-
Imyenda y’imipira ibera abafite amabere manini yaguye
Hari ubwo umukobwa aba afite mu gituza hanini,afite amabere manini ndetse yaguye,rimwe na rimwe akabura n’imyambaro imubereye yambara cyangwa agatinya kwambara imyenda imwegereye ikoze nk’imipira kuko usanga imufashe cyane,nyamara dore imwe mu myenda y‘imipira wakwambara ukaberwa. Umukobwa ufite mu gituza hanini,amabere manini kandi yaguye,ashobora kwambara umupira w’amaboko maremare ufite mu ijosi hafunganye,akaba yashyizemo isutiye ifashe amabere cyane kandi iyahagarika neza,ukabona (...)
-
Amakanzu y’ibirori y’abadamu bakiri bato
Hari ubwo usanga umudamu ukiri muto akenera kujya mu birori,ugasanga abuze umwenda wiyubashye yakwambara,ariko hano hari amakanzu maremare ya moderi zitandukanye kandi zigezweho,umudamu ashobora kugura cyangwa akadodesha. Umudamu ukiri muto ashobora kujya mu kirori runaka yambaye ikanzu ndende iri kuri taye ya goruje idafite amaboko irangaje ibitugi byose kandi ifite uburyo ikoze neza mu gituza hayo. Nanone kandi hari ikanzu nziza ya dorite ikoze nk’isengeri idafite amaboko kandi ya (...)
-
Amakanzu n’amajipo y’ibitenge magufi y’babadamu
Amakanzu n’amajipo bidoze mu bitenge usanga abakobwa n’abadamu benshi babikunda cyane bagahitamo moderi zitandukanye badodesha,ariko uyu munsi twabahitiyemo moderi z’amakanzu n’amajipo magufi y’abadamu bakiri bato,bashobora kudodesha. Umudamu ashobora kudodesha ikanzu ngufi igera mu mavi,itaratse ifite amaboko maremare mu ijosi hatarangaye cyane. Hari kandi ikanzu ngufi igera mu mavi ikaba nayo ifite amaboko maremare,ikaba ifite amarinda atuma izana amataye. Umudamu ukiri muto kandi (...)
-
Imyambarire y’umukobwa utembereye muri week-end
Hari uburyo umukobwa yambara mu minsi ya week-end ,bitandukanye n’indi minsi cyane cyane iyo atembereye bisanzwe nka nimugoroba, nta kirori agiyemo kandi ukabona ari imyambarire itagize icyo itwaye uyambaye ndetse akaba agaragara nk’umusirimu. Akenshi iyo umukobwa atembereye ari muri week-end,ashobora kwambara ipantaro ya kora akayambarana n’ishati y’amaboko magufi akarenzaho n’agapira ka jire n’ingofero n’inkweto zo hasi za godasi,ukabona yambaye neza Umukobwa utembereye kandi ashobora (...)
-
Imyenda y’imipira ibera abantu banini
Akenshi usanga abantu babyibushye cyane badakunda kwambara imyenda y’imipira bibwira ko itababera bakibwira ko bene iyo myenda ibera abantu bato gusa,ariko hari bamwe babyibushye cyane,iyi myenda ibera bitewe n’imiterere yabo cyane cyane igice cyo hasi. Umukobwa cyangwa umudamu ubyibushye cyane mugufi ariko ufite ikibuno kinini kandi giteye neza no mu nda haringaniye ubona hatabyimbye cyane,aberwa n’ikanzu ya droite ngufi y’umupira,bene ya mipira iba inyerera kandi ikweduka. Umukobwa (...)
-
Amashati n’imipira birebire byambarwa nk’amakanzu
Muri iyi minsi usanga bakobwa benshi bakunze kwambara imyenda migufi irimo n’amashati ndetse n’imipira birebire bigera mu ntege kandi ukabona ubyambaye ari umuntu usobanutse kandi w’umusirimu,dore iyo myambarire usanga atari iya buri wese kandi si no gupfa kwambara umupira cyangwa ishati ibonetse yose. Abakobwa benshi bakunze kwambara agashati cyangwa agapira k’amaboko magufi karekare kagera mu mavi ari kakaba gasumbana inyuma ari harehare hatareshya n’imbere. Hari kandi uwambara umupira (...)
-
Imyenda ijyana n’igihe cy’ubukonje
Muri iyi minsi imvura iri gucishamo ikagwa cyangwa se hakaba hakirirwa hakonje umunsi wose. Mu gihe rero hakonje hari uburyo wakambara neza ntiwicwe n’imbeho kandi ukaba wanarimbye. Kwambara umupira wa runiga ukawutebeza ; Umupira wa Runiga ushobora kuwambara ukawutebeza mu ijipo cyangwa se mu ipantaro ya jeans ukaba uri umugore wirinze imbeho kandi wanarimbye. Umupira wa runiga udatebeje ; Hari ukwambara kandi umupira wa runiga mugufu hasi ntutebeze nabyo bikurind aimbeho kandi ukaba usa (...)
-
Amasarubeti y’abantu babyibushye cyane
Isarubeti ni umwenda uba wambitse umuntu kandi ubera cyane abantu babyibushye kurenza abananutse bitewe n’uburyo iyo sarubeti iteye,ni nayo mpamvu twahisemo kurebera hamwe amasarubeti abera abakobwa cyangwa abadamu babyibushye cyane kurenza ko yakwambarwa n’abandi. Umuntu ubyibushye cyane burya aberwa n’isarubeti y’ijinisi,hasi ikoze nk’ipantaro isanzwe naho hejuru ifite igice cy’imbere cyizamuka mu gituza giteyeho imishumi ifatiye inyuma,maze agashyiraho n’umukandara muto. Indi sarubeti (...)
-
Imyenda ibera abantu banini bafite ibibero bisa n’ibifatanye
Hari abantu usanga babyibushye cyane maze ibibero byabo bikaba bikoranaho cyane bikabije ,kuburyo batambuka ukabona bisa n’ibifatanye ariko hari imyenda ibera bene abo bantu bateye gutyo itagaragaza bene iyo miterere kandi bakaba bambaye neza. Umuntu muni ufite mu ibibero bibi bikoranaho cyane,iyo yambaye ipantaro imufashe imeze nka kora,ayambarana n’agashati cyangwa agapira karekare karenga ku mataye kandi byaba byiza ako gashati cyangwa agapira gataratse. Umuntu munini kandi ufite (...)
-
Imyambarire igezweho yitwa Agbada y’abadamu n’abakobwa
Hari imyambarire igezweho ku bakobwa n’abadamu yitwa ‘’Agbada style’’ ikunze kwambarwa n’abo mu gihugu cya Nigeria no mu bice bimwe by’igihugu cya Benin ari naho yakomotse,ariko kuri ubu ikaba igenda ikwirakwira mu bihugu byose cyane cyane ibyo muri afurika harimo n’u Rwanda,ari nayo tugiye kugarukaho uyu munsi ngo turebe ibigezweho kuri iyi style muri iyi minsi. Ku bakobwa n’abadamu bakiri bato bakunda iyi style ya Agbada,hagezweho kwambara ishati ndende irenga ku kibuno ndese isumbana, ifite (...)
-
Ijipo zibera abakobwa bagufi
Mu myambrire buri muntu agira umwenda umubera undi ukaba yawambara ntumubere bitewe nuko ateye cyangwa se uko areshya. Ku bakobwa bagufi hari amajipo ababera kuko aba ajyanye n’imiterere yabo. Ijipo y’umupira igera hejuru y’amavi ; Muri iyi minsi aho ijipo z’imipira ziharawe ushobora kugura ijipo ngufi y’umupira kuko zimwe zigera mu mavi zitabera abantu bagufi ahubwo zituma urushaho kugaragaza ko uri mugufi. Ijipo y’umupira igera munsi y’amavi ; Ijipo y’umupira igera munsi y’amavi nayo (...)
-
Imyenda itaratse iberana n’inkweto ndende
Ubusanzwe imyenda itaratse ikunda kuberana n’inkweto ngufi ndende bitewe nuko uwo mwenda ureshya n’uburyo utaratsemo,ariko burya ku myenda migufi itaratse igera mu ntege cyangwa munsi yaho gato,iberana n’inkweto ndende. Inkweto ndende zifite talo ndende zishobora kwambaranwa n’ijipo igera munsi y’amavi gato,itaratse ariko ibyimbye mu mataye ifite amarinda manini. Ikanzu itaratse buhoro igera munsi y’impfundiko gato,ifite amarinda ku ruhande hayo iberana n’inkweto ndende zifunze. (...)
-
Amakanzu y’imipira agera munsi y’impfundiko agezweho
Muri iyi minsi hari amaknzu y’imipira agezweho cyane ku bakobwa ndetse n’abadamu bakiri bato,akunze kuba agera munsi y’impfundiko kandi yegereye cyane uyambaye kuburyo agaragaza imiterere y’umuntu. Hari ikanzu y’umupira igera munsi y’impfundiko kandi ygereye uyambaye,ikaba ifite mu ijosi hato,ikaba ifite amaboko magufi. Hari kandi ikanzu nayo iba ikoze nk’iyi yo hejuru ikaba irangaye mu bitugu nta maboko ifite ahubwo ifite imishumi ifashe mu ijosi. Nanone hari ikanzu y’umupira nayo (...)
-
Moderi z’amakanzu y’ibitenge abera abadamu barebare
Hari moderi z’amakanzu y’ibitenge maremare abera abadamu barebare kandi yiyubashye yo kujyana mu birori ndetse n’ahandi hantu hiyubashye,umudamu wambaye imwe muri izi moderi usanga aberewe cyane,dore ko hari ubwo usanga abadamu benshi bakunda kwambara imyenda idodesheje. Umudamu muremure ubyibushye mu rugero,aberwa n’ikanzu ndende igera ku birenge ikaba imanutse kuri taye imwegereye,maze hasi ikaba itaratse ariko bidakabije,kandi ifite amaboko manini kandi magufi ameze nk’ayibubu. Naho (...)
-
Imyenda yo hejuru miremire n’ibyo yambaranwa
Muri iyi minsi hagezweho kwambara imyenda yo hejuru miremire ku bakobwa irimo imipira ,amashati n’amakoti birenga ku kibuno,kandi bikagira n’imyenda yo hasi bijyana kuburyo ubona ubyambaye aberewe. Ku bakobwa benshi hagezweho kwambara umupira muremure urenga ku kibuno kandi ukaba usumbana,igice cy’inyuma ari kirekire,maze bakawambarana n’ipantaro ya kora. Usanga kandi abakobwa bamwe bakunda kwambara nk’ipantaro y’icupa n’agapira gato bagatebeza,maze inyuma bakambaraho agashati karekare (...)
-
Amasarubeti arekuye abera abafite amaguru maremare
Hari amasarubeti aba akoze nk’amapantaro arekuye hasi,usanga abera abantu bafite amaguru maremare kandi matoi atabyibushye kurenza ko bakwambara abafashe cyane,dore ko amasarubeti ari imyenda ikunzwe kwambarwa n’abakobwa muri iyi minsi. Hari isarubeti ndende y’amaboko agera mu nkokora kandi yegereye uyambaye igice cyo hejuru ,ndetse no mu mataye naho hasi, ikaba irekuye nk’ipantaro y’itisi irekuye uyambaye,ibera cyane umukobwa ufite amaguru maremare ananutse. Umukobwa ufite iyo miterere (...)
-
Moderi z’amajipo agezweho adubuye
Hari moderi z’amajipo y’abakobwa agezweho muri iyi minsi ku bakobwa,usanga adoze ku buryo agaragara nk’adubuye afite igitambaro cy’imbere ndetse n’ikindi kirengejeho inyuma kandi bifite uburyo bisumbana,maze ijipo ikaba nziza cyane,kuburyo nawe iyo moderi wahita uyikunda ukaba wayidodesha. Hari ijipo iba ikoze nka droite ikaba igera mu mavi,maze inyuma ikaba ifite ikindi gice giteyeho inyuma kandi kirengaho gato cyane kuri cya kindi cy’imbere,ndetse ikaba iteyeho imifuka ibiri. Indi ni ijpo (...)
-
Amajipo yongerera uyambaye imiterere myiza igice cyo hasi
Hari amajipo amaze iminsi agezweho aba ateyeho igice gito hasi gitaratse kandi usanga ari umwenda ubera abantu bose,uko baba bateye kose igice cyo hasi, kuko bene ayo majipo yongerera umuntu imiterere myiza,waba ubyibushye cyangwa unanutse cyangwa hari ukundi amaguru yawe ateye. Ku mukobwa ,muremure ufite n’amaguru maremare,aberwa no kwambara ijipo igera munsi y’impfundiko imwegereye nka droite kugera mu mavi, maze hasi ikaba iteyeho igice gito gitaratse. Umukobwa ufite amaguru ariho (...)
-
Moderi z’amakanzu y’ibitenge by’amabara menshi
Abantu benshi bakunze kudodesha amakanzu y’ibitenge ariko ugasanga bayadodesha mu bitenge by’amabara make cyangwa bifite utubara duto gusa ariko burya hari n’ibitenge by’amabara menshi wadodeshamo ikanzu kandi ikaba nziza cyane bitewe na moderi wadodesheje. Ushobora kudodesha ikanzu ya droite imanutse kuri taye y’amaboko magufi ajya kugera mu nkokora,maze iyo kanzu ikaba idoze mu gitenge cy’amabara avangavanze kandi kikaba kidasa ahubwo igice gito cyo hasi gifite andi mabara. Nanone kandi (...)
-
Amajipo agezweho agera mu mavi n’ibyo bijyana
Muri iyi minsi amakanzu n’amajipo bigeze mu mavi usanga biharawe cyane ndetse n’umuntu ubyambaye ukabona ko asobanukiwe n’ibigezweho. Kugirango iyo myambaro igezweho urusheho kugaragara neza ugomba kumenya ibyo uyambarana. Ijipo igera mu mavi n’agashati gataratse hasi : Ushobora kwambazanya bene ziriya jipo n’agashati garatse hasi gafite ibara rijyanye n’ijipo. Ijipo igera mu mavi watebeje ugashyiraho umukandara muto : Ushobora kuyitebeza mu gapira cyangwa se agasengeri nako gafite (...)
0 | ... | 20 | 40 | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | ... | 500