-
Bimwe bintu bitajya bishyirwa muri micro- onde
Hari ibiribwa ndetse n’ibikoresho bitandukanye bitajya bishyushywa muri micro-onde kuko bishobora kwangirika cyangwa se bikaba byakangiza ubuzima bw’abantu babikoresha. Dore urutonde rwa bimwe muri ibyo bintu : Amashereka : Usibye kuba amashereka adatekwa, ntiwemerewe no kuyashyushya muri micro onde kuko intungamubiri ziyagize zihita zangirika. Ku bantu bakamira amashereka abana babo rero ni ukugerageza kuyasiga mu gikoresho kiri butume ahorana ubushyuhe nkubwo yavanye mu mabere kuko atajya (...)
-
Uburyo bwa karemano bwagufasha kwirukana imibu mu nzu
Ushobora kwirukana imibu mu nzu ukoresheje uburyo bwa gakondo kuko ahanini usanga imiti ya kizungu igira ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abari mu rugo no ku matungo mato yo mu rugo nk’ipusi , n’ayandi. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho uko mwakoresha imiti karemano mu kwirukana imibu mu nzu. Tekera ikawa mu nzu ushyiremo tungurusumu ziseye umwuka wabyo wirukana imibu. Igihe iyo kwawa yamaze kubira uyitereka mu cyumba ugafunguraho gato kugira ngo imibu ibone aho ica ihunga iyo mpumuro. (...)
-
Ibintu byagufasha guhorana isuku mu gikoni
Isuku yo mu gikoni iba ikenewe cyane kurusha ahandi mu rugo kuko ariho abantu bandurira indwara zituruka ku myanda ahanini. Mu rwego rwo kwirinda kwanduzwa n’umwanda wo mu gikoni dore ibintu byazajya bigufasha kuhagirira isuku. Jya ufata umwanya wo kuhikorera isuku : ahanini abantu ntibabona umwanya wo kwikorera isuku buri munsi kubera akazi n’zindi nshingano z’urugo, ariko byaba byiza ugiye wibuka ko umukozi atagukorera byose ugafata umwanya niyo byaba rimwe mu cyumweru ukahikorera isuku, (...)
-
Uko wataka icyumba cy’umwana uzavuka
Icyumba cy’umwana uvuye kwa muganga kuri ubu kiba ari icyumba kigomba gutakwa ku buryo umubyeyi azava kwa muganga akaruhukira ahantu hameze neza n’uruhinja rwe dore ko kiba ari icyumba Umwana azamaramo igihe kinini. Dore uburyo bworoshye watakamo icyumba cy’umwana uzavuka : Icyumba kigomba kuba gifite umwuka uhagije : niba ugiye guhitamo icyumba uzashyiramo umwana muvuye kwa muganga akaba ari naho azajya aryama, ni byiza ko ushaka icyumba kinini ku buryo kiba gifite umwuka mwiza. Koramo (...)
-
Ibyagufasha gukora isuku yo mu nzu ku buryo bwihuse
Mu minsi ya week end nibwo abantu benshi babona umwanya wo gukora amasuku mu nzu hose ku buryo bw’ umwihariko. Gusa, hari bamwe usanga batinya gukora amasuku kuko nta mwanya uhagije baba bafite. Mu gihe ufie umwanya muto, dore uko wajya upanga gahunda y’isuku yo mu nzu ukaharangiza vuba kandi ugasiga hacyeye neza. Tangirira ku guhungura ivumbi : mu nzu usanga hari ahantu haba hari ivumbi nko hejuru y’akabati n’ahandi. Kugira ngo isuku yawe ikorwe neza rero ni byiza ko watangirira ahantu haba (...)
-
Uburyo bworoshye bwo kwirukana udushishi(fourmies) mu nzu
Udukoko twitwa udushishi nubwo ari duto iyo twageze mu nzu turabangama ugasanga twangije byinshi. Igihe ukunda kubona utwo dukoko mu nzu iwawe cyane cyane mu gikoni kuko ariho haba hari ibiryo bidukurura dore uko watwirukana ukoresheje imiti karemano : Kugira isuku : hari abantu usanga bagirira isuku ahantu hagaragara gusa uganga ahatagaragara batahakorera isuku. Urugero niba mu gikoni harimo akabati ugasanga munsi yako harimo imyanda rimwe na rimwe hakaba haratembeyemo ibiryo bigakurura (...)
-
Uko warwanya impumuro mbi muri frigo
Kurwanya impumuro mbi muri frigo ntibisaba ibintu byinshi kandi birakenewe kuko usanga ibiribwa bimwe na bimwe bisiga impumuro mbi muri frigo ugasanga hari abahitamo gufungura umuryango wa frigo ngo umwuka mubi usohoke kandi batazi ko byangiza frigo bigatuma itwara umuriro mwinshi. Kugirango wirinde impumuro mbi muri frigo dore uburyo bwiza bwabigufashamo : • Ufata ikara ryahoze risanzwe ryo mu giti ukarishyira muri frigo ugafunga nkuko bisanzwe umwuka mubi uhita ushiramo. • Ushobora no (...)
-
Uburyo bwiza bwo kumisha indabo zo gutaka
Kumisha indabo zo gutaka bituma zitabora kandi ugasanga zifite umutako mwiza umura igihe kirekire. Ku bakunda gutaka indabo karemano tugiye kureba uburyo mushobora kujya wumisha indabo zo gutaka ku buryo zidahindura ibara ryazo ry’umwimerere cyane kandi zikaramba. Ibyo kwitondera mbere yo kumisha indabo Indabo zo kumisha ni byiza ko uzisoroma mu gitondo ariko hamaze gucyamo gake ku buryo urume( la rosée) ruba rwamaze gushiraho. Igihe ubona ko ibibabi by’izo ndabo bibikika nabi biba byiza (...)
-
Uburyo bwiza bwo gukora isuku mu bwogero
Mu bwogero ni ahantu haba hanewe gukoirerwa isuku ku buryo buhoraho kuko iyi utayikoze usanga hazamo imyanda iukaba yakwanduza indwara zitandukanye igihe ugiye mu bwogero. Dore uburyo bwiza bwo gukora isuku mu bwogero : Koropa mu bwogero ukimara koga : ni byiza ko uhita ukoropa mu bwogero ukimara kogeramo kuko bituma amasabune woze adafata hasi ngo yatuma yanerera cyanwa se atume imyanda ifatamo. Igihe ubonye kuri sima cyangwa se ku makaro yarajeho imyanda y’umukara ukoresha eau de javel (...)
-
Amategeko 6 yo gushyira ibiribwa muri frigo
Hari amategeko 6 y’uburyo wamenya uko uzajya ushyira ibiribwa muri frigo kugirango ibyo biribwa bitangirika ndetse n’uburyo frigo ikoreshwa neza ntitware umuriro mwinshi. Dore uburyo bwiza wakurikiza : -* Gushyira ibiribwa muri frigo ukurikije ubukonje bw’ibice bigize frigo : buri gice cyose cya frigo siko kigira ubukonje bumwe n’ahandi, hari aho usanga hakonja cyane ahandi hagakonja buhoro. Kumenya ibyo rero bigufasha kumenya uko ushyiramo ibiribwa. Urugero inyama n’amafi bibikwa mu gice (...)
-
Uburyo bworoshye bwo koza isafuriya yashiririyemo
Isafuriya yashiriye usanga akenshi igorana kuyoza ndetse ugasanga igihe umuntu ari kuyoza ayikuba cyane bikaba byayangiza. Ni muri urwo rwego rero tugiye kubagezaho uburyo wakoresha ukoza isafuriya yashiriye igacya kandi utayikubye n’ibikoresho biyangiza. Ibikoresho bitandukanye wakoresha n’aho bigurwa : Vinaigre : mu ma alimentation igurwa 1000 frwku icupa rya litiro ikunzwe gukoreshwa ku ma salade. Bicarbonate igurirwa mu ma pharmacie agapaki kagura 500 frw Jike ( eau de javel) igurwa 700 (...)
-
Ibintu biranga ubwiherero (toilet) bufite isuku
Mu bwiherero ni ahantu hagomba kugira isuku ihagije kuko haba hashobora kwanduzanya indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda igihe hadakorewe isuku ihagije. Dore bimwe mu biranga ko ubwiherero bufite isuku ihagije : Guhora hakoropye ; si byiza ko mu bwiherero haba hari amazi cyangwa se inkari impande ya toilette cyangwa y’umwobo kuko mu bwiherero biba byoroshye ko microbe zihororokera vuba kandi zigakwirakwira mu rugo Kuba hari amazi n’isabune hafi yo gukaraba intoki ; ni byiza ko hafi (...)
-
Ibintu by’ingezi mu isuku y’igikoni
Mu gikoni ni ahantu hagomba kugirirwa isuku igihe cyose kuko niho ubuzima bw’abagize umuryango bushingiye, bityo rero ugomba kumenya urugero rw’isuku igikoni cyawe gifite. Dore ibintu by’ingenzi bbigomba kwitabwaho : Isuku igomba kuba ku mukozi cyangwa undi wese utegura amafunguro cyane cyane mugihe ategura ibyo kurya akamenyera gukaraba intoke n’isabuni, inshuro nyinshi, akaba yambaye imyenda isa neza kandi idacitse ndetse akaba yakarabye adafite impumuro y’icyuya. Guhorana amazi hafi : (...)
-
Uko wakirukana impumuro mbi mu nzu ukoresheje indimu
Kuba mu nzu hahora hahumura nabi biba ari amakosa y’abantu kuko usibye kuba byaturuka ku mwanda, hari uburyo budahenze wakoresha, mu nzu yawe hagahora umwuka mwiza. Bumwe muri ubwo buryo ni ubwo gukoresha indimu. Uko bikorwa : fata undimu 1 cyangwa se ebyiri uzikatemo ibice 4 Fata ibiyiko 2 bya vanilla n’utubabi 2 twa teyi Bishyiremo amazi ubitereke ku ziko bibire Bitereke mu nguni ubishyire mu gikoresho gifunguy umwuka uvamo ukwire mu nzu hose Gracieuse (...)
-
Umutako mwiza mu cyumba cy’uburiri
Mu cyumba cy’uburiri cyane cyane icy’abashakanye haba hakeye guhora hasa neza kugurango byongere umunezero hagati y’abashakanye. Kugirango umenye ibyo wakoresha mu gutaka icyumba cy’uburiri kandi biatagoye dore uburyo wakoresha Kugira isuku Isuku niwo murimbo wa mbere w’umugore, iyo ufite isuku mu cyumba cyawe icyo utatse cyose kiba cyiza, utagombye gukoresha ibintu bihenze. Sibyiza kandi ko hari undi muntu ugukorera isuku mu cyumba cy’uburiri n’iyo yaba murumuna wawe, kuko hariya niho agaciro (...)
-
Amavaze arimo imitako idasaza
Imitako idasaza irakunzwe muri ino minsi aho usanga abantu basigaye bataka amavase arimo imitako idasaza aho kuba ateyemo indabyo zisanzwe za karemano nkuko bisanzwe. Bene ayo mavase usanga afite ubwoko bwinshi butandukanye amwe ari mato andi ari manini ariko yose ukayatereka ahantu bitewe nuko hangana. Niba ushaka ivaze yo gutaka mu ruganiriro byaba byiza ukoresheje ivaze nto, waba ushaka ivaze yo gutaka muri jardin, ku rubaraza n’ahandi hasanzwe haterekwa amavase ukaba wahashyira ivaze (...)
-
Isaha ikoze mu gikoresho cyo kumeza
Isaha zo gutaka ziba zifite uburyo bwinshi butandukanye, umuntu akagura bitewe n’iyo akunze ariko hari izo usanga zibereye amaso kurushaho kubera forme ziba zifite, hari iba ifite ikindi ishushanyijemo nk’igikoresho cyo ku meza, inyamaswa runaka n’ibindi. Isaha ikoze mu gikoresho cyo ku meza nk’ijagi, ibinika( canette) biba byiza iyo uyitatse mu cyumba cy’uburiro kuko iba ijyane n’indi bikoresho bihari cyangwa no mu gikoni ku buryo ubona ufite ubusobanuro kandi ikaba inafite n’akamaro k’umutako (...)
-
Gutaka uburiro( sale a manger)
Icyumba cy’uburiro ahantu h’ingenzi mu nzu hakenwe gutakwa ku buryo bw’umwihariko. Hari uburyo bwinshi bukoreshwa bwo kuhataka : Gukoresha imitako isanzwe yo mu masoko Gukoresha ibitambaro Gukoresha ibikoresho byo ku meza… Uburyo bwo gutaka uburiro hakoreshejwe ibikoresho byo ku meza wateguye ni uburyo budahenze kandi butuma ku meza hasa neza iyo bukoranwe ubwitonzi,ushobora kuyikoresha nk’igihe wagize ibirori, iyi décor usanga ikeye kandi muri salon hatari akavuyo k’ibintu byinshi (...)
-
Kujyanisha intebe n’amalido.
Mu buryo bwo gutaka inzu singombwa koresha ibintu bihenze cyane, ushobora no gukoresha ibikoresho bisanzwe byo munzu, twavuga amalido ,intebe, ibikombe wamazemo amata ubisize irindi range cyangwa ibindi bintu, utudobo twashizemo OMO natwo ushobora kudusiga irindi range byose ukaba wabikoresha uterekamo indabo haba munzu cyangwa ku mabaraza. Reka turebe uburyo ushobora gutaka inzu ukoresheje intebe n’amariido. Iyo ushaka gutakisha intebe na lido ugura kimwe wamaze kubona ikindi ku buryo (...)
-
Ivaze imanitse hejuru
Ivaze iteyemo indabyo igira uburyo bwinshi butandukanye itegurwa. kuri uno munsi tugiye kubagezaho uko wategura ivaze iteyemo indabyo, ikaba imanitse hejuru. Nk’uko biri kuri iyi foto, iyi vaze imanitse mu giti ariko ushobora no kuyimanika ahandi hantu nko ku idirishya, mu nguni mu nzu imbere haba mu ruganiriro cyangwa se mu ruriro ukabona ko igaragara neza kurushaho. Kumanika ivaze iteyemo indabyo hejuru bisa neza kurushaho iyo indabyo ziteyemo ari indabyo ngufi zidakura ngo zijye hejuru (...)