Salade niçoise

Yanditswe: 26-06-2014

Muri iyi salade, ibikoresho bya ngombwa ni ibirayi n’imiteja.

Ibikoresho ku bantu 4.

Ibirayi 4 biringaniye

Imiteja 300 gr

Imboga za Laitue (salade) agace 1

Concombre iringaniye

Ibitunguru by’umutuku, 2 bitoya

Inyanya 4 zihiye ariko zikomeye

Poivron y’icyatsi1

Amagi 4 atogosheje akonje

Umunyu na poivre

Sauce vinaigrette ikozwe n’ utuyiko 2 duto twa moutarde ya Dijon, ibiyiko 2 bya vinaigre, ibiyiko 8 by’amavuta ya huile d’olive, umunyu, poivre na tungurusumu.

Akayiko ka câpres

Olive z’umukara

Agapaki k’amafi ya conserve yitwa filet d’anchois.

Filets d’anchois ni udufi duto tuba turi mu ma boite harimo amavuta. Tuboneka mu ma supermarket manini nka Frulep cyangwa Nakumatt, zigura hagati ya mafranga 1600 na 2000 agapaki. Ntago ugomba kuzisimbuza saldines.

Câpres ni utuntu duto tumeze nk’uturabo tuba turi mu icupa ririmo vinaigre cyangwa umunyu. Dukoreshwa cyane ku ma pizza ndeste no mu ma salades n’amasosi. Wazisanga mu ma supermarket agira vinaigres n’ibindi birungo biva hanze.

Kuyitegura

1. Gutekana ibirayi n’ibishishwa, byamara gushya ukabihata, ukareka bigakonja hanyuma ukabikata mo uduce tw’utuziga
2. Gutogosa imiteja ariko ntishye cyane ukayikatamo kabiri ukareka igahora
3. Koza imboga za laitue ukazumutsa ukazikata niba ari nini
4. Hata concombre, uyikata ihagaze ukuremo utubuto hanyuma ukatemo uduce duto duhagaze
5. Hata ibitunguru, kimwe uki rape ikindi ugikate mo uduce tw’utuziga
6. Kata inyanya mo ibice 4 kuramo utubuto n’amazi yazo
7. Kata poivron uduce tw’utuziga , ukuremo utubuto
8. Tonora amagi uyakatemo uduce 4
9. Unyuguza capres na olive mu mazi meza
10. Fata za fi uzikure mu gapaki kazo uzikure mu mavuta aba arimo. Ibikoresho bimaze gutungana ushobora gutangira gukora salade.

Fata isahane nziza nini. Banzaho za mboga za laitue, shyiraho noneho ubikurikiranya gutya : ibirayi, imiteja, igitunguru warapye, concombre, poivron,. Shyiraho umunyu, na poivre kandi kuri buri couche ushyireho ikiyiko cya vinaigrette.

Shyiraho itomati, amagi, ibitunguru bikase hejuru. Shyiraho uvangavanze les capres, olives, anchois, uhite ushyiraho hejuru ya sauce vinaigrette yasigaye.

Madame Marie, cook coach

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo wamwandikira mugifaransa cyagwa mu cyongereza kuri iyi email : info@madamemarie.nl

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe