-
Ubuhamya bwa Devota wafashwe ku ngufu muri Jenoside
Devota (izina rihimbano) yari afite imyaka 26 afite umwana umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yari atuye ahitwaga Rukara. Jenoside itangira yahungiye kuri paruwasi yaho, ageze aho we asubira iwabo aho yafashwe ku ngufu n’interahamwe atari azi. Yaje kubyara umwana w’umuhungu. Yareze uwo umwana amurera mu buzima bugoye, amazu y’iwabo bari barayasenye. Yaje kuza kuba i kigali abana na bene wabo bari baravuye hanze. Umwana yagiye yiga nabi nabi, ku ishuri bamutuma amafaranga, (...)
-
Turatabariza Claire ufite umwana akomora ku gufatwa ku ngufu muri Jenoside
Iyi ni incamake y’ ubuhamya bwa Claire ( izina rihimbano) yafashwe ku ngufu n’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi . Mu 1994, yari afite imyaka 22 yari yarashatse umugabo afite umwana 1 babaga i Gikondo. Umuryango we watangiye guhunga igihe Bucyana yapfaga aho bavuye I Gikondo bajya mu Kiyovu . Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari yihishe mu kiyovu, haje interahamwe nyinshi zica abantu bamwe, we interahamwe imufata ku ngufu ntago yari ayizi nta nubwo yayibonye neza (...)
-
Turatabariza Dancilla wagizwe umugore w’interahamwe ku ngufu
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dancilla (izina rihimbano) yari umukobwa, afite imyaka 22 yabaga Kayonza. Muri Jenoside yaburanye n’abiwabo abandi babishe aza guhura n’interahamwe yihakana ko ari umututsikazi zireka kumwica ariko umwe muribo amugira umugore we ku ngufu. Barabanye, kugeza Jenoside iri hafi kurangira, uko iyo nterahamwe ihunze ikamuhungana yageragezaga kumucika bari mu nzira bahunga, abandi bagore bakamubwira ko interahamwe ziri bumwice nasigara inyuma. (...)
-
Turatabariza Chantal ufite umwana yakomoye ku gufatwa ku ngufu muri Jenoside
Chantal (izina rihimbano) yafashwe ku ngufu n’interahamwe nyinshi, inshuro nyinshi atibuka umubare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasamye inda nyuma y’iryo fatwa ku ngufu, ndetse yanduriyemo Sida. Nyuma y’imyaka 20 yagerageje kwiyubaka, FARG imufasha kwishyura amashuri y’ abana yari afite mu gihe cya Jenoside, naho mushinga wa Kanyarwanda ukishyurira amashuri umwana yabyaye bivuye ku kumufata ku ngufu. Gusa iyo nkunga ya Kanyarwanda iri mu marembera. Kuri ubu, Chantal hamwe n’abandi (...)
-
Turatabariza Uwimana mu kwishyurira amashuri umwana yakomoye ku gufatwa ku ngufu
Uwimana( izina rihimbano) Muri Jenoside yari umukobwa afite imyaka 26, yabaga mu magepfo ku kamonyi. Ubwa mbere yihishe mu masaka interahamwe imuvumburamo imufata ku ngufu. arahava, yagiye yihisha ava hamwe ajya ahandi ariko bamwe mu bemeye kumuhisha bagiye bamufata ku ngufu . Jenoside irangiye yumvise afite inda, aza kubyara umwana w’umuhungu. Nyuma y’aho yashatse umugabo barabana bose hamwe na wa mwana. Umwana atangiye ishuri yagiye yishyurirwa n’umugabo we ariko atangiye amashuri (...)
0 | ... | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | 240 | 260 | 280