-
Dore uko abasore bafata umukobwa utinyutse gusaba urukundo umuhungu
Bijya bibaho ko umukobwa ashobora gukunda umusore ibi byimazeyo,maze akaba yatinyuka akamubwira ko yamwihebeye nubwo ari gake kuko akenshi abakobwa bobatera isoni,ariko rero nubitinyutse bamwe babifata nko guta umuco,kuko bitamenyerewe ko umukobwa ariwe usaba urukundo,abandi bakabifata nko gutera intambwe ikomeye yo kwitinyuka no kujijuka k’umukobwa nkuko bamwe mu basore twaganiriye babivuga. Alex ni umusore w’imyaka 27 avuga ko umukobwa atinyutse akamusaba urukundo ngo byaba ari igitangaza (...)
-
Ingaruka za ruswa ishingiye ku gitsina
Ruswa ishingiye ku gitsina igira ingaruka nyinshi zitandukanye. Izo ngarukuka ahanini zigera ku utanga ruswa no ku kigo uwaka ruswa akoreramo. Haba ku bantu bake twaganiriye bahuye n’ikibazo cya ruswa ndetse na raporo y’ubushakashatsi iherutswe gukorwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, bose bagaragaza ingaruka zikomeye ziterwa na ruswa ishingiye ku gitsina. Umukobwa watwe ruswa n’umuntu wikorera ku giti cye ufite resitora yagize ati : “ Nashakaga (...)
-
Ibintu 6 abagore bigirira icyizere batandukaniyeho n’abandi
Buri mugore wese wifuza kugera ku ntego ze asabwa kwigirira icyizere kuko iyo umuntu atifitiye icyizere bimugora kugera ku ntsinzi. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho ibintu abagore bigirira icyizere batandukaniyeho n’abandi bagore basanzwe kugirango bifashe abagore bashaka kubaho bifitiye icyizere bikabafasha kugera ku ntego zabo. Ntibacibwa intege no gutsindwa cyangwa se ngo babitinye : Iyo nta kizere wigirira uzasanga uri umugore ubabazwa no gutsindwa ndetse ugacika intege. Ku mugore (...)
-
Ibimenyetso bikwereka ko umusore mukundana azagufata nabi mu rugo
Iyo umusore n’inkumi bakundana hari ubwo bose baba bameze nk’impumyi nkuko bakunda kuvuga ko urukundo ari impumyi. Ariko burya uramutse witegereje neza hari ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana atazavamo umugabo mwiza. Umusore udashaka kumenya amateka yawe : hari umusore uba udashishikajwe no kumenya amateka yawe rimwe na rimwe ibyo wamubwiye ugasanga ntabyibuka agahora agusubirishamo ibintu yakagombye kuba yarafashe mu mutwe ukurikije urugero mugezeho mu rukundo. Urugero niba (...)
-
Impamvu ruswa ishingiye ku gitsina ariyo yiganje mu mitangire y’akazi
Ubushakashatsi buhurutse gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta bagaragaje ko ruswa yakwa cyane mu mitangire y’akazi. Muri ubu bashakashatsi batanze impamvu iyi ruswa iza ku isonga mu gatanga akazi, impamvu batanze zikaba zitajya kure cyane n’iz’ubushakatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wo kurwanya akarengane ishami ry’u Rwanda. Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’abakozi bwakorewe ku bantu 680, harimo abakozi 444 bakora ku buryo buhoraho mu bigo bya leta (...)
-
Igihe uwo mwashakanye yikunda cyane nuko wabyitwaramo
Igihe uwo mwashakanye afite kwikunda gukabije biragorana ko wumva ukunzwe nubwo we waba umukunda ku kigero cyo hejuru. Gusa na none ntibivuze ko ntacyo wakora ngo ube wabana neza n’umuntu wikunda igiye wamaze kumubonaho iyo ngeso. Dore bimwe mu bizakwereka ko uwo mwashakanye yikunda ku rugero rwo hejuru nkuko urubuga rwitwa professionalcounselling rubitangaza : • Kwiyemera cyane no kumva ko ariwe ufite ubushobozi ku bintu byose • Guhora yigereranya n’abantu bo mu byiciro byo hejuru ndetse (...)
-
Icyo iminsi 16 yo kurwanya ihohohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa izasigira abanyarwanda
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi hagiye gutangizwa ubukangurambaga buzamara iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, iyo minsi ikaba iteganijwe ko izatangira tariki ya 25 Ugushyingo ikarangira tariki ya 10 Ukuboza nkuko bisanzwe bikorwa buri mwaka. Uyu mwaka ubu bukangurambaga buzatangizwa inama y’igihugu y’abagore n’abafatanyabikorwa bitabira mugoroba w’ababyeyi mu mudugudu umwe muri bur karere abo bazatanga ubutumwa bujyanye no gukumira no guhangana n’ingaruka (...)
-
U Rwanda rwagarutse ku isonga muri Afrika n’urwa 6 ku isi mu kwimakaza uburinganire
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere uburinganire, ndetse ruza no ku mwanya wa Gatandatu ku Isi. Nkuko bigaragazwa na raporo yitwa The Global Gender Gap Index n’Ihuriro mpuzamahanga ry’ ubukungu, World Economic Forum, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015, U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere uburinganire, rukaza ku mwanya wa 6 ku Isi. (...)
-
Amakosa abakobwa bakora ngo abasore bakundana bihutishe ubukwe
hari ubwo usanga umukobwa n’umuhungu bakundana ndetse bamaranye igihe kinini mu rukundo,maze umukobwa yabona umusore bakundana nta gahunda y’ubukwe amubwira ya vuba kandi we akeneye umugabo,agakora ibishoboka byose ngo ubukwe butahe,ariko nyamara usanga biteza ibibazo birimo kubengwa,kubarisha nabi umusore,ubukene nyuma y’ubukwe n’ibindi kuko biba bitarateguwe neza cyangwa bisa no guhatiriza. 1.Kuryamana ;Hari ubwo umukobwa aba amaze igihe kinini akundana n’umusore ariko bararyamana,maze (...)
-
Ibibazo by’amatsiko uzirinda kubaza umugore watandukanye n’umugabo
Iyo umugore yatandukanye n’umugabo hari ibikomere aba afite bituma hari ubwo umubaza ibibazo utatekerejeho bikarushaho kumukomeretsa. Nubwo abantu batamererwa kimwe nyuma yo gutandukana n’abo bashakanye hari ibibazo ahanini by’amatsiko abenshi banga urunuka, bakanga n’ umuntu ubibabaza : Dore rero bimwe mu bibazo by’amatsiko uzirinda kumubaza ; Ese kongera gukundana ntibikubangamira kubera abana ? : Icyo ni ikibazo nawe ubwawe uba uzi, utakwirirwa ubaza umugore watandukanye n’umugabo kuko (...)
-
Uburyo bushya umunani uzajya utangwamo
Mu mushinga w’itegeko rishya rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura uherutse kwemezwa n’inteko ishinga amategeko, bagaragazamo uburyo bushya umunani uzajya utangwamo hakaba rero hari impunduka zajemo ugereranije n’ uburyo wari usanzwe utangwamo. Dore icyo uwo mushinga uvuga ku itangwa ry’umunani : Uburenganzira ku itanga ry’umunani Abana bose nta vangura hagati y’abahungu n’abakobwa, abariho n’abahagarariye abo bakomokaho bapfuye mbere y’ababyeyi babo,uretse abaciwe kubera (...)
-
Indangagaciro z’abashakanye nkuko zashyizweho na Ministere y’uburinganire
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ifite inshingano zo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore no kuzamura ubushobozi bw’umugore binyuze muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda,yashyizeho indangagaciro zikwiye abashakanye kugira ngo bagire imibanire irangwa n’umunezero. Indangagaciro abashakanye bagomba kwitaho kugira ngo umubano wabo urangwe n’umunezero uhoraho ni izi zikurikira ; 1.Umugore afatanya n’umugabo kwita ku rugo rwabo ngo (...)
-
Uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze mu bigo byo mu Rwanda
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya akarengane na ruswa ishami ry’u Rwanda, Transparancy International Rwanda, bwagaragaje uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze hakurikijwe ibigo byigenga, ibigo bya leta na sosiyete sivile. Dore uko ubwo bushakashatsi bwasanze ruswa ishingiye ku gitsina mu bigo : Hakurikijwe ibyo ababajijwe muri ubu bushakashatsi basubije, 51.4% bavuzeko mu mu bigo bya leta ariho hagaragara ruswa ishingiye ku gitsina mu gihe 48.6% (...)
-
Ibyerekeye gusezerana ivangamutungo w’umuhahano
Ivangamutungo muhahano ni bumwe mu buryo bwemewe bwo gusezeranamo hagati y’abashakanye. Ubu buryo bwihariye ku kuba abashakanye baba bafite umutungo rusange bahuriyeho bakagira n’undi baba badahuriyeho buri wese yigengaho. Menya byinshi ku ivangamutungo w’umuhahano nuko bikorwa : Ibarura ry’umutungo rizaba iremezo ry’ivangamutungo w’umuhahano Igihe cyo gukora amasezerano yo gushyingirwa, hashingiwe kubyo abashyingiranwa ubwabo bivugiye, hakorwa ibaruramutungo ryerekana umutongo n’imyenda buri (...)
-
Amakosa umukobwa uyoboye urugo agomba kwirinda mu gihe abana na basaza be
Birashoboka ko umukobwa ashobora kuba ariwe muyobozi w’urugo bitewe n’impamvu zitandukanye bikamusaba ko hari amakosa atagomba gukora bitewe n’inshingano afite ,akayagendera kure cyane cyane iyo afite basaza be bamaze kuba bakuru kugira ngo bidateza amakimbirane akomeye bitewe n’amakosa y’umuyobozi w’urugo. Kujya mu ngeso mbi :kirazira ko umukobwa ufite inshingano yo kuyobora urugo yishora mu ngeso mbi,zirimo nk’ubusinzi,ubusambanyi cyangwa ubundi burara bwose,kuko iyo bimeze gutyo adashobora (...)
-
Ihohoterwa rikorerwa abagore mu buriri rituma hari abasamira ku kiriri
Abagore twaganiriye bafite abana b’indahekana biganjemo abarutana umwaka umwe gusa bavuga ko ahanini batwarira inda ku kiriri kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo ugasanga ahanini aribo bafite ijambo ku mibonano mpuzabitsina ndetse bamwe bakanavuga ko bahatiwe n’abagabo babo gukora imibonano mpuzabitsina kandi aribwo bakimara kubyara. Ibyo byose bituma ahanini abo bagore batwitira ku kiriri abandi bakabyara indahekana batabiteganije. Umubyeyi twaganiriye utarashatse ko izina rye (...)
-
Ibintu umuntu washyingiwe atagomba kurenza atanga impano
Mu mushinga w’itegeko rishya uherutse kwemezwa n’abadepite, hari aho bavuga ko uwashyingiwe afite uburenganzira bwo gutanga impano ariko bashyizeho ibyo utanga impano atagomba kurenza, mu rwego rwo gukemura ikibazo cyagaragaraga cyane ku bagabo bamara gusinda bagatanga imitungo hafi ya yose bari bafite ku bw’inyungu zabo birengagije inyungu z’umuryango wose. Umugabane w’ibishobora gutangwa Yubahirije amategeko agenga uburyo bw’imicungire y’umutungo yahisemo, uwashyingiwe wese afite (...)
-
Icyo wakora uri umukoresha w’umugore usuzugurwa n’abakozi
Bijya bibaho ko umugore aba ariwe muyobozi wohejuru mu kigo runaka,maze ugasanga abakozi bamusuzugura cyane cyane iyo harimo abagabo batumvikana ku bintu runaka,maze ugasanga hazamo amakimbirane aterwa no gusuzugura umukoresha wabo,ariko hari iby’ingenzi yakora ibyo bibazo bigashira nkuko tubikesha urubuga solarsister. Dore bimwe by’ingenzi wakorera abakozi bagusuzugura Hindura imyanya y’ubuyobozi ; iyo ubona hari abkozi bagusuzugura bitwaje imyanya y’ubuyobozi bafite,biba byiza iyo (...)
-
Impamvu ingo ziyoborwa n’abagore muri Afrika ziri gutera imbere kurusha izindi
Mu bushakashatsi bwakozwe mu ngo zo mu bihugu bigera kuri 24 byo muri Afrika bwagaragaje ko ingo ziyoborwa n’abagore gusa ziri kwivana mu bukene ku muvuduko uri hejuru kurusha mu ngo ziyoborwa n’abagabo, baba abagabo bafite abagore cyangwa se abagabo batabafite bayobora ingo bonyine. Dore zimwe mu mpamvu abo bashakashatsi batanze ku kuba barasanze ingo ziyoborwa n’abagore arizo ziri kwihuta cyane mu kwikura mu bukene : Muri ubwo bushakashatsi basanze ko ingo ziyoborwa n’abagore bonyine ku (...)
-
Impamvu zihindura amasezerano y’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe
Uguseswa kw’uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bujya bushoboka iyo yahayeho zimwe mu mpamvu zemewe n’itegeko nkuko biteganwa. Uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe buseswa ku mpamvu zikurikira : 1. Gutana kw’abashyingiranwe ; 2. Guhindura uburyo bw’icungamutungo ; 3. Urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe Guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe Abashyingiranywe bombi iyo babisabye bakiri kumwe, uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bushobora (...)