Uko kanseri y’ibere ihagaze mu Rwanda

Yanditswe: 23-10-2014

Kanseri y’ibere ni imwe mu ndwara ziteye impugenge mu Rwanda. Ni yo Kanseri igaragara mu bagore kenshi mu bitaro binini ndetse niyo kanseri yiganza mu barwayi ba kanseri bakurikiranywa mu bitaro bya Butaro byagizwe ibitaro by’ikitegererezo mu kuvura Kanseri.

Nkuko byatangajwe n’abaganga batandukanye mu nama yigaga kuri iki kibazo cya kanseri y’ibere, benshi mu barwayi bajya kwivuza kanseri igeze ku rwego rwa nyuma aho bitagishobotse gukira mu gihe iyo bayikurikiranye kare ishobora kuvurwa igakira.

Imwe mu mibare yatanzwe ni uko aho mu bitaro bya Butaro honyine habonetse abarwayi ba kanseri y’ibere bagera kuri 545 mu gihe cy’imyaka ibiri. Nubwo nta mibare rusange yagaragajwe ihuje amavuriro yose , abaganga babajijwe bakorera mu bindi bitaro bavuze ko byibura buri kwezi buri muganga yakira abagore batanu bafite iyo kanseri.

Iyi nama rero yigaga uburyo hakomeza gukora ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere , aho abagore bahamagarirwa kwihutira kwipimisha mu gihe hari ikibazo kidasanzwe babonye mu ibere , abaganga nabo basabwa kujya basaba abarwayi gukoresha ibizami bya kanseri y’ibere.

Kuri ubu aho abantu bashobora kwipimisha kanseri y ‘ibere ni mu bitaro bya CHUK n’ibya Faysal kandi kuyisuzumisha biri mu byo ubwisungane busanzwe bwa mitiweri ( mutuel de santé) bwishyura.

Ukwezi kwa cumi ni ukwezi kwahariwe ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere, hakaba harabaye ibikorwa bitandukandukanye ariko by’umwihariko kuri iki cyumweru hazaba urugendo ndetse habe no gusuzuma ku buntu

Astrida
photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe