-
Kugira ingohe nyinshi
Hari ubwo usanga umuntu afite ingohe zo ku maso nkeya cyane,ndetse zinanutse cyane,rimwe na rimwe ukabona zisa naho zipfukagurika nta mpamvu ,bikagaragara nkaho nta ngohe umuntu agira,nyamara hari uburyo bwo kuzikuza kandi mu gihe gito kingana n’amezi ukaba ubonye impinduka. Gukoresha amoko ya za mascara zitandukanye zirimo izituma ibigohe byo ku maso bibyibuha ndetse n’izituma ibigohe biba birebire,bifasha kuzikuza vuba cyane kandi zigakura zisa neza. Ushobora kandi kurya imboga (...)
-
Dore imimaro 5 y’indimu ku ruhu rw’umuntu
Indimu ni rubuto rugira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu cyane cyane igafasha uruhu kumera neza, rimwe na rimwe ikaba n’umuti w’indwara zitandukanye ,iyo umuntu ayikoresheje neza binyuze mu kuyirya cyangwa kuyisiga nk’umuti kandi ikamukiza burundu, Iyi ni iminaro y’indimu igera kuri itanu ku ruhu rw’muntu rukamera neza kurushaho.. 1. indimu ifasha uruhu guhora rusa neza ku muntu ukunda kuyirya,kuyinywa mu mazi ashyushye cyangwa mu cyayi buri munsi nyuma yo gufata amafunguro 2. indimu kandi (...)
-
Dore imimaro 5 ya kokombure ku buzima bw’umuntu
Kurya Kokombure ni byiza cyane ku buzima bw’umuntu,cyane cyane kuyirya nka salade kuko ibasha kurinda umubiri w’umuntu indwara nyinshi zirimo n’iz’akarande nkuko Dr.Mercola abisobanura. 1. gufasha ubwonko gukora neza ; umuntu ukunda kurya kokombure aba arinda ubwonko bwe kwangirika ndetse no kwibasirwa n’indwara zifata ubwonko kuko igira icyitwa ‘’fisetin’’ ifasha ubwonko gukora neza. 2. Igabanya ibyago byo kwandura kanseri ; kokombure ifasha umubiri w’umuntu kugira ubudahangarwa bwo kwandura (...)
-
Impamvu zitera kugira imihango ifashe cyane
Kugira imihango ifashe cyane ndetse rimwe na rimwe ikazamo utuntu tumeze nk’utubuye bigira ibintu bibitera rimwe na rimwe bikamera nk’ibisanzwe ariko na none iyo wumva byarengeje urugero ushobora kwitabaza inzobere mu uzima bw’imyoroorokere bakagufasha. Dore rero zimwe mu mpamvu zitera umugore cyangwa se umukobwa kuba yajya mu mihango ikaza ifite ibara ryirabura, irimo utubuye( blood clots) cyangwa se ikaza ireduka cyane. Umugore wigez gukuramo inda ashobora kugira imihango irimo utuntu (...)
-
Wari uziko soya irusha inyama n’amagi ibyubaka umubiri, ikanarinda ibibazo by’izabukuru ?
Soya uko yaba iriwe kose irusha ibyubaka umubiri (protein) inyama n’amagi mu gihe aribyo bimenyerewe ko bikize ku bitunga umubiri kurusha ibindi biribwa. Anastasie utanga inama ku mirire aratubwira umumaro wa soya ku mibiri ndetse naho intungamubiri zayo zitandukaniye n’izo mu bindi biribwa. Soya irusha ibyubaka umubiri inyama n’amagi kuko umuntu wariye garama 100 za soya 36,5 % by’ibyo yariye biba ari ibyubaka umubiri, mu gihe umuntu wariye garama 100 z’inyama 20% by’ibyo yariye biba aribyo (...)
-
Umumaro wo kunywa ibumba ry’icyatsi ku mugore utwite
Ahanini usanga abantu basuzugura ibumba bakarifata nk’igitaka cyoroheje cyangwa se bakumva ko rikoreshwa n’abagore batwite bo mu cyaro. Nyamara burya biba ari ugusuzugura umuti ukomeye kuko nkuko Anastasie uzobereye mu kuboneza imirire abitubwira, ibumba rifite umumaro ukomeye ku mugore utwite ndetse no ku mwana azabyara. Ku bagore batwite Anastasie avuga ko baba bagomba kunywa ibumba nubwo akenshi iyo usomye amakuru kuri internet usanga bavuga ko ku umugore no ku mwana atari byiza ariko na (...)
-
Menya ubwoko bw’ibumba wakoresha mu bwiza rijyanye n’uruhu rwawe
Buri bwoko bw’ibumba bugira ibibazo by’uruhu buvura bitewe n’ubwoko bw’urwo ruhu.Ibumba rikoresha mu kwita ku mpu zitandukanye rikanarwanya ibibazo by’uruhu byaba uduheri, inkovu, amabara, gukiza ibisebe,.. Mu bwiza ibumba ry’umweru rikoreshwa ku mpu zumagaye,ibumba ry ‘icyatsi rikoreshwa ku mpu zisanzwe cyangwa zifite amavuta menshi. Ibumba ry’icyatsi ku ruhu rw’amavuta,uruhu rukunze kugaragara nk’ uruyaga (brilliant) kumanywa,ushobora gukoresha iri bumba kuko rizamera nk’iponji rinyunyuze ya (...)
-
Uko warwanya ibyuya n’impumuro mbi ukoresheje ibumba
Ibumba ni kimwe mu bintu birwanya impumuro itari nziza ku mubiri ndetse rikavura n’ibyuya byaba ibyo mu kwaha cyangwa se ibyo mu birenge. Ku bafite bimwe muri ibyo bibazo tugiye kubagezaho akamaro k’ibumba ndetse n’uko rikoreshwa mu kuvura ibyuya n’impumuro mbi. Ibumba rivura ibyo bibazo kuko rinyunyuza amavuta adakenewe mu mubiri ndetse rigakurura ibyuya, rikanarwanya bacteries zitera impumuro mbi. Mu gihe ufite ikibazo cy’impumuro inuka mu kwaha, ibyuya byo mu kwaha no mu birenge, ufata (...)
-
Uko wakora umuti ukiza gucibwamo (diarrhea)
Gucibwamo ni indwara izahaza cyane ariko nanone ushobora kuyibonera umuti ku buryo bworoshye. Igihe wagize ibibazo byo kurwara gucibwamo, ukaba udafite uburyo bwo guhita ugera kwa muganga dore uko wakikorera ubutabazi bw’ibanze bushobra no kuba bwakuvura burundu : Imwe mu miti yagufasha guhagarika gucibwamo : Amazi arimo isukari, umunyu, indimu n’ironji Ufata agace k’akayiko k’umunyu n’utuyiko 4 tw’isukari ukabishyira muri litiro 1 y’amazi meza Ongeramo akayiko k’umutobe w’ironji na k’indimu Ayo (...)
-
Uko wasubiranya fond de teint igihe yamenetse
Iyo fond de teint yikubise hasi ikameneka hari uburyo wayisubiranya ikongera ikamera nkuko yari imeze mbere. Ubwo buryo buroroshye kubukora aho kuyijugunya ngo ujye kugura indi cyagwa se ngo usange utaye umutwe ubuze uko uzongera kuyigendana ngo ujye ubona uko uyisiga nkuko byari bisanzwe. Ufata ibyamenaguritse byose ukabishyira mu gasorori gato ugasukamo ka alcool gake nk’utuyiko 2 bitewe na poudre yamenentse uko yanganaga. Iyo umaze gushyiramo alcool uravanga ugafata urwo ruvage (...)
-
Uko wakoresha amavuta ya elayo ukagira umusatsi ukura vuba
Hari abantu baba bafite imisatsi idakura ugasanga umusatsi umaze igihe kirekire batawogosha ariko nturenge umutaru. Ku bafite ibyo bibazo dore uburyo bwiza kandi budahenze bwabafasha kubisohokamo. Ufata igice cy’agakombe cy’amavuta ya elayo ukavangamo igi n’ibitonyanga bike by’indimu. Iyo umaze gukoroga neza urwo uruvange, urabifata ukabisiga mu musatsi wose, ugenda usiga gahoro gahoro ukabimarana iminota 15. Karaba mu mutwe nkuko bisanzwe ukoreshe shampoo gusa ntushyiremo apres shampoo. Jya (...)
-
Produits zo kudefriza zijyanye n’ubwoko bw’umusatsi
Akenshi abantu bajya mu masalons bagiye kudefriza imisatsi bagakoresha amaproduits babonye bamwe akabicira imisatsi abandi imisatsi yabo ntishye neza kuko baba batazi ubwoko bwa produits bagombaga gukoresha. Dore uko wahitamo ubwoko bwa produit bujyanye n’umusatsi wawe. Hari produits zo mu bwoko bwa super : Izo produits zikoreshwa n’abantu bafite imisatsi ikomeye itinda gushya kandi bakaba nta nkovu bafite mu mutwe. Produits zo mu bwoko bwa Regulier : izo produits zikoreshwa ku bantu bafite (...)
-
Bimwe mu biribwa bituma ubwonko bukora neza
Ibiribwa bigira umumaro utandukanye hakurikijwe ubwoko bwabyo, byose iyo bikoreshejwe neza bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu haba ku bana ndetse no ku bantu bakuru. Nk’uko tubikesha abanditsi b’igitabo cyitwa “Guide des aliments”, hari ibiribwa bimwe na bimwe bishobora gufasha ubwonko bw’umwana ndetse n’ubw’ umuntu mukuru gukora neza . Reka turebe bimwe muri ibyo biribwa : Amafi cyane cyane ayo mu bwoko bwa kamongo, sardine na makero afasha mu kubaka udutsi two mu bwonko (neurone) (...)
-
Fond de teint (fondote) ibera abantu birabura
Abantu benshi bakunda kwisiga poudre zo mu bwoko bwa fond de teint zitandukanye, ariko hakaba izitabera umuntu bitewe n’uruhu rwe. Reka turebe zimwe muri poudre zo mu bwoko bwa fond de teint ushobora kwisiga ikakubera mu gihe ufite uruhu rwirabura. Fond de teint ya kaki iri muri poudre zijyana n’uruhu rwirabura . Mu gihe ukoresha iyi fond de teint kandi ufite uruhu rwirabura wirinda kwisiga byinshi kuko ushobora kweruruka. Ikindi kandi wirinda kongera gushyiraho indi poudre utabanje ngo (...)
-
Ubwoko bw’impu n’amavuta bijyana
Ingaruka ziterwa n’amavuta, akenshi ziba zifitanye isano n’amakosa abantu bakora bisiga amavuta atajyanye n’impu zabo. Lise uzobereye mu byo kumenya amavuta ajyanye n’impu kuko yabyize avuga ko hari ubwoko bw’impu n’amavuta bijyanye. Ubundi impu zigira ibyiciro bitatu : Uruhu rwumutse, uruhu rusanzwe uruhu rurimo hagati rutumye kandi rutari urw’amavuta) n’uruhu rw’amavuta usanga ruhora ruyaga. Amavuta ajyanye n’ubwoko bw’uruhu Ku muntu ufite uruhu rwumutse aba akenye amavuta menshi kurusha amazi. (...)
-
Uburyo bwiza bwo gukoresha amavuta yo gutekesha
Amavuta yo guteka abantu bamaze kuyaha isura mbi bavuga ko yangiza umubiri, Ariko nkuko Anastasie Mukakayumba uhugukiwe n’iby’imirire yabidutangarije, amavuta afite akamaro kanini ku mubiri, ahubwo icyo abantu batazi ni uburyo bwiza bwo kuyakoresha. Kugirango wirinde ingaruka ziterwa n’amavuta atetswe nabi byaba byiza ugiye uhinduranya amavuta ukoresha mu rugo. Tuvuge wenda ukagura litiro 1 y’amavuta y’ibihwagari, litiro 1 y’amavuta ya elayo, litiro imwe y’amavuta y’ubunyobwa, n’andi kugirango (...)
-
Uburyo bwiza bwo kwisiga fond de teint y’amavuta
Fond de teint y’amavuta ( liquid foundation) ni ubwoko bwa fond de teint ifata ku ruhu cyane ku buryo uwayisize amara umunsi wose agisa neza. Iyi fond de teint ikunze gukoreshwa mu gusiga abageni, tukaba tugiye kubagezaho uburyo bukoreshwa bayisiga. Banza uhitemo fond de teint y’amavuta ijyanye n’uruhu rwawe : fond de teint z’amavuta nazo ziratandukanye ukurikije uko impu zitandukanye haba ku b’inzobe, ab’irabura n’abafite imibiri yombi. Iyo umaze guhitamo iyo fond de teint uhitamo na poudre. (...)
-
Urutonde rw’amwe mu mavuta yangiza uruhu
Hari amoko atandukanye y’amavuta abantu bisiga yangiza uruhu. Avugwa cyane ni arimo hydroquinone nyamara hari n’ayandi aba arimo izindi produit nazo zangiza. Hari n’ayandi biba bitanditseho ku buryo umuntu adapfa kubimenya. Uru rutonde rwatangajwe mu nyandiko zisohorwa na Elsevier, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abaganga b’inzobere mu kuvura uruhu (GTPN) ryo mu Bufaransa. Kuri uru rutonde higanje mavuta atukuza, ariko hashobora kuba hakongerwa ho n’ayandi. Turandika izina (...)
-
Ese makiyage(make-up) ishajisha uruhu ?
Kuva cyera Abadamu bakoreshaga makiyage(Make-up) ari uburyo bwo gukesha no kugaragaza uburanga bwabo. Kw’ isoko haba ubwoko butandukanye bw’ibikoresho bakoresha. Benshi muri twe bagira impugenge ko ibyo dukoresha byaba byangiza uruhu cyangwa bikarushajisha vuba. Nta gihamya ko make up ituma umubiri usaza. Igituma uruhu rusaza cyangwa rwangirika ni ugukoresha ibikoresho bifite uburozi bwakwangiza intungamubiri zitwa collagen na elastin zifasha uruhu rwo mu maso kuguma rwegeranye, rutoshye (...)
-
Uburyo amavuta y’umucango yangiza uruhu
Hari abantu benshi bavangisha amavuta yo kwisiga ayo bakunze kwita « umucango » cyangwa se « umukorogo ». Ayo mavuta avangwa akenshi n’abantu basanzwe bacuruza amavuta atandukanye hanyuma bakavangira umuntu bitewe n’uko ashaka ko uruhu rwe ruhinduka ruba inzobe. Abo bantu rero ntibakunda kuvuga ibyo baba bavangiye abakiriya, bakavuga ko ari ibanga ryabo. Ariko si uko ari ibanga gusa ahubwo baba bahisha ibyo bashyizemo bidakwiriye. Hari umuntu wadutangarije ko hari n’igihe bavanga mo (...)