Uko imibare y’abakorewe sexual harassment ihagaze

Yanditswe: 23-10-2014

Mu Rwanda nta mibare igaragara y’abagore n’abakobwa bakorewe sexual harassment mu ruhame, kuko usanga abenshi badasobanukiwe n’iryo hohoterwa bakorerwa, ariko hari ibindi bihugu bigaragaza imibare y’abakobwa n’abagore bagiye bakorerwa sexual harassment.

Mu bushakashatsi bwakoze na IPAR ku bufanye na UN Women batanga imibare ikurikira ku Rwanda no ku buhugu bimwe na bimwe:

Muri Kigali ubushakashatsi bwakozwe muri 2012 bwagaragaje ko 30% by’abagabo bakoreye abagore sexual harassment , naho 55% byabo bagabo batanze byibuza urugero rumwe rwabaye , 70% bari bazi zimwe mu ngero zatanzwe ko bigeze kuzibona.

Mu mujyi wa New Dheli, mu bushakashatsi bwakozwe muri 2010, basanze 66% by’abagore barakorewe sexual harassment mu ruhame inshuro ziri hagati 2 na 5 mu mwaka wa 2009.

Muri New York, ubushakashatsi bwakorewe kuri internet bwagaragaje ko 2/3 by’abagore n’abakobwa barakorewe sexual harassment mu ruhame ku buryo batagizemo uruhare.

Mu mujyi wa Cairo mu Misiri, abagore baho bagaragaje ko 83% byabo bahuye na sexual harassment ku mihanda yo mu mujyi

Muri rusange ku isi yose 23% by’abagore byerekana ko bakoerwe sexual harassment mu ruhame naho 43% byabo bahohotewe batanga ubuhamya bw’igihe bigeze guhohoterwa , 63% byabo basanga ubuhamya bwatanzwe bazi ubundi busa nkabwo.

Na none kandi 41% by’abagore usangabarahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, 40% barakubitwa, 27% bafashwe ku ngufu cyangwa habaye kugerageza kubafata ku ngufu.

Nkuko imibare ibyerekana sexual harassment ni ihohoterwa ryugarije isi rikaba rikwiye guhagurikirwa nk’andi mahohoterwa yose akorerwa abagore n’abakobwa.

Byanditswe hifashishijwe inyandiko “ AHandbook for Women and Girls’ Safety in Public Spaces”

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.