-
Abagore bakwiye kugira uruhare mu guhagarika intambara
Kuri uyu wa 6 no ku ya 7 Ukwakira i Kigali hateraniye inama ivuga ku ruhare rw’abagore mu guhagarika amakimbirane n’intambara ku mu gabane wa Afrika, aho Afrika Yunze Ubumwe yasanze hari impamvu zitandukanye abagore bakwiye guhagurukira kurwanya intambara. Kuba abagore aribo bagerwaho n’ingaruka z’amakimbirane n’intambara zikunze kwibasira umugabane wa Afrika biri mu bituma bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira no guhagarika intambara, dore ko iyo nama ifite insanganyamatsiko igiri iti : (...)
-
Abagore barinubira ihohoterwa bakorerwa muri bus nini za KBS
Abagenzi biganjemo abagore twaganiriye badutangarije ko bahangayikishijwe n’ihohoterwa ritandukanye bakorerwa mu mamodoka atwara abagenzi ya KBS bakunze kwita zonda na youtong aho bavuga ko babangamirwa n’ubucucike bw’abagenzi butuma bahohoterwa. Mariya ni umugenzi umwe twaganiriye utuye kabeza utega bisi nini za KBS buri munsi ajya ku kazi yavuze ati : “ hari ubwo muba muhagaze ukumva umuntu agukoze ku ibere cyangwa akagenda akwegereye cyane ukumva ubangamiwe.” Naho undi mugenzi utarashatse (...)
-
Amahugurwa ku buryo bwo gukusanya ibimenyetso bigaraga n’ibitagaragara ku bahohotewe
Ibimenyetso bitagarara bifite uruhare runini mu kurenganura uwahohotewe Mu gihe hari uwahohotewe, abashinzwe kumukurikirana bakwiye kwita ku bimenyetso bigaragara(Physical) n’ibitagaragara (Psychological) mu rwego rwo gukurikirana uwahohotewe no kumurenganura hakurikijwe imirongo njyenderwaho ya Istanbul Protocol. Nkuko byagaragajwe n’abitabiriye amahugurwa ku ikoreshwa rya Istanbul Protocol, imirongo mpuzamahanga igenderwaho mu ikusanyamakuru ku iyicarubozo n’itotezwa(torture) n’ibindi (...)
-
Ihohoterwa ridakunze kuvugwa kandi rikorwa cyane
Hari ibikorwa bitandukanye abantu bakorera abandi kandi batazi ko burya nabyo byitwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihanwa n’amategeko. Zimwe mu ngero zikurikira zerekana ubwo bwoko bw’ihohoterwa ridakunze gusobanukirwa na benshi. Gusifura umuntu mudafitanye gahunda Kwitegereza umuntu cyane ubigambiriye Gusoma umuntu atabishaka, kumuhobera cyane umwiyegereza no kumukorakora Ibikorwa bibangamira umuntu nko kwegera umuntu cyane muhagararanye cyangwa mwicaranye, guhumekera ku ijosi (...)
-
Impamvu zituma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Impamvu zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni nyinshi kandi usanga zitandukanye bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa. Impamvu z’ingenzi zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni izi zikurikira : 1)Imyemerere ishingiye ku muco n’ubusumbane mu ifatwa ry’ibyemezo : Uburyo ababyeyi bareramo abana babo butuma habaho ubusumbane hagati y’abahungu n’abakobwa ku buryo abahungu ari bo bashyirwa imbere bigatuma imyumvire abagize sosiyete zitandukanye hirya no hino ku isi bafite ku bagore kuva kera ituma (...)
-
Wari uzi iri hohoterwa rikorerwa mu ruhame ?
Hari ihohoterwa rikorerwa abagore ritazwei ko ari ihohoterwa, rikaba ari irikorerwa mu ruhame akenshi rikunze kuba mu mubyigano n’ahandi nko gukorakorwa ku myanya y’ibanga batabishaka, gusifurwa hagamijwe urugomo n’ibindi nyamara bamwe mu babikora n’ababikorerwa ngo ntibari basobanukiwe ko ari ihohotera rihanwa n’amategeko. Bamwe mu bagore n’abakobwa twaganiriye batunga agatoki abamotari, abahamagara abagenzi n’abakonyayeri kuba aribo ahanini barangwaho n’ibikorwa byo kubakora ku myanya y’ibanga (...)
-
Abayoboke b’amadini ntibumva kimwe inshingano zihabwa abagore
Abagore n’abakobwa mu madini n’amatorero bahabwa inshingano zitandukanye aho zimwe bazihuriraho n’abagabo n’aho izindi zikaba umwihariko w’abagabo gusa. Bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero twaganiriye bavuga ko inshingano zihabwa umugabo zihawe n’umugore atananirwa kuzuza. Abenshi bavugako ibi babibona nko gupfobya umugore kuko ari ukuyobora no kubwiriza byose babishoboye bakongeraho ko hari n’abagore barusha abagabo. Nyamara ku rundi ruhande hari abayoboke batumva neza ukuntu umugore yahabwa (...)
-
Icyuho cyatewe n’uko Nowa atahaye umwanya umugore we.
Nowa ni umwe mu bantu bavugwa cyane muri Bibiliya mu nkuru yo kubaka inkunge yagombaga kubamo mu gihe cy’umwuzure. Nowa rero ntiyari azi cyangwa ntiyitaye kuri gahunda y’ubusabane n’u mugore we nkuko Imana yari yabimusabye hanyuma bitera ikibazo mu muryango. Itang 7:1,7 “ Nowa yinjirana muri iyo nkuge n’abana be n’umugore , n’abakazaba be ngo aticwa n’amazi y’umwuzure” . Aha herekana ukuntu abana be aribo yashyize imbere y’umugore we. Ku gice cya 8 : 15 Imana ibwira Nowa iti : “ sohokana mu (...)
-
Ibiranga abantu bakunze guhura n’ihohotera rishingiye ku gitsina
Abantu benshi barahohoterwa ku isi ariko kandi abahohoterwa biganjemo : Abana, by’umwihariko abana birera bakiri bato cyangwa abashyizwe mu miryango. Abagore bafatwa nk’aho buri gihe bari mu gice cya kabiri, aho umuco ubafata nk’aho bari hasi Abagore batagira abagabo babitaho. Umugore cyangwa umugabo uba wenyine, ayoboye urugo Abagore cyangwa abagabo bafite ibibazo cyangwa uburwayi bwo mu mutwe. Abantu batihagije mu mutungo Abayobozi bakiri bato, baba ari abahungu cyangwa abakobwa, (...)
-
Impamvu ubwandu bwa SIDA bwiganje mu bagore muri Afurika
Umubare w’abagore bandura SIDA haba muri Afrika ndetse no ku isi muri rusange uri hejuru kurusha umubare w’abagabo. Nkuko tubikesha imfashanyisho : ‘ Menya uburenganzira bwawe’ impamvu zikurikira ni zimwe mu bitera ubwo bwinshi bw’abandura mu bagore. Ubukene : hari bamwe bishora mu busambanyi kubera ubukene ugasanga bibaviriyemo kwandura Virusi itera SIDA. Ubujiji : Hari umubare mwinshi w’abagore batazi uko SIDA yandura n’uburyo bwo kuyirinda betewe no kuba umugore yarapfukiranwaga ntajye ku (...)
-
Uko icyuho hagati y’umugabo n’umugore cyabayeho
Umugambi w’imana ni uko umugabo n’umugore bagira ubusabane bwimbye (intimacy) itangiriro 2:24, 19:5, Marko 10:7-8, Abefeso 5:31. icyaha kikimara kuza mu isi. Kubera ipfunwe, isoni n’ikimwaro umugabo yatangiye kwitakana umugore ati ”Umugore wampaye yanshutse”nk’uko biri ku murongo wa 12 mu gice cya gatatu cy’itangiriro. Icyaha cyagize ingaruka zikomeye ku rubyaro rwakomotse kuri Adamu na Eva zageze ku nyoko muntu yose natwe turimo. Ibi bikurikira birerekana icyuho cyazanywe no gukora icyaha kwa (...)
-
Uko uburinganire buhura no kuba umugore yaravuye mu rubavu rw’umugabo
Kimwe mu bintu bikunze kugibwaho impaka ku bijyanye n’uburinganire bw’umugabo n’umugore mu bemera Bibiliya ni kuba Eva yararemwe bivuye mu rubavu rwa Adamu. Hari ababyitwaza rero bagamije kwereka ko umugabo asumba umugore nyamara atariko biri. Ibyo rero byanditse mu gitabo cy’Itangiriro 2:19-24 : Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama, urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyira uwo muntu.Aravuga ati (...)
0 | 20