-
Twamaganye abitirira Flavia guteza ubwicanyi bwabereye Gicumbi
Amakuru avuga k’umuntu warashe abandi mu kabari i gicumbi hagapfamo 4 yakwirakwijwe mu bitangazamakuru bitandukanye guhera ku cyumweru ndetse n’ejo hashize. Gusa birababaje kubona muri ibyo bitangazamakuru hafi ya byose byaratangaje ko ari umukobwa witwa Flavia Kayitesi wateje ubwo bwicanyi. Dore bimwe mu byo twasuzumye : Inkuru yanditswe ku rubuga rwa Inyarwanda.com banditse bati “Mu bapfuye harimo n’uwo mukobwa wabaye intandaro y’uko kurasa witwa Kayitesi Flavia” ku rubuga rwa Kigali (...)
-
Imirire n’imyambarire y’Abatutsikazi mu gihe cya Jenoside
Mu 1994 kuva mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi, Abatutsi muri rusange bari mu buzima butoroshye bwo kwihisha no guhunga. Ubuhamya bw’abo bw’uko babonaga icyo barya ndetse n’icyo kwambara bwerekana uko bari bambuwe agaciro kabo nk’abantu bazima. Ubu ni bumwe mu buhamya bw’abarokotse bagiye badutangariza uko byabagendekeye by’umwihariko abagore n’abakobwa babaga bari kumwe n’abana kenshi. Alice wakoze urugendo rurerure ahunga aravuga ku mirire ati :“ nibuka cyane amazi yo mu ruzi rwa Rwabusoro (...)
-
Turatabariza Kanyana ufite umwana yakomoye ku gufatwa ku ngufu muri Jenoside
Kanyana , yafashwe ku ngufu n’abagabo b’interahamwe batandukanye babaga bamwijeje kumuhisha, bimuviramo gutwita ndetse bamwanduza Sida. Kuri ubu nyuma y’imyaka 20, yagerageje kwiyubaka, ndetse yabashije no kurera uwo mwana yabyaye bivuye mu kumufata ku ngufu. Akomeje gufata imiti igabanya ubukana, agerageza gukora ubucuruzi bw’imyenda ku rwego rwo hasi ngo abashe kubaho ndetse no kurera uwo umwana. Umwana nawe ariga muri secondaire aho yishyurirwa n’umushinga Kanyarwanda. Ikibazo (...)