Efua, ukora amasakoshi

Yanditswe: 28-10-2014

Efua Hagan ni umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ghana ariko aba mu Rwanda akaba ahimba moderi z’amasakoshi ndetse akanazikora, binyuze muri Company ye yise IOLA Designs akaba ari nawe uyiyobora.

Mu gihe benshi basigaye bafata amasakoshi akoze bakayafunika n’igitenge, Efua afite umwihariko wo kuyishushanyiriza akanayakora nta kindi kintu gifatika ahereyeho. Efua rero nkuko yabitubwiye ko akoresha ibitenge n’ibindi bikoresho bitandukanye nka jeans, cyangwa se ibikoresho ibiva ku biti byitwa bark Cloth.

Kuva akiri muto yajyaga yikorera amasakoshi ye, yayatwara abantu bakayakunda, bakamusaba kubakorera nabo. Byagiye byaguka rero agenda abona ko abantu benshi bashobora kuyakenera abihindura Business atangira kuyagurisha. Kuri ubu akaba ariwo mwuga akora umutunze. amasakoshi ye ayacururiza ahantu hatandukanye harimo mu kiyovu ahitwa Rwanda nziza.

imwe mu isakoshi zikorwa na Efua
Amasakoshi mu bitenge muri iyi minsi rero tuyabona ku isoko ry’imyenda ari menshi, Efua yatubwiye amabanga umuntu yakurikiza mu kuyajyanisha n’indi myenda :

1. Icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko, iyo wambaye imyenda y’ibitenge wirinda no gutwara isakoshi y’igitenge. Kereka mu gihe igitenge cy’imyenda gisa n’igikozemo isakoshi nibwo byagaragara ko bijyanye. Ahubwo Reba ibara rimwe riri mu mabara agize isakoshi y’igitenge abe ariryo bara ry’imyenda wambara
2. Ugomba kumenya aho ugiye n’isakoshi wahatwara. Iyo ari nimugoroba nko muri Dinner ushobora gutwara agasakoshi gato kajyamo amafranga na telephone gusa. Ugiye mu kazi watwara ibikapu binini harimo ibyo gutwaramo laptop bikoze mu gitenge . Hari kandi n’udu koffi : porte monnaie zikoze mu gitenge iyo uzishyira n’ubundi mu isakoshi nini ntago iba igaragara cyane.

Efua rero nk’umuhanzi w’umu designer avuga ko ibitekerezo byabo aribyo bituma bagira ibihangano byihariye, bityo akaba agira inama abandi bahanzi bagitangira gukora ibishoboka byose ngo barinde ibihangano byabo. Akomeza kandi agira inama abandi bahanzi bacyiyubaka kudacika intege mu gihe bahuye n’ibibakomerera ahubwo ko bagomba kwita ku rukundo babifitiye ( passion) bakarushaho kubikorera.
andi masakoshi n’ibikapu bikorwa na Efua

Ukeneye kumuha commande cyangwa kugura isakoshi yahimbye wamwandikira mu cyongereza kuri email : ms.efuahagan@gmail.com Tel : 0786015629
 ;

Astrida

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe