Epiphanie ukora siporo yo Kwiruka nk’umwuga

Yanditswe: 30-10-2014

Nyirabarame Epiphanie ni umugore uzwi cyane mu Rwanda ndetse no hanze kubera kwegukana ibikombe mu marushanwa y’imikino ngorororamubiri aho yiruka ahantu harehare( long distance-running), akaba yariteje imbere kubera umwuga we ndetse akaba afite abana afasha.

Epiphanie yavutse tariki ya 15 Ukuboza, 1981 avukira mu Karere ka Nyaruguru akaba yararangije kwiga amashuri abanza gusa.
Akirangiza amashuri abanza mu 1995, Nyirabarame nibwo yatangiye umwuga we wo kwiruka kugeza aho mu 1998 ikipe y’igihugu yaje kumwinjiza mu bakinnyi bayo.

Uyu munyarwandakazi yatangiye gukunda umwuga we akiri muto ndetse akaba yarakuze yumva ashaka kugera ku rwego nku rwa Maricianna Mukamurenzi, umunyarwandakazi wari igihangange mu masiganwa yo kwiruka muri za 90 .
Mu myaka 19 Epiphanie amaze akora umwuga wo kwiruka amaze kugera kuri byinshi aho afite abana 12 yarihiye amashuri yisumbuye n’undi umwe uri muri kaminuza.

Nyirabarame kandi yahawe ibihembo bitandukanye haba mu gihugu ndetse no hanze, akaba yaranitabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye. Mu 2004 nibwo bwa mbere yari asohokeye u Rwanda muri Jeux olympique zaberaga muri Athenes aho yegukanye umwanya wa 54. Nyirabarame yongeye kwitabira amarushanwa ya jeux Olympique yaberaga I Beinjing mu 2008 aho yegukanye umwanya wa 66.

Kubera kwitwara neza kw’uyu mukinnyi mu masiganwa yabereye I Roma muri 2012, byaje gutuma agaragara muri filimi documentaire yakozwe n’abanyamerika yitwa “ The Spirit of the Marathon II”
Mu mwaka 2013 tariki ya 10 Ugushyingo, nibwo Nyirabarame yashyingiwe ndetse mu minsi ishize akaba yarabujijwe kwitabira jeux olympique nyuma yo gusanga atwite.

Nubwo Nyirabarame nta mashuri afite ahambaye, umwuga we umaze kumugeza kuri byinshi bitewe no kuwukora awukunze kandi akiha intego, kuri ubu akaba ari icyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Yanditswe na Gracieuse hifashishijwe Wikipedia na runnersworld.com
photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe