-
Winnie Mandela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela
Winnie Madikizela Mandela wabaye umugore wa kabiri wa Nelson Mandela,nyuma bagatandukana,akaba yaramenyekanye cyane nk’umugore w’intwari waharaniye kurwanya ivanguramoko mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu gihe cy’abakoroni ndetse akaba yarafatanije na Nelson Mandela mu bikorwa bitandukanye byo guharanira ubureganzira n’ubwigenge bw’abaturage b’iki guhugu. Winnie Mandela,amazina yiswe n’ababyeyi be,ni Nomzamo Winifred Zanyiwe Madikizela,kuri ubu ni umukecuru w’imyaka 79 y’amavuko kuko yavutse tariki (...)
-
Mariam Sankara, umugore wa Thomas Sankara
Mariam Sankara ni umugore wa Thomas Sankara, Thomas Sankara wigeze kuba perezida wa Burikinafaso ariko ubu akaba yaratabarutse. Mariam azwi cyane ku kuba ahora ashaka kumenya ukuri kuwaba yarishe umugabo we,dore ko yapfuye igitaraganya nanubu hakaba hataramenyekana uwamwishe kandi amaze imyaka myinshi apfuye. Mariam Sankara yavutsetarikiya 26 Werurwe, 1953.Umugabo we Thomas Sankara yabaye prezida waBurkinafaso kuva tarikiya 4 Kanama 1983 kugeza mu 1987 ubwo yicwaga bitunguranye. Sankara (...)
-
Bimwe mu byaranze amateka ya Miss Jojo
Miss Jojo wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda kuri ubu akaba yarawuhagaritse ndetse atakivugwa cyane mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda ni muntu ki ?Yatangiye umuziki ryari ? ni ibiki byaranze umuziki we ? 1. Amazina ye nyakuri ni Uwineza Josiane 2. Yavutse mu mwaka w’1983, avukira mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Bugesera 3. Miss Jojo yatangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2006,ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare akora umuziki we mu njyana ya R&B. 4. (...)
-
Ibintu 13 utari uzi ku buzima bwa Nikita
Maggie Q Nikita wamenyekanye cyane kuri filime y’uruhererekane yitwa NIKITA,ari nayo yatumye aba icyamamare ku isi hose ndetse agakundwa n’abantu b’ingeri zose barebye iyi filime,ari naho yakuye iri zina rya Nikita . Bimwe mu byaranze ubuzima bwe 1.Amazina ye nyakuri ni Margaret Denise Quigley 2. Kuri ubu afite imyaka 36 kuko yavutse tariki 22 Gicurasi 1979. 3. Ni umunyamerikakazi wavukiye mu gace kitwa Honolulu mu birwa bya Hawaii ho muri Amerika akaba afite abavandimwe 4 bavukana 4. (...)
-
Peace Kinani, umwanditsi wa filime nyarwanda
Peace Kinani ni umukinnyi ndetse n’umwanditsi wa filime nyarwanda. Yatangiye uwo murimo mu mwaka wa 2013. Nkuko yabitubwiye, yagize igitekerezo cyo gukina filme ubwo hategurwaga igiterane cy’abagore aho asengera maze agashaka gukora agashya ko gukora ikintu gitanga ubutumwa gitandukanye n’ibimenyerewe. Nibwo yatekereje kuba yakora ikinamico. Yatangiye kwandika atangazwa no guhita yandika impapuro 10 zose adahagaze kandi bwari ubwa mbere abikoze. Mu by’ukuri yari agamije gukora ikinamico kuko (...)
-
Adele uri ku isonga mu kugurisha kopi nyinshi za albumu ni muntu ki ?
Umuhanzikazi Adele Laurie Blue Adkins w’umwomgerezakazi muri iyi minsi yaciye agahigo ko kuba yaracuruje kopi za alubumu ye nshya yitwa “ 25”zigera kuri miliyoni 3 mu cyumweru kimwe gusa nyuma yo gusohora iyo alubumu . Uyu muhanzikazi ubasanzwe azwiho gukora ibikorwa bidasanzwe ndetse akaba afite umwihariko kuri we atandukaniyeho n’abandi bastars. Wakibaza uti uyu mubyeyi w’imyaka 25 uciye agahigo mu kugurisha cyane albumu ye nshya yasohoye ku itariki 20 y’uku kwezi, agahigika abandi bahanzi (...)
-
Menya kurushaho OC Morale Kibonge.
Ubusanzwe yitwa Mbabazi Marie Louise, akaba azwi ku izina rya OC morale Kibonge. Nkuko izina rye ribivuga yamamaye kubera kumenya gushyushya imbaga binyuze mu ndirimbo n’imbyino. Kibonge nkuko yabidutangarije, yakundaga kuririmba kuva ari umwana aho yahoraga abona amanota meza mu ishuri mu masomo yo kuririmba. Akaba nta masomo yihariye yakoze yo kuririmba cyangwa ngo ajye mu matorero akomeye ahubwo afite ijwi ridasanzwe ryabashije kumugeza kure. Yatangiye kumenyekana ubwo yajyaga mu (...)
-
Ibintu 10 utari uzi kuri Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda
Lilian Mbabazi ni umuhanzikazi ukunzwe muri Uganda ndetse no mu karere muri rusange. Lilian amaze igihe kitari gito akora umuziki ndetse afite abakunzi benshi nkuko bigaragara mu bitaramo agenda akora hirya no hino. Uyu muhanzikazi afite ibintu by’umwahariko ushobora kuba utari uzi byaranze ubuzima bwe. Yagize inzozi zo kuririmba akiri muto : Lilian aviga ko yatangiye kugira igitecyerezo cyo kuzaba umuhanzikazi akiri muto ku buryo yumvaga nta kandi kazi yakora aramunse atabaye umuhanzi. (...)
-
Esther, Imbogamizi ahura na zo nk’umupilote w’umugore
Eshter Mbabazi niwe mugore wa mbere watwaye indege mu Rwanda. Esther ni umukobwa uterwa ishema no kuba abagore kuri ubu bagenda batinyuka gukora imirimo yavugwaga ko ari imirimo y’abagabo gusa ndetse akaba asanga abagore bakwiye gukanguka ntibatinye kugira umurimo bakora mu gihe bawukunze. Esther Mbabazi yari afite imyaka 8 gusa ubwo papa we yapfaga yishwe n’impanuka y’indege ari mu rugendo rwaganaga muri Republikai haranira Demokarasi ya Congo. Nyuma gato y’urupfu rwa papa we Esther yatangaje (...)
-
Melinda Gates umugore wa Bill Gates
Melinda Gates umugore w’umuherwe Bill Gates,amazina ye nyakuri ni Melinda Ann French afite imyaka 51,yavutse tariki ya 15 kanama 1964 ahitwa i Dallas mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho yakuriye. Ababyeyi be ni Raymond Joseph French Jr.na Elaine Agnes Amerland,akaba ari umwana wa kabiri mu bana bane bo muri uyu muryango,harimo umukobwa umwe ari nawe mukuru ndetse n’abahungu bato babiri. Melinda yize amashuri abanza mu ishuri rya St. Monica Catholic School,ayisumbuye (...)
-
Margaret Chan, umuyobozi wa OMS
Margaret Chan niwe muyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rizwi nka OMS cyangwa se WHO mu magambo ahinye y’indimi z’amahanga. Margaret ukomoka muri Hong Kong ari mu bagore bakomeye ku isi ku bw’ibikorwa bye by’indashyikirwa yagiye akora mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Ubusanzwe amazina yose ye ni Margaret Chan Fung Fu-chun. Yatowe tariki 8 Ugushyingo, 2006 mbere yaho akaba yaragiye akora mu zindi nzego z’ubuzima zitandukanye zirimo kuba yarahagarariye ubuzima muri (...)
-
Shimwe na Kevine bafite uruganda rw’inkweto n’amasakoshi
Shimwe Ysolde na Kagirimpundu Kevine ni abakobwa bihangiye umurimo weze imbuto z’umugisha kuri benshi nyuma y’urugendo rw’imvune bagize ubwo bashingaga inzu y’imideli bise UZURI K&Y aho bacuruza inkweto n’amasakoshi y’abagore bikorera. Ku myaka 23 bombi bafite, ni abakobwa bihangiye imirimo bashinga inzu ikora imideli ikomeye yitwa UZURI K&Y imaze gukura mu bushomeri abagera kuri 15 ndetse intego yabo ni uguhangana n’iki kibazo kugeza ku iherezo. Umusaruro bavana muri UZURI K&Y (...)
-
Menya byinshi kuri Rita Marley,umugore wa Bob Marley
Amazina ye nyakuri ni Alpharita Constantia "Rita" Marley yavutse tariki ya 25 Kamena 1946,akaba ari umunyajamaica,yavukiye mu mujyi wa Santiago ho muri Cuba kuri ubu, akaba ariwe mugore w’isezerano wa Bob Marley wahoze ari umuririmbyi w’ icyamamare ku isi yose mu njyana ya Reggae Ababyeyi be ni Leroy Anderson na Cynthia Beda Jarrett,akaba yarakuriye mu mujyi wa Kingstone ho muri Jamaica ari naho yize amashuri ye yose kugeza muri kaminuza. Mu mwaka w’1960,nibwo yahuye na Bob Marley (...)
-
Francoise mukeshimana ufite umushinga wo korora inkoko
Francoise Mukeshimana,wihangiye umushinga wo korora inkoko,yatangije inguzanyo ya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda yorora inkoko 200 none ubu ageze kuri miliyonoi 18 n’inkoko zigera ku bihumbi bibiri kuva mu mwaka wa 2012 ari nabwo yatangiye uyu mushinga. Mukeshimana Francoise usanzwe ari umwarimukazi ku kigo cy’urwunge rw’amashuri cya saint Peruti,akaba atuye mu karere ka kicukiro ari naho akorera uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko avuga ko kuva yawutangira amaze kugera kuri byinshi (...)
-
Abanyarwandakazi bamaze kuba intumwa z’Imana (Apotres) utari uzi
Mu myaka yo hambere wasangaga abagore bakora umurimo w’Imana bakitwa abapasetiri, ba bishop, … ari bake ariko uko ibihe bihinduka usanga bararenze no kuri izo nzego bakagera ku rwego rwo kwitwa intumwa z’Imana, Apotres cyangwa se Apostle mu ndimi z’amahanga. Dore bamwe mu banyarwandakazi bamaze kuba intumwa z’Imana bazwi cyane mu Rwanda : Apotre Alice Mignone Umunezero Kabera : Intumwa Mignone Alice Kabera ni umwe mu banyarwandakazi babaye Intumwa bwa mbere mu Rwanda. Intumwa Mignone (...)
-
Wangari Maathai, umunyafurikakazi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel
Wangari Maathai ni umugore ufite ukomoka mu gihugu cya Kenya akaba yari umurinzi ukomeye w’ibidukikije bikaba byaratumye ahabwa igihembo cyitiriwe Nobel gihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku isi kubwo guharanira amahoro. Mathai yavutse ku ya 1, Mata, 1940 mu gace kitwa Ihithe yitaba Imana ku ya 25, Nzeli, 2011 mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya. Uyu mugore azwiho cyane uruhare rwe mu kubangubanga ibidukikije ndetse no kuba yarigaragaje mu ruhando rwa Politiki mu gihugu cya (...)
-
Diane, yafashije imiryango isaga 50 kwikura mu bukene
Diane Mushimiyimana, ni umuyobozi w’umuryango witwa RICAD Rwanda, uteza imbere abaturage bishingiye ku muco n’ubugeni aribyo mu rurimi rw’icyongereza bita Rwanda Initiative for culture and arts development( RICAD). Akaba ari nawe watangije uyu muryango. Kuva uyu muryango watangira, wafashije abaturage bagize imiryango isaga 50 bari babayeho mu buzima bubi kwiteza imbere bahereye kuri bike bafite. By’umwihariko uyu muryango wita ku gice cy’abaturage bakunze kwita ‘abasigajwe inyuma n’amateka’, (...)
-
Ta Lou,umukobwa uhiga abandi mu kwiruka muri Afurika
Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino y’amasiganwamuri Afurika(ACNOA),ryatoranije umukobwa ukomoka mu gihugu cya Côte d’Ivoire,Ta Lou Marie Josée w’imyaka 27 y’amavuko nk’umukobwa witwaye neza mu mikino y’amasiganwa yo kwiruka muri uyu mwaka wa 2015. Ta Lou yatoranijwe mu bazambikwa umudari w’ishimwe nk’umukobwa witwaye neza mu masiganwa y’amaguru muri uyu mwaka mu nama nkuru y’iri shyirahamwe izabera I Washington ku nshuro ya 20,kuwa 27 na 30 ukwakira 2015 Lassana Palenfo uyoboye iri shyirahamwe (...)
-
Yvonne Chaka Chaka, umuririmbyikazi w’icyamamare muri Afurika
Yvonne Chaka Chaka, ni umuririmbyikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo. Chaka Chaka ubusanzwe wavutse yitwa Yvonne Machaka, yavutse ahagana mu 1965 avukira mu gace kitwa Dobnsville muri Soweto. Uyu mukobwa yabayeho mu buzima buruhije cyane. Ku myaka 11 gusa, nibwo ise umubyara yitabye Imana. Nyina umubyara yari umukozi wo mu rugo ahembwa amarand 40 angana n’amafaranga . aya mafaranga akaba yaragombaga kubatunga we n’abavandimwe be 3 bavukanaga. Gusa, Yvonne Chaka Chaka akaba yaraje kuvana (...)
-
Joy Uwanziga, yanditse igitabo kiri kugurwa cyane ku isi
Joy Nzamwita Uwanziga ni umunyarwandakazi uba mu Buholandi akaba yaranditse igitabo cyitwa “Manners in Rwanda” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga imigenzereze mu Rwanda. Iki gitabo kivuga ku muco, imigenzo nyarwanda, n’imigenzereze iranga imibereho ya Kinyarwanda. Kubera ubuhanga n’ubuvanganzo bugaragara muri iki gitabo, byatumye cyiza mu bitabo bikunzwe cyane kuva cyasohoka. Joy Nzamwita Uwanziga ni umunyarwandakazi ariko wavukiye muri Uganda akaba ari umwana wa kabiri mu bana barindwi. (...)