Umutobe wa beterave

Yanditswe: 17-10-2014

Ibikoresho:
- ikijumba 1 cya beterave itukura
- Indimu 1
- Amazi litiro eshatu
- Isukari ¼ kilo

Uko bikorwa:
• Ronga beterave ukoresheje amazi asukuye,
• Rapira beterave mu isafuriya ifite isuku
• Suka amazi meza muri iyo safuriya maze ucanire mu gihe cy’isaha
• Biyungurure
• Fata wa mutobe wongeremo isukari, maze ukoroge byongere bibire
• Fata indimu uyikamure neza, maze umutobe wayo uwusuke muri wa mutobe wa Beterave, (akamaro kayo ni ukugabanya impumuro ya beterave kuko ipika cyane)
• Kubitereka ahantu hakonje bigahora

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • hello
    nkurikirana ururubuga cyane kandi ndabashira kubwibitekerezo byanyu byiza gusa harikibazo mbona amazi amwe yibintu muyashyira mugi fransa kandi bamwe tutakizi byaba byiza mukoresheje ikinyarwanda cg mugakoresha ni cyongereza
    murakoze

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.