-
Itandukaniro ry’ubuharike n’ubushoreke nuko uwabikoze ahanwa
Ubuharike n’ubushoreke byose ni ibikorwa byo guca inyuma uwo mwashakanye ariko bikagira aho bitandukaniye dore ko n’ibihano by’uwabikoz nabyo bitandukanye hakurijwe uburemere bwa buri cyaha. Ubusanzwe ubuharike bivuga kugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranywe aya mbere agifite agaciro. Naho ubushoreke bisobanuye kuba umugore n’umugabo babana batarashyingiranywe ku buryo bwemewe kandi umwe muri bo yari asanzwe afite uwo bashyingiranywe. Dore ibihano bihabwa uwakoze ibyo byaha : Umuntu (...)
-
Uko umugore yagira igikundiro mu bo bakorana
Abagore bakunzwe gufatwa nabo bakorana nk’abantu b’abanyamushiha ugasanga batabiyumvamo nkuko byakagombye. Nyamara burya kugira igikundiro mu bo mukorana ni kimwe mu bintu bituma abo mukorana bakwiyumvamo kandi mukumvikana kurushaho bigatuma wumva umerewe neza mu kazi kuko uba unabisanzuyeho. Dore icyo wakora ukagira igikundiro mu bo mukorana : Jya ukunda kumwenyura : Kumwenyura ni kimwe mu bintu bituma abo mubana nabo mukorana bagukunda kuko bigaragaza ko uba uri umuntu utagira inabi ku (...)
-
Ishyingiranwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemwe n’amategeko
Abanaga ku buryo nutemewe n’amategeko hari uburyo amategeko ateganya ko bashobora kuba basezerana bakabana byemewe n’amategeko ariko mu gihe ugiye gushyingirwa yabanaga n’umugore urenze umwe kandi bose batarasezeranye hari uburyo nabwo itegeko rigena gusezerana n’umwe muri bo no kugaba imitungo bashakanye. Ababanaga nk’umugore n’umugabo batashyingiranywe mu buryo buteganywa n’amategeko, bashyingirwa hakurikije ihame ry’ubushyingiranywe bw’umugabo umwe n’umugore umwe. Mu gihe umwe mu barebwa (...)
-
Impamvu itera ruswa ishingiye ku gitsina kudacika mu kazi
Ruswa ishingiye ku gitsina iri mu zitangwa cyane mu itangwa ry’akazi no ku bakeneye kuzamurwa mu ntera. Iyi ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikaba yanagira ingaruka ku wayitanze, uwayihawe, ikigo uwayisabye akoreramo ndetse no ku wabuze amahirwe igihe akazi kahawe utagakiwe. Nyamara nubwo izi ngaruka zose zihari iyi ruswa bigaragara ko ikomeza kwiyongera aho gucika. Mu bushakashatsi bwa mbere bwakozwe kuri ruswa ishingiye ku gitsina, bukozwe n’umuryango Transparency International (...)
-
Ibintu 6 buri mugore wese ushaka ahazaza heza agomba kureka
Hari ibintu abagore bakunze gukora kandi ugasanga bibicira ubuzima ndetse n’ahazaza habo hakangirika nubwo ibyo bintu biba bigaragara nk’ibyoroshye ndetse abantu ntibabifate nk’amakosa. Niba uri umugore cyangwa se umukobwa ushaka kuzagira ahazaza heza tangira ushake uburyo wareka ibi bintu bikurikira : Kwikurura ku muntu utakwitayeho : Hari ubwo usanga dufite abo twita inshuti nyamara zo zitatwitayeho ugasanga utakaza umwanya wawe umutekerezaho kandi we ntacyo bimubwiye. Ibi cyane cyane (...)
-
Icyo itegeko riteganya igihe wafashe uwo mwashakanye asambana
Mu gihe ufite ibimenyetso byo kuba wafashe uwo mwashakanye asambana hari icyo itegeko ribivugaho haba ku bijyane n’uburyo yagezwa mu nkiko, igihe ushatse kumubabarira urubanza n’ibihano ahabwa igihe urubanza wemeye ko rukomeza rukarangira no kubijyanye na gatanya Gukurikirana icyaha cy’ubusamabanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe. Icyo gihe itegeko riteganya ko umuntu wese uhamye n’icyaha cy’ubusambanyi ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri. (...)
-
Ibyatuma uba umugore wigirira icyizere mu kazi
Umugore wese wigirira icyizere mu kazi usanga akora akazi neza,akaba uwizerwa cyangwa ugishwa inama mu kazi,rimwe na rimwe bikamuha no gukundwa bikamuhesha ishema ndetse bikaba byanamuzamura mu ntera kubera cya cyizere ntabe insuzugurwa nk’uko usanga hari ahantu hamwe na hamwe abagore basuzugurwa ngo hari ibyo badashoboye. Wakwibaza uti umugore wigirira icyizere arangwa n’iki cyangwa abigeraho ate ? 1.Kwihangana ; umugore wigirira icyizere aragwa no kwihangana ntacike intege kubera (...)
-
Impamvu abagore aribo basabwa cyane ruswa ishingiye ku gitsina ku kazi
Ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi ikunze gusabwa cyane abagore n’abakobwa nkuko ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bubigaragaza. Nyamara kuba byaragaragaye ko abagore aribo bakwa ruswa cyane mu kazi hari impamvu iba ibyihishe inyuma. Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe na Transparency International ishami ry’u Rwanda, basanze abagore bakwa ruswa ishingiye ku gitsina bagize 84,5% mu gihe abagabo bakwa ruswa ari 15,5% by’abakwa ruswa ishingiye ku gitsina. Abagore n’abakobwa nibo ahanini (...)
-
Gutanga umunani ku bushake ntibuvugwaho rumwe
Mu mushinga w’itegeko rigena icungire y’uutungo w’abashakanye, impano zitanzwe ku rwego rw’imiryango n’izungura, uherutse kwemzwa n’inteko ishinga mategeko y’u Rwanda hari aho bavuga ko umubyeyi agiye kujya aha abana be umunani ku bushake. Iby bikaba bitarumviswe kimwe n’abaturage kuko bamwe basanga bizateza ibibazo aho kubikemura. Kayinamura Diogene ni umuturage umwe twaganiriye ugaragaza impungenge ku kuba umubyeyi azajya atanga umunani ku bushake. Yagize ati : “ Mbona bishobora gukurura (...)
-
Ibikwiye kuranga umugore cyangwa umukobwa w’umuyobozi
Ubusanzwe hari indangagaciro ziranga umuyobozi mwiza wese aho ava akagera ariko noneho hakaba umwihariko ku muntu w’igitsinagore bimufasha gukora inshingano z’akazi neza,kuba umuyobozi w’icyitegererezo, kubana neza n’abo ayobora ndetse bikamurinda no gusuzugurwa n’abo akoresha bitajwe ko ari umugore. 1. Ishyaka n’umuhate ; umuyobozi mwiza w’icyitegererezo aba agomba kugira ishyaka n’umuhate wo gukora akazi kandi akagakora agakunze atitaye kubimuca intege,dore ko abagore bamwe bo bagira ibibaca (...)
-
Imitwe y’abakoresha bashaka kwaka abakozi babo ruswa ishingiye ku gitsina
Ruswa ishingiye ku gitsina mu gutanga akazi no kuzamurwa mu ntera niyo yiganje cyane, ariko igomba kurwanywa cyane kuko ituma habaho akarengane ikagira n’izindi ngaruka zitandukanye. Mu gihe rero usanzwe uri umukozi cyangwa se uri gushaka akazi umukoresha wawe akaba ashaka kukwaka ruswa ishingiye ku gitsina dore imitwe ashobora kugutekaho : Umwe mu bakobwa bashakaga akazi ariko wari usanzwe ufite akandi, akaza kwirukanwa kubera kwanga gutanga ruswa ishingiye ku gitsina, ubwo yaganiraga na (...)
-
Igihe umurage ushobora guta agaciro
Itegeko risobanura ko kuraga ari ukwikuraho ibintu nta kiguzi bikozwe mu buryo bw’irage, nyir’ukuragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye. Gusa icyo gikorwa gishobora guta agaciro mu bihe bikurikira : Umurage uta agaciro iyo : • Iyo uwahawe umurage apfuye mbere y’uwaraze, uretse igihe ashobora guhagararirwa ; • Iyo icyari cyaratanzweho umurage cyangiritse cyose uraga akiriho ; • Iyo uragwa yanze umurage cyangwa habayeho impamvu (...)
-
Dore uko abasore bafata umukobwa utinyutse gusaba urukundo umuhungu
Bijya bibaho ko umukobwa ashobora gukunda umusore ibi byimazeyo,maze akaba yatinyuka akamubwira ko yamwihebeye nubwo ari gake kuko akenshi abakobwa bobatera isoni,ariko rero nubitinyutse bamwe babifata nko guta umuco,kuko bitamenyerewe ko umukobwa ariwe usaba urukundo,abandi bakabifata nko gutera intambwe ikomeye yo kwitinyuka no kujijuka k’umukobwa nkuko bamwe mu basore twaganiriye babivuga. Alex ni umusore w’imyaka 27 avuga ko umukobwa atinyutse akamusaba urukundo ngo byaba ari igitangaza (...)
-
Ingaruka za ruswa ishingiye ku gitsina
Ruswa ishingiye ku gitsina igira ingaruka nyinshi zitandukanye. Izo ngarukuka ahanini zigera ku utanga ruswa no ku kigo uwaka ruswa akoreramo. Haba ku bantu bake twaganiriye bahuye n’ikibazo cya ruswa ndetse na raporo y’ubushakashatsi iherutswe gukorwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, bose bagaragaza ingaruka zikomeye ziterwa na ruswa ishingiye ku gitsina. Umukobwa watwe ruswa n’umuntu wikorera ku giti cye ufite resitora yagize ati : “ Nashakaga (...)
-
Ibintu 6 abagore bigirira icyizere batandukaniyeho n’abandi
Buri mugore wese wifuza kugera ku ntego ze asabwa kwigirira icyizere kuko iyo umuntu atifitiye icyizere bimugora kugera ku ntsinzi. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho ibintu abagore bigirira icyizere batandukaniyeho n’abandi bagore basanzwe kugirango bifashe abagore bashaka kubaho bifitiye icyizere bikabafasha kugera ku ntego zabo. Ntibacibwa intege no gutsindwa cyangwa se ngo babitinye : Iyo nta kizere wigirira uzasanga uri umugore ubabazwa no gutsindwa ndetse ugacika intege. Ku mugore (...)
-
Ibimenyetso bikwereka ko umusore mukundana azagufata nabi mu rugo
Iyo umusore n’inkumi bakundana hari ubwo bose baba bameze nk’impumyi nkuko bakunda kuvuga ko urukundo ari impumyi. Ariko burya uramutse witegereje neza hari ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana atazavamo umugabo mwiza. Umusore udashaka kumenya amateka yawe : hari umusore uba udashishikajwe no kumenya amateka yawe rimwe na rimwe ibyo wamubwiye ugasanga ntabyibuka agahora agusubirishamo ibintu yakagombye kuba yarafashe mu mutwe ukurikije urugero mugezeho mu rukundo. Urugero niba (...)
-
Impamvu ruswa ishingiye ku gitsina ariyo yiganje mu mitangire y’akazi
Ubushakashatsi buhurutse gushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta bagaragaje ko ruswa yakwa cyane mu mitangire y’akazi. Muri ubu bashakashatsi batanze impamvu iyi ruswa iza ku isonga mu gatanga akazi, impamvu batanze zikaba zitajya kure cyane n’iz’ubushakatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wo kurwanya akarengane ishami ry’u Rwanda. Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’abakozi bwakorewe ku bantu 680, harimo abakozi 444 bakora ku buryo buhoraho mu bigo bya leta (...)
-
Igihe uwo mwashakanye yikunda cyane nuko wabyitwaramo
Igihe uwo mwashakanye afite kwikunda gukabije biragorana ko wumva ukunzwe nubwo we waba umukunda ku kigero cyo hejuru. Gusa na none ntibivuze ko ntacyo wakora ngo ube wabana neza n’umuntu wikunda igiye wamaze kumubonaho iyo ngeso. Dore bimwe mu bizakwereka ko uwo mwashakanye yikunda ku rugero rwo hejuru nkuko urubuga rwitwa professionalcounselling rubitangaza : • Kwiyemera cyane no kumva ko ariwe ufite ubushobozi ku bintu byose • Guhora yigereranya n’abantu bo mu byiciro byo hejuru ndetse (...)
-
Icyo iminsi 16 yo kurwanya ihohohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa izasigira abanyarwanda
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi hagiye gutangizwa ubukangurambaga buzamara iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, iyo minsi ikaba iteganijwe ko izatangira tariki ya 25 Ugushyingo ikarangira tariki ya 10 Ukuboza nkuko bisanzwe bikorwa buri mwaka. Uyu mwaka ubu bukangurambaga buzatangizwa inama y’igihugu y’abagore n’abafatanyabikorwa bitabira mugoroba w’ababyeyi mu mudugudu umwe muri bur karere abo bazatanga ubutumwa bujyanye no gukumira no guhangana n’ingaruka (...)
-
U Rwanda rwagarutse ku isonga muri Afrika n’urwa 6 ku isi mu kwimakaza uburinganire
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere uburinganire, ndetse ruza no ku mwanya wa Gatandatu ku Isi. Nkuko bigaragazwa na raporo yitwa The Global Gender Gap Index n’Ihuriro mpuzamahanga ry’ ubukungu, World Economic Forum, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015, U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere uburinganire, rukaza ku mwanya wa 6 ku Isi. (...)