubwira, amagambo yajyaga amukomeretsa mu myaka icumi yamaze ategereje umwana : Kumubwira ko ari ubushake bwe kutabyara : Kuri ubu aho abantu bashobora gushaka (...)
-
Uko wakemura ibibazo ugirana n’umukozi wo mu rugo
Abakozi bo mu rugo bagirira urugo umumaro kuko usanga ingo nyinshi zibifashisha kugirango ubuzima bukomeze kugenda neza. Nyamara usanga ahanini abakozi batabana neza n’abakoresha babo bakagirana ibibazo. Gusa ibyo bibazo abakozi n’abakoresha bagirana bishobora kubonerwa umuti, bikakurinda guhora uhinduranya abakozi. Dore ibibazo 5 bikunze kuba hagati y’abakozi n’abakoresha nuko wabikemura nkuko abakozi 4 bamaze imyaka isaga itanu mu kazi ko mu rugo babitubwiye : Kudakora nkuko ubyifuza : Niba (...)
-
Imikoreshereze mibi y’amafaranga isenya ingo
Imikoreshereze y’amafaranga no gucunga umutungo w’urugo ni kimwe mu bintu bituma mu rugo habura ubwumvikane iyo abashakanye batabytwayemo neza, ugasanga bahorana intonganya za hato na hato, ndetse kuri bamwe bikabaviramo gutandukana. Twegereye Charlotte, umujyanama w’ingo atubwira amakosa abashakanye bakora mu mikoreshereze y’amafaranga akaba yabasenyera ingo. Kutanganira bihagije ku mutungo w’urugo : Gufata umwanya wo kuganira ku mutungo w’urugo ngo gahunda zose zijyanye n’umutungo muzifatire (...)
-
Ibintu bizakwereka ko ukabya gusuzugura umukozi wo mu rugo
Abakoresha bamwe bafata abakozi bo mu rugo nk’abantu bo hasi baciritse cyane b’insuzugurwa. Nyamara nubwo ibyo ababikora baba batitaye ku ngaruka bizagira bishobora guter aingaruka mbi nko guhora uhinduranya abakozi, kwihemura kw’abakozi, n’ibindi. Ni muri urwo rwego twifuje kubageza ibintu abantu bakora rimwe na rimwe batabizi abakozi bakabifata nk’agasuzuguro gakabije. Kumva ko ntacyo wakikorera umukozi ahari : hari abantu baba bumva ko umukozi agomba kubakorer aibintu byose byo mu rugo (...)
-
Ibintu 6 byafasha abashakanye guhuza urugwiro
Muri iyi minsi abashakanye bo mu ngo nyinshi bagira ikibazo cyo kutanyurwa mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse bakayoberwa uko bayitwaramo. Madame Nora, umujyanama w’ingo by’umwihariko ku bijyane no gutera akabariro, yatubwiye bimwe mu byafasha abashakanye kongera kwishimirana mu gutera akabariro. Kutimana : abashakanye bagomba gusobanukirwa n’ ihame( principe) ryo kutimana hagati yabo ku mpamvu iyariyo yose. Imibonano mpuzabitsina igomba kubaho kugirango urugo rukomere nkuko umuntu (...)
-
Ibintu utari uzi byerekana ko urugo rufite ikibazo mu gutera akabariro
Muri iyi minsi hagaragara ingo nyinshi zifite ibibazo ndetse bivugwa ko umubare w’ingo zisenyuka ugenda wiyongera. Rimwe mu ipfundo rero ry’ibyo bibazo biba mu ngo ni imibonano mpuzabitsina itanyura abashakanye. Ibyo twabibwiwe na Madame Nora, ukunze kugira inama abashakanye kubijyanye n’ubuzima bw’umuryango muri rusange ndetse n’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina by’umwihariko. Nkuko yabitubwiye, hari abantu batamenya ko bafite ubuzima bubi bujyanye n’imibonano mpuzabitsina bakazabana nabyo (...)
-
Ibintu 5 bikomeye bijya bitandukanya abakundana
Bijya bibaho ko abantu bakundana imyaka n’imyaka ariko bikarangira batandukanye ndetse bigatangaza benshi,buri wese wari ubazi ukaba wakwibaza impamvu ariko hari impamvu nyamukuru zijya zituma bene abo bantu batandukana nubwo baba bamaranye igihe kinini cyane inshuti n’imiryango bazi urukundo rwabo. Wakwibaza uti :’’ni izihe mpamvu zikomeye zatandukanya abantu bakundanye igihe kinini ?’’ Guhindura imyitwarire ;hari ubwo abakundana umwe usanga yahinduye imyitwarire rimwe na rimwe ikabangamira (...)
-
Igihe wumva ubusanye mu bitekerezo n’uwo mwashakanye
Uko abashakanye abamarana igihe niko bagenda babona ibintu bimwe na bimwe by’imyitwarire kuko buri wese yiyereka undi ntacyo amukinga. Bimwe mu byo ushobor akubona kuwo mwashakanye bikabera ikibazo nuko ahanini ubona ubusanye mu bitekerezo n’uwo mwashakanye, ukabona ahanini nta kintu mugeraho ngo mufate umwanzuro mubyumvikanyeho. Mu gihe rero imabanire yanyu imeze ityo dore ibyo Charlotte, umujyanama w’ingo avuga ko byagufasha : Banza usonukirwa nuko kubusana mufite : Abantu bose bose bagira (...)
-
Ibyagufasha guca ku ngeso yo gutendeka ku muhungu mukundana
Muri iki gihe usanga abakundana bakunda no guca inyuma abakunzi kuko usanga abenshi batendeka kandi buri mukobwa wese witwa ko bakundana yaba uwo akunda by’ukuri ndetse n’uwo abeshya akumva baryamana ari nabyo bitera abakobwa umujinya bikaba byatuma batandukana n’abakunzi babo cyane cyane iyo amaze kumenya ko umusore bakundana afite abandi bakobwa ku ruhande kandi nabo bakaba bazi ko abakunda. Ariko wakwibaza uti :’’Niki nakora menye ko umuhungu dukundana antendeka kandi mukunda ? Igisubizo (...)
-
Ibyagufasha kongera gukunda,nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga
Hari ubwo umuntu atandukana n’uwo bahoze bakundana agacika intege zo kongera gukundana bitewe n’uburyo yakundanaga n’uwo bamaze gutandukana ndetse n’ibyabatandukanije cyane cyane iyo nta ruhare yabigizemo,akumva azinutswe burundu kubera ibikomere yamusigiye,ariko hari ibintu by’ingenzi bishobora kugufasha kongera kumva wakunda ndetse ukaba wanakunda birushijeho. 1.Kwiyibutsa ibyiza by’urukundo ; hari ibihe byiza uba warigeze kugirana n’umukunzi wawe bikagushimisha rwose,ujye ugerageza (...)
-
Uko wafasha umwana wawe igihe yatunguwe no gutsindwa
Muri iyi minsi amanota y’abana bakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’ikiciro rusange yarasohotse, ariko hari ubwo umwana n’umubyeyi batungurwa no kubona amanota mabi kandi atandukanye nayo batekerezaga. Mu gihe rero umwana wawe yabonye amanota mabi kandi yari asanzwe ubona atsinda dore icyo wakora : Kwirinda kumubwira nabi : Hari ubwo umwana aba nta ruhare rukomeye yagize mu gutsindwa kwe ugasanga yaragize nk’ubwoba cyangwa se akaba akora gahoro agatinda kurangiza. Aho kumubwira nabi (...)
-
Impamvu zitera abakozi bo mu rugo kugenda batunguranye
Iyo ufite umukozi wo mu rugo akagenda agutunguye bikugiraho ingaruka nyinshi kuko muri gahunda zawe uba utarabishyizemo, rimwe na rimwe ugasanga hari ababasigir abana bakajya gushaka ubuzima wabura uwo umusigira ugasiba, n’zindi ngaruka zitandukanye zigera ku mukoresha. Abakozi batandatu twangariye bamaze igihe bakora akazi ko mu rugo bane muri bo bavuga ko batajya bafata umwanya munini wo kumenyesha abakoresha babo ko benda kugenda, bakaba bavuga uko gutunguza abakoresha babo ko bagiye (...)
-
Ibibazo by’urugo uzirinda kubwira inshuti n’ababyeyi
Umugabo n’umugore baba bumva ko inshuti zabo n’ababyeyi ari bo bantu babo ba hafi bagomba kwitabaza igihe bagiranye ibibazo. Gusa burya kubwira inshuti n’ababyeyi buri kantu kose kabaye mu rugo ntibiba byiza kuko hari ubwo byagusenyera aho kukubakira. Dore ibintu uzirinda kujya ubwira inshuti n’ababyeyi uko wishakiye : Ntukababwire buri uko mutonganye : Iyo abantu babana ntibabura ibyo bapfa bagatongana ndetse hakaba n’abarwana. Guhita rero ubwira inshuti zawe, abayeyi cyangwa se abavandimwe (...)
-
Imyitwarire ishobora kugutandukanya n’umukunzi wawe burundu
Hari imyitwarire idahwitse umwe mu bakundana ashobora kugaragariza undi bigatuma batandukana kuko atabashije kuyihanganira bitewe nuburyo imubangamira ari nayo tugiye kigarukaho nubwo abantu benshi bakunda kubifata nk’ibisanzwe ndetse ukaba wakumva ari utuntu duto tudafashe tudashobora gutandukanya abantu,ariko biterwa n’uburyo ubikorerwa abyakira. Rachel na Clemence ni abakobwa bahuye n’ikibazo cyo gukundana n’abasore bagatandukanwa n’imwe mu myitwarire batubwiye batashoboraga (...)
-
Ibintu abakundana bagomba gukora mbere yo gukora ubukwe
Hari ibintu by’ingenzi abakundana bitegura no kuzarushinga baba bagomba kubanza gufata umwanya wo kubitekerezaho no kubikora bikabafasha gutegura ubukwe neza,ndetse bakaba banitegurira kuzagira ibizabafasha mu rugo rushya. Kumenyana kw’imiryango ;Nyuma yuko abakundana bamenyanye neza ndetse bakamara no kwiyumvanamo ko umwe azabana n’undi akaramata,baba bagomba no kujya mu miryango yombi bakamenyana umwe akamenya umuryango w’undi,bamwe bakamenya umukazana abandi bakamenya umukwe wabo. Gutegura (...)