-
Dore uburyo bugezweho bwo gusokoresha ku bageni
Muri iyi minsi hagezweho insokozo zidafite ibikabyo ku bageni ku buryo iyo ubonye umaze gusokoza udahita umenya ko ari umugeni nk’uko byari bimeze mu bihe bishize. Gusokoza shinyo ibyimbye inyuma kugirango agatimba gafate neza ariko ntibatere ho ikintu kinini cyane ni byo bimaze iminsi bigezweho ku bageni kandi bikunda gusokozwa n’abantu bafite umusatsi muke. Ubundi buryo ni ugusokoza imisatsi yose igana inyuma iryamye ku mutwe bakayifungira ahagana hasi mu irigu nta bindi bikabyo biri (...)
-
Uko wafata neza umusatsi unanutse kandi ucika
Umusatsi unanutse kandi ukunda gucikagagurika ntukure hari uburyo bwiza wawufatamo bikawurinda gucika ukaba wakura kandi ukaba mwiza ukanabyibuha. Dore uburyo bworoshye bwagufasha. Mbere yo koga mu mutwe jya ubanza ufate amavuta ya elayo ibiyiko 2 cyangwa se urenzeho bitewe n’uko umusatsi wawe ungana usige mu musatsi amavuta agere ku mutwe ubimarane iminota iri hagati ya 15 na 20 ubone gukaraba mu mutwe nkuko bisanzwe. Ubundi buryo butuma imisatsi inanutse imera neza ni ugukoresha igi (...)
-
Uko wafata neza dreads ukazasukura utababara n’umusatsi ntucike
Abantu benshi bakunda kuvuga ko iyo babasukura amadreads bababara ndetse n’imisatsi yabo igacika, nyamara burya hari ibyo baba barirengagije gukora igihe bari bayasutse bigatuma igihe cyo gusukurwa bababara. Dore ibyo uzakora Kwirinda guhindura abagusuka : Dreads zigira uburyo bwinshi zisukwamo ku buryo burya ari byiza ko umuntu wagusutse bwa mbere ariwe wajya usubiraho akazikorera retouche ndetse akazanagusukura kuko ariwe uba uzi uko yazisutse mu rwego rwo kwirinda ko wahura n’abandi (...)
-
Ibyagufasha gutunga umusatsi udefrije muremure kandi udasuka
Abantu benshi bazi ko kugira ngo utunge umusatsi udefrije muremure bisaba ko ucishamo ukajya uwusuka, ariko burya hari abahanga batajya basuka imisatsi yabo kandi bakayidefriza ikaba miremire ndetse ikanaba myiza Dore ibintu byabigufashamo : Kugirira umusatsi isuku : kugirira umusatsi udefrije isuku bisaba ko uwumesamo witonze ukawumutsa neza kandi ukajya urarana agatambaro mu mutwe gafata imisatsi. Kugira amavuta adahindagurika : niba ufite amavuta usiga mu mutwe ukaboina ko ajyanye (...)
-
Uburyo bwo kwirinda umwanda mu bisuko
Hari uburyo bwo kwita ku bisuko ukabirinda umwanda dore ko hari abantu bamwe basuka ibisuko hejuru bikaba bisa neza ariko hasi umwanda n’imvuvu byarabazengereje. Kugira ngo wirinde ko wagira umwanda kandi n’ibisuko byawe bigakomeza gusa neza dore uko wabigenza. Karaba mu mutwe neza mbere yo gusuka : mbere yo gusuka ni byiza ko wakaraba mu mutwe kandi ukahumutsa neza kuko iyo bahise bagusuka umusatsi utarumuka bituma hazamo umwanda vuba kandi hagahumura nabi. Gukanda mu bisuko bakimara (...)
-
Amoko ya teinture ajyanye n’uruhu rwawe
Teinture zo mu musatsi si ugupfa kuzishyiramo gusa kuko ziba zijyanye Teinture ya shokola : Teinture ya shokola ibera bantu bose ariko cyane cyane akabera bantu birabura n’abafite imibiri yobi kurusha ab’inzobe. Teinture y’imvi : nubwo ku ifoto hariho umuntu w’inzobe ahanini teinture y’imvi ibera bantu birabura cyane bafite igikara kinoze. Abantu b’inzobe nabo bajya bayishyiraho ariko ntibabera nk’abantu b’inzobe. Teinture y’umukara :ahanini hakoreshwa ina cyangwa se kanta mu mwanya wa (...)
-
Uko wakoresha ibumba ry’icyatsi mu kurwanya imvuvu mu musatsi
Ubumba ry’icyatsi rivura imvuvu ku buryo bworohsye kandi budahenze ndetse rigatunganya n’imisatsi ifite amavuta menshi ashinzwe kurinda uruhu rwo mu mutwe (exces sebum) kuko iyo ayo mavuta yabaye menshi yangiza umusatsi ugasanga usa nabi kandi udasokoreka ngo urambuke neza. Ibumba ry’icyatsi rikoreshwa ku misatsi ifite amavuta menshi, risa nkirikamura ya mavuta adakenerwa,urikoresha nka mask kandi rigabanya n’imvuvu. Dore uko ukoresha mask y’imbumba ry’icyatsi mu musatsi : Ufata ibiyiko (...)
-
Uburyo bworoshye wafungamo shinyo y’ingata bakuta kwita “Jumong”
Shyinyo y’ingata bakunda kwita “jumong “ ni insokozo igezweho kandi idasaba byinshi kuko ushobora kuyisokoreza iwawe mu rugo utiriwe ujya muri salon. Dore uko wayisokoreza ku buryo bworoshye : Isokoza imisatsi neza ikarambuka Yingunge shyinyo isanzwe n’agafimbo gato Inyuma y’ako gafimbo renzaho umubano w’ikizeru ubyibushyemo gake kugirango uze gutuma umusatsi ubyimba Garura imisatsi mo imbere uyitebeze muri ya fimbo Iyi nsokozo iba isa neza kandi nta mpungenge yagutera zo kuba yavamo kuko (...)
-
Uburyo karemano bwo gukuza umusatsi vuba
Hari uburyo bwagufasha gukuza imisatsi vuba bwa karemano( naturel), ku buryo imisatsi yanze gukura ihita ikura vuba kandi udahenzwe ngo wirirwe ushyiramo amaproduits ahenze. Uburyo butandukanye bukirikira bwagufasha gukuza imisatsi vuba : Gukoresha amavuta ya elayo Igihe ufite imisatsi itajya ikura ufata amavuta ya elayo( huile d’olive) ugasiga mu mistasi ku buryo agera hasi aho imisatsi imerera ukayarekera mu musatsi iminota 30 ubundi ukamesamo n’amazi menshi. Ubu buryo butuma imisatsi (...)
-
Uko wakikorera ama curly mu musatsi udefrije
Curly hair mu Kinyarwanda bakunda kwita “amakarire” ni insokozo nziza ushobora kwikorera uri iwawe mu rugo kuko idasaba ibintu byinshi igihe ufite umusatsi udefrije. Iyo nsokozo igaragara neza kuko ituma umusatsi ubyimba ku mutwe kandi wizingazinze ,ikaba ituma abantu bagira imisatsi inanutse basa nk’abafite umusatsi ubyibushye kubera uburyo iyo nsokozo iwugira mwiza. Ku bantu bakunda iyo nsokozo dore uburyo bworoshye wayikoramo : Ukaraba mu mutwe na shampoo na après shampoo nkuko bisanzwe (...)
-
Menya ubwoko bw’ibisuko byakubera bitewe nuko umutwe wawe uteye
Hari ubwoko bw’ibisuko bibera abakobwa n’abagore bitewe nuko umutwe wabo uteye(head shape). Hari abo usanga asuka ibyo abonye ariko ushobora kumenya ibisuko bikubera bitewe nuko umutwe wawe umeze cyangwa se ungana. Ku bantu bafite umutwe munini gato usubiye inyuma bakunzwe kuberwa n’ibisuko biba ari byinshi ku mutwe, ni ukuvuga ushobora gusuka ibiryamye ku mutwe bitandukanye harimo nka zig zag, penso ( pencil) ,makoma n’ibindi kuko biba bifashe ku mutwe kandi byegeranye ukuntu bituma (...)
-
Uko wakoresha amazi y’umuceri ku musatsi udefirije ugashashagirana
Amazi y’umuceri ni umuti gakondo udahenda kandi ugatuma imisatsi yawe isa neza cyane igihe idefrije. Amazi y’umuceri afasha cyane abantu badefriza ugasanga imisatsi yabo imeze nk’idafite amavuta ku buryo n’iyo umuyaga uhushye ubona umusatsi utanyeganyega kandi ari mwinshi. Uko amazi y’umuceri akoreshwa ku misatsi : Togosa umuceri nkuko bisanzwe ushyiremo amazi menshi kugirango uze gukuraho ayo gukoresha mu misatsi. Ushobora no kubanza gushyira umuceri mu mazi ukamaramo umwanya munini (...)
-
Insokozo zorohera abantu badakunda kujya muri salon
Hari insokozo zorohera abantu babangamirwa no guhora bajya muri salon gukoresha imisatsi. ugasanga nabo basa neza kandi bajya muri salon gacye cyane. Kugirango ubashe kugira imisatsi imeze neza kandi itakugoye dore zimwe mu nsokozo zabigufashamo : Gutunga imisatsi ya afro nyinshi : kuba watunga imisatsi ya afro ya naturel biri mu byagufasha kwirinda guhora ujya muri salon kuko iyo ushaka ko urambuka ushobora kujya wisukiramo ibituta bigatuma ukorehera kuwusokoza dore ko no gukarabamo (...)
-
Plante igezweho bita bresilienne
Kubakobwa n’abagore usanga hari abakunda gushyiraho plante ku mutwe, ishobora kuba impamvu yokuba afite umusatsi muke cyangwa se ashaka guhindura uko ugaragara(look). Muri iyi minsi hari plante ikunzwe cyane bakunze kwita bresilienne(bresilian hair). Ni imisatsi iba ari myinshi, ushobora guhitamo ibyimbye ku mutwe cyangwa se iringaniye bitewe nibyo wifuza. Iyo plante iba ari ndende,hari iba isa chocolat izindi zisa umukara. Uhitamo ibara bitewe niryo ubona ryakubera kandi rijyanye nibara (...)
-
Uburyo bwiza bwo gutera teinture mu misatsi
Guhindura ibara ry’umusatsi ukoresheje teinture ni byiza kuko bifasha guhindura isura abantu baba bakumenyereyeho, ariko burya na none ni ibyo kwitondera kuko hari ingaruka mbi teinture ishobora kugira ku musatsi wawe. Kugirango wirinde ko teinture yagucira umusatsi cyangwa se ngo ugire allergies mu mutwe, biba byiza kuyisiga ariko ntigere aho umusatsi utereye. Ni ngombwa na none kubanza gusuzuma niba udafite allergie kuri iyo teinture. Ufata gake ukagasiga ku ruhu rusanzwe nko hafi (...)
-
Insokozo zigezweho ku bageni
Nubwo hamenyerewe ko abageni basokoresha insokozo za shyinyo cyane ntibivuze ko hatari n’izindi nsokozo zibera abageni dore ko n’abantu bakunda guhinduranya insokozo ndetse muri iyi minsi hakaba hagezweho gushyira indi mitako mu mutwe itari ikamba (couronne) Dore insokozo zitandukanye zibera abageni : Coupe isanzwe ku bantu bafite imisatsi migufi Ku bantu bafie imisatsi migufi ntibikiri ngombwa ko wirirwa ujya gushyiramo amavuta ya gel ( amavuta y’umukara bakoresha kugirango baryamishe (...)
-
Icyo wakora ugatunga umusatsi wa naturel usokoreka
Abantu benshi baba bifuza gutunga imisatsi ya naturel ( karemano) ariko bagacibwa intege no kuba ikomeye itabasha gusokoreka, bikabatera kuyidefriza. Mu gihe wifuza gutunga umusatsi wa naturel kandi utakurushya gusokoza dore uko wabigenza. Ufata umuhondo w’igi n’avoka nziza iba ifashe atari ya yindi y’amazi ukavanga n’umuneke wa kamara nziza byose bikiri bishya ugashyiramo n’amazi y’indimu n’ubuki ukabivanga neza Iyo vitamin uyisiga mu musatsi wakarabyemo neza na shampoo ukabimarana iminota 45 (...)
-
Uburyo wafungamo imisatsi ukurikije uko isura yawe iteye
Hari uburyo wafunga umisatsi cyangwa ibisuko bitewe n’icyo ukunda ndetse n’isura yawe (face shape). Ubwo buryo ni bwinsh (hairstyles) kandi butandukanye ariko ndababwira bucye muri bwo. Uburyo bwa mbere ku muntu ufite mu maso harehare (long face,dog shape),uwo muntu ashobora gufunga imisatsi mu buryo bita shinyo,ni ukuvuga kurambura imisatsi neza ukayifungira hamwe,biba byiza ufunze shinyo y’inyuma,bituma isura igaragara neza kuko uba ufite mu maso harambuye. Ubundi buryo ushobora (...)
-
Uko wakoresha mask y’avoka irinda umusatsi kumirana
Hari abantu bagira umusatsi uhora wumye ku buryo niyo badefije bagasigamo amavuta uba udasa neza. Ku bafite icyo kibazo dore uko bakoresha mask y’avoka imisatsi yabo ikazamo amavuta. Ibikoresho : Avoka 1 ihiye neza cyangwa Amavuta yo mu mutwe akoze muri avoka (avocado oil) Amazi Uko bikorwa : Fata avoka uyivange cyane imere nk’ubugari bworoshye Sukamo amazi uvange bimere nk’igikoma Karaba mu mutwe neza wumutse umusatsi ubundi usigemo uwro ruvange rw’avoka Bimarane iminota igera kuri 30 ubone (...)
-
Uko watera ihina cyangwa kanta mu madreads
Amadreads ni ubwoko bwiza bw’ibisuko biramba kandi byoroha gutunga ku mutwe, kuko uyafunga uko ushaka cyangwa ukayihorera. Umuhanga mu gutunganya dreads witwa Clementine yadutangarije ko dreads zisukwa n’abantu bose atari aba rasta gusa nk’uko bikunze kuvugwa. Clementine akomeza atubwira ko dreads zirushaho kubera nyirazo iyo azigirira isuku ihagije ntiyite ku kuba zitagora ngo nawe aterere iyo. Akomeza agira ati<< icya mbere ni ukumesamo zitarasa nabi cyane, byibura buri nyuma (...)