Coco Chanel watangije kwambara ipantaro ku bagore

Yanditswe: 04-10-2014

Wari uzi se umuntu watumye kwambara ipantalo ku bagore biba ibintu bisanzwe ku buryo nta muntu ukibitindaho. Uwo nta wundi ni umufaransakazi Gabrielle “Coco”Chanel. Usibye ipantalo hari n’ibindi byinshi yahinduye ku myambarire y’abagore n’abakobwa. Yari muntu ki rero, izo mpinduka yazanye ni izihe ? Kurikira.

Gabrielle Chanel yavutse mu 1883, mu gace ka Saumur mu burengerazuba bw’’Ubufaransa. Ku myaka12 gusa yahindutse imfubyi nyuma yo gupfusha nyina, hanyuma se akamutererana. Icyo gihe yatangiye kurererwa mu bigo by’imfubyi byayoborwaga n’ababikira kugeza ku myaka 20. Muri kimwe muri ibyo bigo niho yigiye umwuga w’ubudozi, ibi bisanzwe n’abadozi b’ino aha baba bazi. Icyo gihe utwenda yambaraga niwe wabaga yatwidodeye.

Uwo mwuga w’ubudozi, hamwe n’izindi mpano yari afite nko kumenya guhanga udushya, gukora cyane, kwihagararaho, uburanga, ubwenge nibyo byatumye iyo mfubyi itaragiraga kivurira ibasha gushinga inzu yamamaye cyane mu bijyanye n’imideri na n’ubu ikaba iri mu zambere zikomeye ku isi “La maison Chanel”.

Yatangiye kwamamara ate ?

Nubwo yari asanzwe afite akaduka yacururizagamo imyenda guhera 1909 i Paris, akaduka yafashijwe gufungura n’uwari umukunzi we icyo gihe, umwongereza Boy Capel, Chanel yatangiye kumenyekana ubwo yari yarimukiye mu mujyi wa Deauville mu majyaruguru y’u Bufaransa mu 1913. Igihe intambara y’isi yose ya mbereyatangiraga mu 1914. Icyo gihe abafaransa b’ibikomerezwa n’abifite bahungiye muri uwo mujyi wegereye inyanja ya La Manche itandukanye uBufaransa n’uBwongereza. Bahageze abagore batangiye kugana ku bwinshi akaduka Chanel yari yarafunguye aho ngaho. Banyuzwe n’uburyo bushyashya imyenda ye yabaga idoze.

Muri iyo myaka wasangaga umugore kugirango aberwe, yarishyiragaho ibintu byinshi byatumaga atisanzura. Babaga bambaye ingofero nini cyane, amakanzu maremare barenzaga ku mwenda witwa corset wabaga ufite imishumi babaga biziritse mu nda ngo bakunde bagire mu nda zeru. Iyo myenda rero n’ubwo yatumaga uyambaye asa neza ntabwo yari yoroshye na busa kugenderamo kubera ubushyuhe, kwizirika mu nda, kugenda ikanzu ikurura hasi ( nka kuriya kw’abageni) cyangwa ibigofero bingana umusozi.

Uko bambaraga ataraza : ntibyari byoroshye

Imyenda ya Chanel yo rero yabaga nta bikabyo na bike ifite, wasangaga ifite ibara rimwe (umukara n’umweru akenshi), ingofero nto, ikanzu yabaga igarukira munsi gato y’amavi nta bintu byo kugenda ikurura hasi, nta n’ibintu byo kubanza kwizirika mu nda.

Nyuma yo kubona ko imyenda ye ikunzwe i Deauville, yahise afungura irindi duka i Biarritz,ahandi hantu hari hahungiye abanyacyubahiro batandukanye bo mu mujyi wa Paris. Naho irakundwa, cyane cyane ko muri icyo gihe cy’intambara, nta muntu wabaga ashaka kwerekana ubukire bwe, bityo imyenda ya Coco Chanel igakundirwa uburyo nta bikabyo ifite.

Aho intambara rero ya mbere y’isi yose irangiriye, yaje guhura n’abashoramari Paul na Pierre Wertheimer, abavandimwe bari basanzwe bakora ubworozi bw’amafarasi (twibuke ko icyo gihe, i Burayi, imodoka zari zitaramamara cyane, abantu bagenderaga ku mafarasi, cyangwa ku magare akururwa nayo). Chanel n’abo bavandimwe babiri bahise bashinga sosiyete y’ubucuruzi yakoraga za imibavu, nibwo yasohoraga parfum yitwa Chanel no5, icyo gihe yarakunzwe cyane ku buryo kugeza na n’ubu niyo parfum igurishwa cyane ku isi kurusha izindi.

Mu 1941, aho intambara ya kabiri y’isi yose itangiriye rero Chanel yahisemo gufunga ibikorwa bye by’ubucuruzi,ahungira mu busuwisi, kuko yumvaga “atari igihe cyo kurimba” nk’uko yabyivugiraga. Aho intambara irangiriye kongera gufungura ntibyamushobokeye kugeza mu mwaka 1954, ubwo yongeraga gufungura amaduka ye y’imideri. Icyo gihe yari afite imyaka 71. Ntabwo ariko yahise yongera kwamamara nkuko byari bimeze mu myaka y’ 1930-39. Byageze aho umwe muri ba bagabo bari barafatanyije gushinga sosiyete Paul Wertheimer amusabye kugura imigabane ya Chanel yose ya yaa sosiyete ya za parfums ndetse amugurira na yayindi ikora imideri nibwo hashingwaga sosiyete nshya yitwa Groupe Chanel, yagumanye izina rye n’ubwo atari agifitemo imigabane.
Gabrielle Coco Chanel yatabarutse mu 1971 afite imyaka 88.

Bimwe mu byo Coco Chanel yahinduye mu myamabarire

1.Kwambara ipantalo ku bagore n’abakobwa :
Twavuze ko yakundaga imyenda yoroshya ubuzima bitabujije ko umuntu uyambaye akomeza kugaragara nk’uwarimbye. Twavuze kandi ko muri icyo gihe, imodoka zitari zamamara cyane I Burayi. Coco Chanel niwe rero wabirebye asanga nta mpamvu yo kurira ifarasi ngo uyigendereho wambaye ikanzu maze akorera abagore amapantalo meza bazajya bambara bari ku ifarasi ndetse bakaba banayambara mu buzima busanzwe, abandi banyamideri babirebeyeho bagenda bagira ibyo nabo bongeraho, kugeza ubu kwambara ipantalo ni ibintu bisanzwe ku mugore cg umukobwa.

ibumoso:coco mu ipantalo iburyo : atangiye kwambika abastars b’icyo gihe

2.Kwambara amakoti ku bagore n’abakobwa :
Mubona ko abagore b’abayobozi cyangwa abandi bashaka kurimba bari mu kazi bahitamo kwambara amakoti ku ipantalo cyangwa ku ijipo. Aka nako ni agashya ka Coco Chanel. Yajyaga avuga ko “kurimba bigomba kujyana no kwishyira ukizana, ukumva wisanzuye. Ntabwo kurimba ari ukubikorera umugabo, mbere na mbere ni ukubikorera wowe ubwawe”.

3.Kugira imisatsi migufi
Muri kwa gushaka koroshya ibintu, yiyamye ibigofero bitaratse, n’imisatsi igera mu mugongo, maze atangira kwiyogoshesha agasigarana agasatsi gake kandi ukabona bisa neza. Icyo gihe n’abandi bahise batangira kumureberaho.

4.“ la petite robe Noire” cyangwa “the Little Black Dress (LBD)”
Iyi ni ya kanzu ye nyine yahereyeho igakundwa cyane, kuko ituma iyo uyambaye wumva wisanzuye kandi urimbye. Muri iki gihe ni bake wasanga badafite aka gakanzu mu kabati kabo.

5.Bijoux cg Jewelry zidahenze
Mbere ya Coco Chanel, abagore ntabwo bambaraga ibikomo,inigi, imikufi n’ibindi buri gihe uko basohotse, kuko iyo mitako yose wasangaga ihenze cyane, ugasanga umuntu afite nk’urunigi cyangwa umukufi umwe cyangwa ibiri, ajyana mu birori bikomeye, kandi afite imyenda mike ashobora kujyanisha n’izo nigi cyangwa imikufi. Chanel niwe watangiye gutinyura abantu kwambara ibinigi, imikufi, ibikomo, amaherena bihendutse ku buryo buri mwenda uhinduye ushobora kuba ufite bijoux zijyanye nawo kandi zidahenze cyane.

Groupe Chanel muri iki gihe

Nyuma y’aho Chanel asaziye, abaguze ibikorwa bye byose ntabwo bakomeje kugira kumenyekana nk’igihe cya Coco Chanel kugeza ubwo ikindi gihangange mu by’imideli Karl Lagerfeld aherewe akazi muri icyo kigo mu mwaka 1983. Lagerfeld ahageze rero yatangiye gushushanya imyenda ye, agendeye ku mahame amwe n’amwe ya Coco Chanel, akongeraho ubuhanga bwe. Mu mwaka 1987 yatangiye gukora amasaha afite ikirango cya Chanel ndetse mu 1993 atangiza irindi shami rishinzwe gukora imikufi, ibikomo n’indi mitako bifite ikirango cya Chanel.
Ubu iyo uvuze Chanel, wumva parfum ye Chanel No 5 yambere mu kugurwa cyane ku isi, ukumva imikapu n’amasakoshi cyane cyane isakoshi yamenyekanye cyane yitwa 2.55( kuko yasohotse bwa mbere muri Gashyantare 1955), ukumva imyenda yambarwa n’abastari, ukumva ibikomo, imikufi n’ibindi n’ibindi.
Ng’uwo rero Chanel, buri gihe uko wuriye moto wambaye ipantalo ujye ushimira Coco Chanel watinyuye abagore ’abakobwa kuzambara.

mu mafoto : guhera hejuru umanuka harimo : 1) uko bambaraga mbere y’uko Chanel aza 2)amapantalo kuva mbere kugeza ubu 3) amakanzu, etc

Coco ari ku kazi
Jacky Kennedy yambaraga Chanel
umugore wa Prince William, duchess of Cambridge, nawe afana Chanel
Eva Longolia n’isakoshi ya 2.55

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe