-
Impamvu zituma abakobwa batubakira iwabo nyuma yo kurangiza amashuri
Rimwe na rimwe usanga ababyeyi cyane cyane abo mu cyaro bavuma abakobwa babo ngo biga amashuri babarihira ,bamara kurangiza ntibagire igikorwa kigaragara bakorera iwabo, nko kububakira amazu mashya nk’uko abahungu benshi babikora ,nyamara abakobwa bavuga ko bataba banze kugira icyo bakora ahubwo bagira imbogamizi nyinshi. Abo twaganiriye babibona batya : Mary ni umwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali ku mpamvu z’akazi nyuma yo kurangiza kaminuza,umwaka ushize avuga ko ababyeyi badakwiye (...)
-
Impamvu abakoresha b’abagore aribo beza kurusha ab’abagabo
Mu bushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abagore bagenda bahinduka abakoresha beza kurusha abagabo uko igihe kigenda gisimburana. Muri ubwo bushakashatsi hari impamvu zatanzwe zagaragaje ko abagore baba ari abakoresha beza kurusha abagabo. Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi cyitwa Gallup cyabajije itsinda ry’abantu, bababaza niba bahitamo gukoreshwa n’umugore cyangwa se umugabo mu gihe baba babonye akandi kazi. Mu bantu 11,434 babajijwe 33% gusa nibo bahisemo ko (...)
-
Ababyeyi ntibarumva neza ibyo gufatira amanota make ku banyeshuri b’abakobwa
Kuva leta y’u Rwanda yagashyiraho gahunda yo gufatira ku manota make ku bana b’abakobwa ugereranije n’abahungu mu bizamini bya leta,ababyeyi bo usanga batarasobanukirwa neza impamvu yabyo bakumva ko abahungu baba baharenganiye nk’uko bamwe mu babyeyi twaganiriye babivuga. Murebwayire ni umubyeyi ufite abana batatu b’abanyeshuri,avuga ko abana be babiri barimo umukobwa n’umuhungu bakoreye rimwe ikizamini cya leta cy’amashuri abanza,maze umukobwa akaba ariwe ugira makeya kandi akabona akajya mu (...)
-
Guhabwa umunani:abanyarwandakazi bamwe ntibarabyumva
Bamwe mu banyarwandakazi twaganiriye bo mu karera ka Nyanza,ntibumva neza ngo ukuntu bajya kwaka umunani iwabo bakabagabanya na basaza babo kuko ngo bagifiye imyumvire ya kera bakumva ko ngo byaba ntaho bihuriye n’umuco,abandi nabo bakavuga ko byaba arukwifuza kandi ibi bakabihurizaho na bamwe mu babyeyi,baba bagomba guha iminani abana babo bose ku buryo bungana nk’uko amategeko y’ u Rwanda abigena. Musabyimana Esperance utuye mu karere ka Nyanza ho mu majyepfo akaba ari umubyeyi w’abana (...)
-
Ibintu bizakwereka ko witeguye, ushobora kongera gushaka
Abantu batandukana nabo bari barashakanye ku bw’impamvu zitandukanye, bamwe batandukana kuko bananiwe kumvikana, abandi bagapfusha abo bari barashyingiranywe bigatuma bishoboka ko bashobora kongera gushaka. Kongera gushaka bisaba kwitegura bikaba byakubera byiza mu gihe ukurikije izi nama zikurikira : Kurikiza ibyiyumviro byawe wisiganwa n’iminsi : Abantu bamwe bashobora kuba bashaka nyuma y’ibyumweru bibiri batandukanye, abandi bikababatwara imyaka n’imyaka. Wisiganwa n’igihe ngo utangire (...)
-
Kuki abakobwa batinya kubana n’abasore b’abasirikare,abapolisi n’abashoferi
Akenshi iyo uganiriye n’abakobwa batandukanye,bakakubwira abasore bifuza gukundana ndetse no kuzabana nabo usanga abenshi bemeza ko badashobora gukundana n’umusore w’umusirikare,umuporisi n’umushoferi bitewe n’impamu twabwiwe na bamwe mu bo twaganiriye. Tuganira na bamwe mu bakobwa b’urubyiruko batuye mu mujyi wa Kigali,badutangarije impamvu bagira impungenge zo kubana n’abagabo bakora aka akazi. Joyeuse,Lenatha na Grace barahuriza ku mpamvu zikurikira zitatuma bakundana na bene abo basore kandi (...)
-
Impamvu zituma ishyingirwa riteshwa agaciro
Itegeko riteganya ko gushyingiranwa bishobora guteshwa agaciro kubera impamvu nyinshi zitandukanye ariko ibyo byo bitandukanye no gusaba gatanya kuko gutesha agaciro ishyingirwa byo bigira igihe ntarengwa nyuma y’uko habayeyho ishyingirwa. Dore zimwe mu mpamvu zituma habaho gutesha agaciro ishyingirwa : Ishyingirwa ryabayeho abashyingiranywe batabyiyemereye cyangwa umwe muri bo, rishobora guta agaciro bisabwe gusa n’abashyingiranywe bombi cyangwa buri wese muri bo utari yabyemeye ku bushake (...)
-
U Rwanda rwiteguye kohereza abapolisikazi 140 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imyiteguro igenewe abapolisikazi 140 ku kubungabunga amahoro ku isi igenda neza. Ibi bikaba bihuza n’ibyo Prezida wa Republika aherutse kuvugira mu nama y’umuryango w’abibumbye aho yemeye kuzongera umubare w’abajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri, mu nama y’umuryango w’Abibumbye, yashimye ibikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, bikorwa n’abasirikare ndetse (...)
-
Ibyerekeye gucunga umutungo w’umuntu wazimiye
Iyo umuntu avuye aho atuye cyangwa aho aba hagashira umwaka ntagakuru ke kamenywe nta n’uwo yasize ahaye ububasha bwo kumuhagararira, ababifitemo inyungu n’Ubushinjacyaha bashobora gusaba ko urukiko rw’aho yatuye cyangwa yabaye bwa nyuma rwashyiraho ushinzwe gucunga ibintu by’uwazimiye. Iyo bishoboka, ava mubo babona bashoboye kuzazungura uwazimiye. Icyakora, mbere y’umwaka wa mbere w’izimira, hashobora gushyirwaho ucunga ibintu, iyo babona hari ibigiye kononekara. Uburenganzira n’inshingano (...)
-
Uko wakwitwara uri umukobwa ukorana n’abahungu bakuvunisha
Bijya bibaho ko umukobwa umwe ashobora kuba akorana n’abahungu mu kazi ke ka buri munsi,ugasanga abo bahungu bamuvunisha cyane,imirimo imwe n’imwe bakayimuharira bitwaje ko ari umukobwa,ariko hari uburyo wabigenza,udashwanye nabo icyo kibazo kigakemuka. 1.Kugabana imirimo : biba byiza iyo abakorana bagabanye imirimo,buri wese akamenya inshingano ze mu kazi,kandi bikaba ibihoraho ku buryo ntawusiganya mugenzi we.Iyo umwe abona avunika hakaba hari imirimo aharirwa n’abandi aba agomba (...)
-
Umunyamalawikazi yahawe igihembo nk’umugore uvuga rikijyana muri Afrika
Umugore w’umunyamalawi usanzwe uyobora ikigo cyitwa Panos Institute Southern Africa, witwa Lilian Saka Kiefer yahawe igihembo nk’umwe mu bagore bavuga rikijyana muri Afrika. Iki gihembo akaba yaragihawe nyuma yo kuba yaratsindiye ibindi bihembo bibiri bijyanye ko kuba agaragaza ubwitange mu guhindura ubuzima bw’abakene n’ababaheho nabi. Lilian Saka yahawe iki gihembo ku rwego rw’akarere k’ibihugu byo muri Afrika y’amajyepfo ndetse akaba yari yabanje kugihabw aku rwego rw’igihugu. Ibi bihembo (...)
-
Ibyerekeye gutambamira ishyingirwa mu mategeko
Gutambamira ishyingirwa ni igihe umuntu yatanze ikirego yerekena ko abagiye gushyingirwa ku buryo bwemewe n’amategeko abafiteho ikibazo. Icyo gihe urukiko nirwo rwemeza ko gushyingiranwa bizakomeza cyangwa se ko byahagarara. Uburenganzira bwo gutambamira abashyingirwa bufitwe n’ubushinjacyaha n’umuntu wese ubifitemo inyungu. Gutambamira ishyingira bikorwa mu magambo cyangwa mu nyandiko, iyo bitinze bikorwa igihe cy’ishyingira imbere y’umwanditsi w’irangamimerere. Iryo tambamira rigomba (...)
-
Gukundana n’umukobwa ukina imikino y’abagabo ntibivugwaho rumwe n’abasore
Hari abakobwa usanga ari abakinnyi kandi bakina imikino isanzwe izwi nk’iy’abagabo,ugasanga bitwara kigabo ndetse imico n’imyifatire yabo ntaho itandukaniye n’iy’abahungu ku buryo nta bukobwa bukibarangwaho,maze kugira ngo babone abakunzi bikabasaba ko babanza guhagarika iyo mikino cyane cyane iyo bakundana n’abasore batari abakinnyi Abasore twaganiriye bagize icyo babivugaho ariko abenshi bemeza ko gukundana n’umukobwa w’umukinnyi wowe utariwe ngo bitaba byoroshye,bagaruka cyane cyane ku (...)
-
Uruhare rw’abashinze She Leads mu guteza imbere ubucuruzi bw’abanyafurikakazi
Abana b’abakobwa 2 bashinze She Leads Afrika bagize uruhare runini mu gutuma Afrika igira abagore benshi bakora ubucuruzi nk’uko bigaragara mu kigegeranyo cy’umwaka wa 2014 cyakozwe na Global Entrepreneurship Monitor ku isi hose. Muri icyo cyegeranyo basanze Afrika ariyo ifite umubare mwisnhi w’abagore batangiye ubucuruzi. Mu bihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara basanze ariho hari umubare mwinshi w’abagore bakora ubucuruzi aho basanze ari 27%. Yasmin Belo w’imyaka 26 na Afua Osei (...)
-
Ibyerekeye gusaba no gukwa, no gutanga indishyi iyo ubukwe bupfuye
Gusaba umugeni ni ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri yemeranye ko abantu babiri bayikomokaho, umuhungu n’umukobwa, bazashyingiranwa. Iyo miryango yombi ikiyemeza kandi gufasha no guhagarikira ishyingirwa ry’abasabana. Amasezerano yagizwe n’abantu babiri yerekeye kuzashyingiranwa sibyo byitwa gusaba umugeni. Kutagera kucyo ayo masezerano agamije bishobora gutangirwa indishyi zigatangwa hakurikijwe amategeko yerekeye uburyozwe n’ayerekeye umutungo abonye nta mpamvu. Uko gusaba bigenda (...)
-
“Kwita izina” isigira iki abanyarwanda ?
Umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi zo mu birunga, hari byinshi usigira abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange nkuko bivugwa na benshi cyane cyane abikorera, abaturiye ibirunga barimo abacuruzi, abafite amahoteri ndetse n’abaturage bose muri rusange. Pascaline Mugabekazi afite company ifasha ba mukerarugendo kuza gusura ibyiza by’u Rwanda ( tour operator agency) akaba afite byinshi yungukira mu birori byo “Kwita Izina” kuko imuhuza na ba mukerarugendo baba baje atari asanzwe (...)
-
Ibyo abasore birinda iyo bakundana n’abakobwa babarusha umushahara
Mu kiganiro twagiranye n’abasore batandukanye bagize icyo bavuga ku gukundana n’umukobwa ukurusha umushara, cyangwa afite akazi wowe uri umushomeri bavuga ko hari ibyo birinda kugira ngo abakobwa batabasuzugura. Ibi ni bimwe mubyo bahurizaho bavuga ko utabyirinze, umukobwa yazajya agusuzugura ; Aimable ni umwe mu bo twaganiriye,avuga ko we akundana n’umukobwa umurusha umushahara mwinshi yajya yirinda kumuguza amafaranga.Ati ;’’ jyewe n’ubwo naba nkeneye amafaranga sinshobora kuyamuguza ahubwo (...)
-
Ibintu biranga umugore uzagera ku ntego ze z’ubuzima
Buri mugore agira icyo yita intego cyangwa se intsinzi ye ku giti cye. Gusa abenshi bafite ibibaranga bahuriyeho bibafasha kugera ku ntsinzi zabo. Mu kinyamakuru cyitwa Huffingtonpost.com bakusanyije ibitekerezo by’abagore bageze ku ntego zabo maze basanga igihe barwanaga no kuzigeraho bararangarwa n’ibi bikurikira : Gukunda ibyo bakora : mu gitabo cyitwa “The creative Habit” bavuga ko niba umuntu adakunda ibyo akora bizamugora kumva ko ashaka gutera imbere muri byo. Ariko mu gihe ukunda ibyo (...)
-
Abantu batemerewe gushyingiranwa imbere y’amategeko
Hari abantu batajya bemera gushyingiranwa imbere y’amategeko kubera isano bafitanye cyangwa se bigaterwa n’izindi mpamvu zitandukanye turi buze kurebera hamwe nkuko itegeko ribiteganya. Dore abantu batazirirwa bajya gusaba ko bashyingiranwa imbere y’amategeko kuko batazabyemererwa : • Abafitanye isano y’ubuvandimwe itaziguye ntibashobora gushyingiranwa. Naho abafitanye isano y’ubuvandimwe iziguye ntibashobora gushyingiranwa kugeza ku gisanira cya karindwi. • Birabujijwe ko umuntu ashyingiranwa (...)
-
Dore uko abasore bafata abakobwa babiteretera
Rimwe na rimwe usanga abakobwa bo muri iyi minsi,baramaze kujijuka ku buryo iyo yakunze umuhungu ashobora gutinyuka akabimubwira ndetse akanamutereta,ariko usanga abasore batabyumva kimwe ndetse abenshi bahamya ko umukobwa witeretera umuhungu batamushira amakenga bakamufata nk’uwataye umuco. Bamwe mu basore twaganiriye dore icyo babivugaho. Emmanuel ni umwe mu basore batumva na rimwe ukuntu umukobwa afata umwanzuro wo gutereta umuhungu.Ati ;’’ jyewe siniyumvisha ukuntu umukobwa yaza (...)