Ifi itekanwe n’ibibiringanya (Aubergines)

Nubwo rwose guteka amafi hamwe na aubergine bidasanzwe kandi bidakunze kubaho, biraryoha. Uburyo bitekwamo biroroha kandi ntabwo bitwara igihe kinini.

Mbere yo gutangira kubitegura, kurikiza izi nama :

- Toranya ibibiringanya bifite ubunini buringaniye. Izibyibushye ntabwo ziryoha cyane.

- Nyuma umaze kunikatamo uziga, urambure utwo duce ku isahane maze uminjireho umunyu kuri buri gace. Ubirekere mu mazi iminota 30 maze ubyunyuguze n’amazi akonje unazihanagure nigitambaro kiza kugirango zumuke neza. Ibi bituma ibibiringanya bita amazi biba bifite kandi bigatuma bidafata amavuta menshi mu gihe biri gutekwa bityo ukarya ibiryo bifite amavuta macye.

Ibikoreshwa.

- Ibibiringanya 2 cg 3 biringaniye

- Igitunguru 1

- Powavuro z’icyatsi 2 cg 1(cyangwa se 1 y’umutuku n’indi y’icyatsi.

- Amatomati adahiye cyane

- Gr 500 kujyeza 600 z’ifi ( kapitene cg tilapia)

- Tungurusumu 2, umunyu, ibirungo, pili-pili n’amazi y’indimu.

- Amavuta ( Ibyiza amavuta ya olive, ariko amavuta ariyo yose yabikora)

Uko bitekwa :

1. Kata ibibiringanya mu tuziga dufite umubyimba ungana na cm 1, minjiraho umunyu udushyire mu mazi nk’uko twabivuze dutangira. Maze ukate muri utwotuziga utundi dupande tune.

2. Mugihe ibibiringanya biri mu mazi, kora uruvange rwa tungurusumu isekuye hamwe n’umunyu, ibirungo, pili-pili, amazi y’indimu n’amavuta.

3. Kata ifi mu bice binini (ujyereranyije cm 5x5) maze ufate urwo ruvange umaze gukora ubisige kuri iyo fi . Ubishyire kuruhande.

4. Kata igitunguru.

5. Ukate powavuro (na za tomati ubishatse)

6. ku ipanu nini, shyushya amavuta maze ukarange utwo dupande tw’ibibiringanya mu gihe kingana n’iminota 10. Ugaragure udahagarara kugira ngo wirinde ko ibibiringanya byawe bifata ku ipanu.

7. Wongeremo igitunguru maze ukomeze ugaragure mpaka igitunguru gihinduye ibara.

8. Unjyeramo ibipande bya powavuro (n’itomati ubaye wayikoresheje) maze uvange byose.

9. Panga neza ibipande by’ifi yawe mu ipanu hejuru n’ibindi byose-Ntimuvange.

10. Nshyiraho umufuniko ku ipanu ugabanye n’umuriro. Ubireke bishye mugihe kingana n’iminota 30.

Ubigaburana n’umuceri w’umweru na salade y’imboga.

Madame marie, umutoza mu guteka, tel 0785296033

photo : flickr.com