Ese birashoboka guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara?

Yanditswe: 22-10-2014

Mu miryango itari mike usanga bahangayikishwa no kubyara abana b’igitsina kimwe aho bamwe usanga barabyaye abakobwa gusa ariko nta muhungu naho abandi bakabyara abahungu gusa. hari uburyo bujya buvugwa ko abantu bakoresha ariko ntago byakorewe ubushakashatsi ngo bwemezwe.
ubu buryo rero nibwo buvugwa buhereye ku buryo chromosome X n Y bikora aho chromosome Y yihuta ariko ntibeho igihe kinini ikamara amasha 24 gusa naho X ikagenda buhoro ariko ikamara amasaha 48 :

  • Bivugwa ko iyo ushaka umuhungu ukora imibonano mpuzabitsina k’umunsi intanga ngore iba yasohotse mu dusabo(ovulation) kuri uwo munsi mushobora kubyara umuhungu kuko chromosome ya Y itanga umuhungu yihuta kurusha iya X itanga umukobwa ariko ikaba itihangana bityo niyo yihuta hagahita hasamwa umuhungu.
  • Naho iyo ushaka umukobwa bikavugwa ko ukora imibonano mpuzabitsina mbere gato ya ovulation bityo ikazaba hasigaye chromosome X ikageza ku masaha 48 noheho hagasamwa umukobwa.
    Ibi ariko ntibyemezwa na science nkuko twabitangarijwe na Muganga Jean Paul , ndetse bimaze kugaragara ko sexual chromosome z’umugabo zishobora gutegereza kugeza ku minsi itandatu.

Ubundi buryo buvugwa ko bushoboka ni ubwa technology bita assisted reproductive technology, ho byarashobokaga ukaba wahitamo igitsina uzabyara ukoze ibyo bita in vitro fertilization aho haahuzwa intanga ngore n’ingabo hifashishijwe technology bakareka hakabaho igi rijyanye na chromosome zifuzwa . Gusa ibyo nabyo mategeko yarabyamaganye kubera uburinganire bw’umugore n’umugabo. hatowe rero itegeko ribibuza vuba ndetse rikabihana igihe byakozwe, usibye ko n’ubundi bwari uburyo buhenze cyane.

Ubundi buryo bamwe bavuga ni uko babisengera bakabisaba Imana. ubu buryo nabwo kuri bamwe birakunda bakabona uwo bashakaga abandi ntibikunde.

Gracieuse Uwadata kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.