U Rwanda ku myanya wa 7 ku isi mu guteza imbere umugore

Yanditswe: 29-10-2014

Mu cyegeranyo cyakozwe na Word Economic Forum (WEF) muri uyu mwaka wa 2014, u Rwanda rwaje ku myanya wa karindwi mu bihugu bifite abagore benshi bagize uruhare mu iterambere.
Urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere mu guteza imbere umugore ;
1. Iceland
2. Finland
3. Norway
4. Sweden
5. Denmark
6. Nicaragua
7. Rwanda
8. Ireland
9. Philippines
10. Belgium
Bimwe mu byashingiweho hakorwa uru rutonde harimo iterambere ry’umugore mu bukungu, kubona uburenganzira mu burezi no mu bijyanye n’ubuzima.
World Economic Forum yatangiye gukora bene iki kegeranyo mu mwaka wa 2006 mu rwego rwo gukuraho ikinyuranyo kinini gikunze kugaragara hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’ibihugu.
Kuva muri 2006 ubwo hakorwaga iki cyegeranyo bwa mbere basanze ko uruhare rw’umugore mu bukungu ruri kuri 56% , ubu muri 2004 bakaba barasanze rugeze kuri 60% bivuze ko mu myaka icyenda ishize hakorwa iki cyegeranyo hamaze kwiyoneraho 4%.
U Rwanda nibwo bwa mbere rwashyirwa muri uru rutonderw’ibihugu 111bikorwaho iki cyegeranyo ariko rukaba rwahise ruza ku myanya wa 7, naho mu bijyanye n’uruhare rw’abagore mu miyoborere u Rwanda ruza ku myanya wa 6.

Yanditswe na Gracieuse hifashishijwe Icyegeranyo cya WEF ku buringanire bw’abagore n’abagabo mu bukungu, 2014

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe