Salade ya Jambo n’ibitunguru

Yanditswe: 07-08-2018

Ibikoresho

Ibitunguru by’umweru 2 binini
vinaigre ibiyiko 3 cyangwa umutobe w’indimu 1 nini
jambo 300 gr, zidakasemo uduce duto
maggi 1
mayonnaise akayiko 1 gato

uko ubikora

Kata ibitunguru mu buryo ushaka (ibiziga cyangwa mpande enye)
bishyire mu gasorori ushyiremo vinaigre cyangwa umutobe w’indimu ubimazemo iminota 30
ku ruhande kata jambo mo uduce duto twa mpande enye

Mu gisorori uri buteguremo, kura bya bitunguru muri ya vainaigre ubishyire mu gisorori bitajejeta vinaigre, ushyiremo fromage, ushyiremo mayonnaise uvange neza.
vungura maggi nayo uyishyiremo wongere uvange. ubishyire muri frigo ikonje gato mbere yo kuyitegura.

Yitegurane n’ibirayi na brochette

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe