-
Uguhagararirwa k’umwana mu mategeko
Umwana utarageza ku myaka y’ubukure ( imyaka 18) ahagararirwa n’umurera mu birebana no gukoresha uburenganzira bwe. Mu butabera, umwana utarageza ku myaka y’ubukure ahagararirwa n’ufite ububasha bwa kibyeyi kuri we cyangwa imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana kandi ikirego gitangwa mu izina ry’utarageza ku myaka y’ubukure. Icyakora, umwana ufite imyaka cumi n’itandatu (16) ahawe uberenganzira na Perezida w’urukiko cyangwa umusimbura we ashobora kwitangira ikirego kirebana n’imimerere, (...)
-
Menya byinshi ku kwandikisha umwana wavutse
Umwana wese agomba kwandikishwa mu minsi itarenze mirongo itatu (30) kuva avutse. Iyandikisha ry’ivuka rikorwa na se w’umwana cyangwa na nyina w’umwana, bombi bataboneka bigakorwa n’uwo bahaye uburenganzira cyangwa n’uwo bafitanye isano ya hafi, umufiteho ububasha bwa kibyeyi ; bataboneka rigakorwa n’undi muntu wese wari uhari umwana avuka cyangwa uwamutoraguye, hakagaragazwa icyemezo cy’amavuko cy’umuganga cyangwa cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Rikorwa kandi hari abatangabuhamya babiri bafite (...)
-
Ukwemerwa kw’ishyingirwa ryakorewe mu mahanga
Mu gihe mwashyingiriwe mu mahanga ishyingirwa ryanyu rishobora kwemerwa cyangwa se rikemerwa bitewe n’impamvu zemewe n’itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda. Dore uko iryo tegeko ribiteganya : Ishyingirwa rishingiye ku muco cyangwa ku idini ryakorewe mu mahanga mu buryo bwubahirije amategeko yaho, ryemerwa mu Rwanda iyo ritanyuranyije n’amategeko n’umudendezo wa rubanda n’imyifatire mbonezabupfura. Kugira ngo iri shyingirwa rigire agaciro rigomba kwandikwa mu gitabo cy’inyandiko (...)
-
U Rwanda rukomeje kwanikira ibindi bihugu muri Heforshe
Nyuma yaho ubukangurambaga bwo gushyigikira uburinganire bwiswe HeForShe butangijwe na Prezida wa Repubulika Paul Kagame, ubu U Rwanda rumaze iminsi isaga icyumweru ruyoboye ibindi bihugu muri gahunda yo gusinya ko rushyigikiye ubu bukangurambaga, ndetse rukaba rumaze kurenza kure imibare yari yahizwe. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa HeForShe, ubu abanyarwanda hafi ibihumbi 118 nibo bamaze gusinya ko bashyigikiye iyi gahunda ndetse bikaba bigaragara ko abagabo aribo bayitabiriye cyane (...)
-
Kuba umubyeyi w’umwana utabyaye ku buryo busesuye
Ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye ni uburyo butuma umwana ata burundu isano muzi yari afitanye n’umuryango we w’ibanze. Icyakora guta isano muzi ntibikuraho isano umwana yari afite ku gihugu cye no ku muco wacyo. Ibisabwa kugira ngo habeho ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye Impamvu zituma habaho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye : Kubera umubyeyi umwana utabyaye ku buryo busesuye byemerwa gusa iyo biri mu nyungu z’umwana iyo : • Ababyeyi be (...)
-
Amazina yemewe mu mategeko n’uburyo wahinduza izina
Abantu benshi ntibaha agaciro amazina yabo haba mu buryo bwo kuyatondeka ugasanga rimwe umuntu afite make ubundi akagira menshi. Nyamara burya izina ni ikintu cyo kwitondera ukamenya amazina yawe uziko yemewe. Ku bafite amazina bashaka guhindura nabo hari uburyo ibyo binyuzwamo akaba yahindurwa. Reka tubanze tumenya amazina yemewe : Ibigize izina Izina rigizwe n’izina bwite n‘izina ry’ingereka. Izina ry’ingereka rishobora kuba izina ry’idini, iry’umuryango cyangwa yombi. Uru rutonde rw’amazina (...)
-
Wemererwa kongera gushyingirwa ryari igihe uwa mbere yazimiye ?
Bishobora kubaho ko uwo mwashingiranywe azimira ntumenye niba akiriho cyangwa se yarapfuye kandi mwari mwarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma ukifuza kongera gushyingirwa kandi na none binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko. Dore uko itegeko ritaganya : Igihe gukeka ko umuntu yazimiye birangirira : Ugukeka ko uwazimiye akiriho birangira mu gihe ibimenyetso bigaragaza ko yapfuye bibonetse. Urwo rupfu ruhamywa n’inyandiko yemeza ko umuntu yapfuye cyangwa urubanza rutangaza ko (...)
-
Uburyo uzirinda kuvunisha umusore mu myiteguro y’ubukwe
Hari ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kumenya kandi akagira n’ibyo yirinda mu gutegura ubukwe kandi akagaragaza uruhare rwe rukomeye kugirango atavunisha umusore bagiye kurushinga ngo amuharire akazi kose ahubwo akaba ariwe ufata iya mbere mu myiteguro y’ubukwe bwabo. Kwirinda gushingira ku nkwano : si byiza ko umukobwa yumva ko inkwano umusore azamukwa ariyo izakora ibikenewe byose kuko niho hava kugora umuhungu umutegeka inkwano azagukwa uko izaba ingana,ugasanga wifuza nyinshi kugira (...)
-
Uko abakundana bafatanya gutegura ubukwe bukaba bwiza
Hari uburyo abakundana bagomba gutegura ubukwe bose babigizemo uruhare. Buri wese akumva ko ari uruhare rwe mu guharanira kuzagira ubukwe bwiza kurushaho. Bityo buri wese akabwishimira. Mu bushakashatsi bwakorewe ku bakundana bagera ku 2000,bukozwe n’itsinda ry’abahanga bo muri amerika mu bijyanye n’imibanire y’abantu,binyuze mu kubaza ibibazo abantu bagize ubukwe bwiza kurusha abandi, basobanura bimwe mu byabafashije kugira ubukwe bunejeje hanyuma bahuriza kuri ibi bikurikira : 1. Gushyira (...)
-
Ministiri Gashumba yakebuye abagabo
Minsitri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr.Diane Gashumba yakebuye abagabo abasaba kitigira ntibindeba mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Ibi Ministri Gashumba yabivuze ubwo yatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu karere ka Gicumbi akaba yasabye abagabo nabo gushyiraho akabo mu kubungabunga ubuzima bw’abana n’ababyeyi. Ministri Gashumba yavuze ko inshingano zo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi zigomba kuba iza buri wese aho kumva ko zigomba kuba (...)
-
Uko umugabo ashobora kwihakana umwana w’umugore we
Ubusanzwe umwana wese uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana nta wundi wakwitwa se uretse umugabo wa nyina. Gusa bijya bibaho ko wakeka ko umwana w’umugore wawe atari uwawe ukaba ufite uburenganzira bwo kumwihakana nkuko amategeko abiteganya: Impamvu zituma umugabo yihakana umwana Umugabo ashobora kwihakana umwana iyo agaragaje ko mu gihe kiri hagati y’iminsi ijana na mirongo inani (180) na magana atatu (300) ibanziriza ivuka ry’umwana atabanye na nyina w’uwo mwana kuko yari ahantu kure (...)
-
Uko wakwirinda gusesagura amafaranga ukiri umukobwa
Abantu bamwe na bamwe b’urubyiruko barimo n’abakobwa batarubaka ingo,bakunda gusesagura imitungo bafite ,cyane cyane amafaranga batunze cyangwa bahembwa bakayapfusha ubusa mu bintu bitari ngombwa cyane bagamije kwinezeza,ugasanga nta ntumbero y’ejo hazaza mu kuzigama no kubungabunga ibyo bafite,kandi nyamara kwizigama ku mukobwa bimuha icyerekezo cy’ubuzima. Dore amakosa 5 uzirinda kugirango udasesagura 1.Kugura ibyo utateganije;akenshi usanga abakobwa ari bamwe mu bantu bakunda kugenda (...)
-
Ibintu by’ingenzi byakurinda guheranwa n’agahinda
Muri iyi minsi mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari ubwo bamwe baheranwa n’agahinda kubwo kwibuka ibyo banyuzemo bikaba byabaviramo n’ihungabana. Mu gihe uzi ko ukunda kugira agahinda kenshi mu bihe byo kwibuka dore ibintu bimwe byagufasha Kujya aho abandi bari : Nubwo wumva rimwe na rimwe udashaka kujya aho abandi bari nko mu gihe cy’ibiganiro, biba byiza ko wakihangana ukajya aho abandi bari kuko hari ubwo ibihavugirwa bigufasha kwiyubaka. Byaba ubuhamya buhatangirwa (...)
-
Amakosa uzirinda nukundana n’umukoresha wawe
Bijya bibaho ko umukobwa ukora mu kigo runaka ashobora gukundana n’umukoresha we cyangwa undi muntu bakorana,maze ugasanga urukundo rwabo rubaye imbogamizi mu kazi kabo ka buri munsi kuko umubano bafitanye batabasha kuwubangikanya n’akazi. Dore amakosa 4 akomeye uzirinda nukundana n’umukoresha wawe Kwica akazi nkana;akenshi usanga umukobwa iyo yamaze gukundana n’umukoresha we,atongera kuzuza inshingano z’akazi neza nk’uko byari bisanzwe maze akakica nkana yitwaje ko ntacyo umukoresha we (...)
-
Umumaro wo gutera akabariro ku mugore utwite
Abantu benshi bakunze kwibeshya ko umugore utwite atemerewe gutera akabariro ariko siko bimeze kuko mu gihe nta kindi kibazo afite ngo umuganga abe yaramusabye kuba abihagaritse, icyo gikorwa kirakomeza ndetse kiba ari n’igenzi kuko hari umumaro bigirira umugore utwite. Dore imwe mu mimaro yo gutera akabariro ku mugore utwite : Kubongerera urukundo n’uwo mwashakanye : Kimwe mu bintu bituma amashakanye bakomeza gukundana gutera akabariro biri mu bibafasha gukomeza urwo rukondo ndetse (...)
-
Impugenge abasezerana ivanguramutungo bafite ku kuzungurana
Mu mushinga w’itegeko rishya uherutse gitorwa n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ukaba usigajwe kwemezwa na Prezida wa Republika, harimo ingingo ivuga ko uwapfakaye ubu afite uburenganzira bwo kuzungura uwo bashakanye no mu gihe baba barasezeranye ivanguramutungo risesuye. Uburyo iyo ngingo yavuguruwe byusa naho abaturage bamwe batabyumva kimwe kuko hari ababona bizarushaho guteza ibibazo mu miryango aho kubikemura. hari aho ufite ingingo ivuga ko igihe mwari mwarasezeranye (...)
-
Amakosa uzirinda gukora ku nshuti z’umuhungu mukundana
Hari amakosa umukobwa agomba kwirinda gukora igihe cyose ari kumwe na bagenzi b’umuhungu bakundana kuko hari imyitwarire ashobora kugira idahwitse ikaba yabaviramo gushwana bya hato na hato cyangwa bigatuma batandukana burundu kuko atamenye uko yitwara ku nshuti z’umukunzi we cyane cyane iz’abahungu. Kumena amabanga y’urukundo ; kirazira kubwira inshuti z’umuhungu mukundana uko mubana n’umukunzi wawe,cyangwa wirirwa ubabwira buri kimwe cyose ,mbese ugasanga imibanire yanyu yose bayizi kuko ibi (...)
-
Minisitiri w’uburinganire yarahiriye imirimo mishya
Dr. Diane Gashumba uherutse kugirwa ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hamwe n’abandi bayobozi baherutse guhindurirwa imirimo , barahiriye imirimo mishya kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe. Dr Gashumba warahiriye kuzayobora ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yakoze mu rwego rw’Ubuzima aho yayoboye ibitaro bya Kibagabaga na Muhima. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), guhera muri Kamena 2009. Mu bandi barahiye harimo Maj Gen Jacques (...)
-
Guhitamo uburyo bw’icungamutungo mu kigare bigiye gucibwa
Gusezerana uburyo bw’ivanga mutungo busesuye usanga bimeze nkaho ari ryo hame, ndetse rimwe na rimwe bamwe bagasa nahio babikora mu kigari batabisobanukiwe neza, nyuma bazagera mu rugo usanga bari kwicuza kuba batarahisemo uburyo bw’ivanguramutungo busesuye cyangwa se ivangamutungo muhahano. Uko guhitamo uburyo bwo gusezerana abantu basa nkaho babikoreye mu kigare cyangwa se n’abagerageje guhitamo ubundi buryo butari ivangamutungo risesuye bagafatwa nk’abakoze amahano, nicyo itegeko rishya (...)
-
Ingamba z’abagore biga gufotora ku isoko ryiganjemo abagabo
Iyo urebye ku isoko ry’umurimo w’abafotora usanga ahanini riba ryihariwe n’abagabo ndetse abagore bagerageje gukora uwo mwuga nabo ugasanga batakirwa neza bitewe n’imyumvire. Iyo ni imwe mu mbogamizi abagore biga gufotora babifashijwemo n’umuryango Kemit, biteguye guhangana nayo ubwo bazaba bageze ku isoko ry’umurimo, gusa bavuga ko bafashe ingamba zizabafasha guhangana n’icyo kibazo. Umuryango Kemit ubinyujije mu mushinga bise isura y’ubuzima (faces of life), ugamije guteza imbere umugore (...)