-
Ikanzu ikurura hasi
Iyi kanzu ni iyo wakwambara mu birori, kubera ibara ryayo yabera abantu b’inzobe. Mu gihe itari ndende cyane kuburyo ikubura hasi, wayambara no muri week end. ni ikanzu yerekanywe muri Kigali fashion show 2012.
-
Ikanzu iberanye no gusohokana n’abana
Iyi kanzu ni nziza cyane muri week end ugiye muri gahunda zitandukanye nko gusura incuti. Ku bafite abana nabo ni umwenda mwiza wakwambara ufite aho ujyanye n’abana kuko uguha kwisanzura mu gihe uri ku bitaho. iyi moderi yerekanywe muri Kigali fashion show 2012
-
Umwambaro w’inshabure
Umwambaro w’inshabure Uyu mwambaro w’inshabure ukunze kwambarwa mu gihe k’ibirori nko mu gusaba no gukwa ,mu bindi birori bitandukanye mu gihe itsinda runaka riribukore ikintu runaka .Abantu babyambaye iyo bafite igihagararo (taille) imeze kimwe biba ari byiza cyane. Amatsinda y’ababyinnyi nk’amatorero abyina imbyino zitandukanye bashobora kwambara uyu mwambaro w’inshabure ugasanga bagaragara neza. Uyu mwambaro w’inshabure wahimbwe na Inshungu Collection n’uwitwa Nadia Uwase Byanditswe na (...)
-
Ikanzu y’umweru
Iyi kanzu irarimbitse kubera ibara ryayo ry’umweru. yakwambarwa mu minsi mikuru kandi kubera ko ikatiye mu gatuza yakwambarwa mu gihe hari izuba. yerekanywe muri Kigali Fashion show 2012
-
Umwambaro urimbitse cyane
Kenshi duhura n’ibihe biba ngombwa ko umuntu agaragara cyane, aha nshatse kuvuga nk’umunsi umuntu yagiye gufata igihembo runaka, yasezeranye mu murenge, cyangwa yabaye umugeni, kuburyo akenera kwambara ikanzu nziza. Iyi kanzu iberanye n’ibyo bikorwa byose byavuzwe. Ni nziza kandi kuyitahana ubukwe, bw’umuntu wa hafi cyane kandi uri bugire icyo ukora gituma ugaragara . Iyi moderi yahimbwe na The Marion in Kigali, yerekanywe muri Kigali Fashion show 2012. NB : Birabujijwe kwandukura cyangwa (...)
-
Ijipo n’ikote by’igitenge
Uyu mwambaro ugizwe n’imyambaro 3. Ijipo, akenda ko hejuru kagufi k’imbere n’ ikote. Byose bidozwe mu gitenge Iyi jipo ngufi kandi itaratse ni moderi igufasha kumva wisanzuye, byongeyeho ako hejuru kagufi ukongeraho akaringushyo k’ikote. Kubw’amabara yayo yerurutse, waba uri inzobe cyangwa wirabura uyu mwambaro ushobora kuberana n’uruhu rwawe. Nta cyakubuza kwiyambarira gutya mu gihe witabiriye ibirori bitandukanye nk’ ubukwe, iminsi mikuru y’urungano cyangwa se witabiriye ibirori bitandukanye. (...)
-
Ikanzu yakwambarwa henshi
Mu gihe ushaka kwambara neza ariko kandi udakabije wakwambara iyi kanzu. Iyi kanzu rero wayijyana, ku kazi ku bantu bikorera, cyangwa se nko mu birori by’ubukwe bwo gusinya ku murenge n’ibindi birori bidakanganye. Iyi moderi yerekanywe muri Kigali Fashion show 2012 byanditswe na Nina NB : Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri (...)
-
Collant n’ikote rirerire
Uyu mwenda wakwambarwa hari imbeho , umuntu utwite nawe yawambara ukamubera, cyangwa umuntu watembereye mu bihugu bigira ubukonje mu muyaga yawitwaza akawambara yo. Inaha wawambara mu kagoroba, utembereye, wasohakanye n’nshuti mu gihe cy’ikiruhuko, nka week end. werekanywe muri Kigali Fashion show [1]
-
Umukenyero wa mauve
Uyu mukenyero wakwambarwa ku munsi w’ibirori bitandukanye ku muntu mufite icyo mupfana cya hafi. Ibara rya silver ry’agashati rituma ibara ry’umukenyero naryo rigaragara neza. Byaba byiza kandi uwo mwagendanye nawe mujyanishije amabara akambara amabara ajya gusa na gris nkuko bigaragara kuri iyi photo. Uyu mukenyero, wahimbwe na Inshungu collection, ukaba warerekanywe mu imurika rya za moderi ryabaye muri lemigo Hotel mu kwa 12/ 2011. Izi moderi zihimbwa na Nadia uwase. (...)
-
Umwambaro ubereye abantu birabura
Mu gihe cy’izuba ,amabara meza aba ajyanye n’icyo gihe aba ari amabara atijimye. Umwambaro w’icyo gihe, uba ugomba kuba ucyeye, kugirango utagukururira ubushyuhe. Nk’uyu mwambaro mwiza wiganjemo ibara ry’umuhondo, ujyanye n’icyo gihe, mu kuwujyana mu birori bitandukanye warimbye,ugashaka n’ibijyana nawo. Kubera uburyo hejuru hadoze, nta runigi ruto ahubwo wakwambara amaherena maremare agaragara Uyu mwambaro wabera cyane abantu b’ibikara cyangwa se imibiri ivanze. ni umwambaro wajyana mu birori (...)
-
Ikanzu n’ikote ry’igitenge
Mugihe ushatse kurimba kandi udakabije, wiyubashye, wambara imyenda iguhesha icyubairo. Igihe utashye amakwe cg ugiye mu bindi birori wakwambara nk’uyu mwambaro. Ako gakote k’igitenge gahita gahindura ishusho y’ikanzu ubusanzwe yaba irimbitse cyane ari iyibirori bikayiha ishusho yo kujyana muri gahunda z’akazi, nk’amanama cynagwa se gusangira ariko mu rwego rw’akazi. Iyi moderi yahimbwe na Naleli, yerekanywe muri fashion show ya 2012 NB : Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu (...)
-
Igisarubeti n’ikote mu gitenge
Igitenge muri ino minsi kiza imbere mu myambarire ku isi hose, n’umwenda urimbika kandi uryoheye ijisho, woroshye kuwutunga no kuwufata neza. , kuko kenshi ntusaba ko ujyanwa mu ma mashini amesa cgyangwa ngo usabe kuwuhanagura. Ushobora kwambarwa ahantu hose, mu bintu byose, waba uri mu byishimo cyangwa mu babaro. Umuntu wambaye uyu mwambaro , aba arimbye kandi yiyubashye, n’umwambaro wakwambarwa n’umuntu wese mugihe amabara y’igitenge ajyanye n’ibara ry’uruhu rwe. Wajyannwa ku kazi, mu bukwe (...)
-
umwambaro wo mu rugo uvuye mu kazi
Uyu ni umwambaro umuntu yakwambara avuye ku kazi, yiriwe mu rugo se cyangwa amaze gukora sport ashaka kuruhuka., ushobora no kuwuyana gusura baturanyi bisanzwe batagutumiye mu munsi mukuru. ushobora kandi kuwambara mu gihe wazindukiye mu isoko guhaha. Kuko utanze amahoro, udafashe umuntu cyane, ukaba wakwambarwa hashyushye cg hakonje. Iyi moderi yerekanywe muri Kigali fashion Show. Byanditswe na Nina. NB : Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru (...)
-
Umukenyero w’ubukwe
Muri iyi minsi hatangiye kuba amakwe, uyu ni umukenyero wakwambara mu bukwe. mu gihe wambariyeho kariya kantu ko mu mutwe, waba waherekeje umugeni mu gihe cyo Gusaba, cyangwa se mufite icyo mupfana cya hafi. Akantu yafungishije umwitero (broche) nako karongera ubundi bwiza k’umukenyero. Ukuntu yajyanishije amabara kandi y’ako yakenyereyeho n’umukenyero ndetse n’urunigi bibereye ijisho. Uyu mukenyero ni moderi yahimbwe na Nadia, Inshungu (...)
-
Ikanzu ya week end
Iyi Kanzu yo mu gitenge, itanze amahoro, ni umwenda wakwamabarwa mu birori byoroheje byo ku wa gatandatu, nk’isabukuru y’abana, cyangwa se wagize abashyitsi mu rugo ku mnywa mu gihe hashyushye . Umudamu utwite nawe yayambara kubera ukuntu irekuye. Iyi kanzu yadozwe na Rwanda Clothing Home
-
Ikanzu ya Trapeze
Iyi ni moderi yakozwe na The Marion in Kigali, igizwe n’ikote n’ijipo, bifatanye. Tutitaye ku ngano y’igice cyo hepfo, hanini cyangwa hato h’imiterere y’umubiri, uyu ni umwenda mwiza ku bantu banini. Ifite Hejuru hegereye bituma hegeranya umubiri wawe bikawuha ishusho ibumbye neza. Naho hasi harekuye biyiha ishusho ya trapeze, ibi bituma harushaho kwagura igice cyo hepho ku waba afite hato kurusha hejuru. Bikanatuma nanone irenga ntifatire ku waba afite hepfo hanini nabwo. Umukara ! Ntarindi (...)
-
Imyenda y’umuyobozi
Iyi model igizwe n’ikote ndetse n’ijipo bigufi kandi bidoze (kuri taille) ku rugero rwa nyirabyo. Bidoze mu gitamabaro gikomeye ariko kitaremereye kitwa Chintz ariko yenda kumera nka Jutes. Gifite ibara rya bleu turquoise ikaba inavanzemo n’andi mabara ya beige ku ijosi kumusozo w’ikote ndetse n’ijipo murwego rwo kurushaho kuyiha umwihariko no kuyiha isura inogeye ijisho. Iki gitamabaro kandi kigira umwihariko w’uko ari umwambaro wakwambara haba hashyushe kuko kidakurura izuba, cyangwa se (...)
-
Ikanzu y’ubururu
Iyi kanzu ni iyo kujyana mu birori, ni nziza mu bukwe mu gihe cyo kwakira abashyitsi, ariko ishobora kwambarwa mu mihango yindi ikomeye, yajyana n’inkweto zifite talon. Ibyo wakwambaza byasaba ko ugaragaza ririya bara ryo mu ijosi, tuvuge nk’agasakoshi gato ( urugero : envelop bags)ndetse n’urukweto rujyanye n’agasakoshi. Amaherena yo byaba byiza abaye avanze akagaraza amabara yombi mu gihe bikunze. Ikindi byaba byiza ibirungo(make up)) umuntu yakwisiga yajyana na ririya bara ry’ubururu (...)
-
Ikanzu ya pink
Iyi kanzu ni iyo mu birori, ni nziza mu bukwe mu gihe cyo kwakira abatumirwa. Ijyanye n’inkweto zifite talon y’ ibara rimwe nk’umweru ,umukara cyangwa se chocolat, ibyo wakwambaza ni nk’agasakoshi gato ( urugero : envelop bags)ndetse n’urukweto rujyanye n’agasakoshi bifite amabara ajyanye . Amaherena yo byaba byiza abaye avanze akagaraza amabara yombi mu gihe bikunze. Ikindi byaba byiza , maquillage idakabije, ukaba naturel keretse gusiga umutuku ku munwa. Ushatse kuyijyana ku kazi, mu (...)
-
Ikanzu y’umukara y’ibirori
iyi kanzu niyo mu birori, ni nziza mu bukwe mu gihe cyo kwakira, ariko ishobora kwambarwa mu mihango yindi ikomeye, yajyana n’inkweto za wedges cg ama ballerina, ibyo wakwambaza byasaba ko bijyana na ririya bara ryo mu ijosi, tuvuge nk’agasakoshi gato. iy’ikanzu wajyana no ma cocktails cyangwa se dinner, ntisaba amaherena maremare, kugirango igaragaze ubwiza bwayo, ayo bita ibipesu yajyana neza n’iyi kanzu. Kanda ubone nimero y’uwayidoze Iyi moderi yahimbwe na Colombeukeneye ko akudodera (...)
0 | ... | 320 | 340 | 360 | 380 | 400 | 420 | 440 | 460 | 480 | 500