Umutobe wa beterave
Yanditswe: 17-10-2014
Ibikoresho:
ikijumba 1 cya beterave itukura
Indimu 1
Amazi litiro eshatu
Isukari ¼ kilo
Uko bikorwa:
• Ronga beterave ukoresheje amazi asukuye,
• Rapira beterave mu isafuriya ifite isuku
• Suka amazi meza muri iyo safuriya maze ucanire mu gihe cy’isaha
• Biyungurure
• Fata wa mutobe wongeremo isukari, maze ukoroge byongere bibire
• Fata indimu uyikamure neza, maze umutobe wayo uwusuke muri wa mutobe wa Beterave, (akamaro kayo ni ukugabanya impumuro ya beterave kuko ipika cyane)
• Kubitereka ahantu hakonje bigahora
Gracieuse Uwadata
Forum posts
7 November 2014, 02:53, by jane
hello
nkurikirana ururubuga cyane kandi ndabashira kubwibitekerezo byanyu byiza gusa harikibazo mbona amazi amwe yibintu muyashyira mugi fransa kandi bamwe tutakizi byaba byiza mukoresheje ikinyarwanda cg mugakoresha ni cyongereza
murakoze