Espé watangije umuryango wa DBIM

Yanditswe: 20-10-2014

Espé Buriza uzwi ku izina rya Maman espé niwe watangije umuryango yise Delivrance and Blessings International Ministry, ukaba ari umuryango uhuriyemo n’abagore b’abakristo, aho bakora ibikorwa bitandukanye harimo gusengera ingo, gusengera igihugu n’ibindi bikorwa bitandukanye bituma umugore abohoka ku bukene.

Uyu mubyeyi atangaza ko mbere yo gutangira yahuraga n’imbogamizi zirimo urucantege nko gutinya ndetse no kutigirira icyizere aho yumvaga ko nta uzamwumva, ntawuzaza ngo bakorane n’ibindi ariko nyuma yaje gusobanukirwa ko burya iyo Imana iguhamagaye utabyirengagiza.

Esperance yakoresheje intwaro ikomeye y’amasengesho aza gutsinda ibyamubuzaga gukorera Imana, bwa bwoba yagiraga yumva bugenda bushira niko gutangira akorera mu rugo hamwe n’abandi bantu bake b’abadamu. Nyuma baje kugenda baba benshi bageza aho bashaka salle, kuri ubu bakaba bahura buri ku Cyumweru saa cyenda aho bakorera I Remera munsi ya station Kobil.

Mu bikorwa bateganya gukora vuba harimo igikorwa cyizahuza abagore bihangiye imirimo kizaba tariki ya 11 kugeza 13 Ukuboza, kuri Lemigo Hotel, umuntu wese ushaka kujyamo akaba adahejwe ariko cyane cyane abategarugori kuko bizaba ari umwanya wabo wo kubohoka bakava mu bukene,bakanamenya Imana kuko ariyo rufunguzo rw’ubuzima bwose.

Intego za DBIM rero nkuko espé abivuga , “ni uko abantu bakwisobanukirwa bakamenya ibanga ryo kumenya Imana n’Ijambo ryayo n’uko ribohora aribyo bita “deliverance” , maze rikakubera urufunguzo , ukitwa umunyamugisha haba mu rugo rwawe, mukazi kawe, mu muryango wawe, mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

Abo ni bamwe mu bagize DBIM

Muri DBIM kandi basengera ingo kuko satani yibasiye ingo cyane z’abakristo , aho usanga hari imiryango isaba ubutane buri munsi ndetse abashakanye bagashwana.

Na none kandi muri DBIM basengera Igihugu by’umwihariko ubukungu kugirango ifaranga rigire agaciro, business z’abantu nazo zirasengerwa zigatera imbere, ubukene bukava mu bana b’Imana no mu gihugu muri rusange.

Hari ndetse n’ibikorwa byo gufasha imfubyi n’abapfakazi no guteza imbere abanyarwandakazi mu rusange bateganya gukora.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe