Kunyura mu bibazo ukabisohokamo wemye : Oprah winfrey

Yanditswe: 19-09-2014

Mu mwaka wa 2014 yari afite umutungo ubarirwa kuri miliyari 2.9 by’amadolrali, ingengo y’imali y’igihugu cy’u Burundi muri uyu mwaka wa 2014 yari miliyoni 910 z’amadolari. Ashobora rero gutunga igihugu nk’u Burundi imyaka itatu nta misoro abarundi batanga, akishyura abakozi bose ba Leta, abanyeshuri bakabona buruse zabo nk’ibisanzwe ;imihanda, amavuriro, amashuri bikubakwa ; Leta y’u Burundi itikoze mu mufuka cyangwa ngo isabe indi nkunga amahanga.Kandi nawe agasagura andi mamiliyoni menshi y’amadolari. Uyu mutungo yawugezeho ate ? Ingorane yahuye nazo ni izihe ? Soma inkuru.

Ubuto bwe
Oprah Winfrey yavutse mu 1954 mu cyaro cya leta ya Mississipi muri Leta zunze ubumwe z’amerika.nyina yamubyariye mu rugo akiri umukobwa. Amubyarana n’umuntu bahuye rimwe gusa ntiibongera kubonana. Nyina amaze kubyara umwana,a mwohereza kwa nyirakuru (ubyara nyina). Uwo nyirakuru rero niwe wareze Oprah igihe kirekire kuko Nyina yari yarisubiriye gushaka amafaranga kure y’aho.
Nyirakuru yamweretse urukundo,amwigisha kwigirira ikizere n’ubwo yanyuzagamo akamukubita akanyafu ibintu abazungu bumva ko ngo ari guhohoterwa.

Akiri umwana

Oprah ariko yarahohotewe bya nyabyo kuko akiri umwana w’imyaka 9 gusa, yafashwe ku ngufu na mubyara we wari ufite 19. Dore uko abyivugira :

Ati : “namenye imibonano mpuzabitsina igihe nari mfite imyaka 9. Icyo gihe nabanaga na marume mu gace ka Milwaukee, ubwo mubyara wanjye wari ufite imyaka 19 yampfataga ku ngufu. Mu gihe nariraga cyane yanjyanye kungurira ice cream, anyumvisha ko ntagomba kugira uwo mbibwira. Namaze igihe cy’imyaka 12 ntarabivuga.Ni nyuma y’igihe kirekire naje gusobanukirwa ukuntu byangizeho ingaruka ikomeye-ukuntu mu gihe gito nambuwe ubwana bwanjye. Iyo ufashwe ku ngufu ntabwo ari igikorwa ibwacyo kikwangiza gusa. Ni umutwaro w’ibanga wumva ko ugomba guhisha, uburyo ugomba kwishushanya ku buryo abantu batavumbura ibanga uhishe. Ni ukunanirwa gutandukanya ihohoterwa n’urukundo. Ni ukugumya kwishinja, kugeza ngeze mu myaka ya za 30, ko haba hari icyo nakoze kugirango mpohoterwe. Ko ndi umukobwa w’ikirara. ”

Nyuma yaho yaje kongera gufatwa ku ngufu mu bihe bitandukanye na nyirarume ndetse n’umugabo witwaga ko ari inshuti y’umuryango.
Kubera ubu buzima bubi yatangiye kwigira indakoreka, acika iwabo,atangira kunywa ibiyobyabwenge, atangira gusohokana n’abahungu bamuruta,atwita umwana afite imyaka 14 gusa, umwana waje gupfa nyuma y’iminsi mike avutse. Nyina(wari waramusubiranye) yaje kumwohereza kwa se wamureze Vernon Winfrey. Kubera igitsure n’urukundo bya se yasubiye ku murongo abasha kwiga amashuri, akaba umuhanga mu ishuri, dore ko yamenye gusoma akiri muto cyane, abyigishijwe na nyirakuru. Nubwo aha naho yahoranaga ipfunwe ry’uko yari umukene cyane, yakomeje gutsida neza maze agenda abona buruse za Leta, ariga kugera arangije kaminuza mu bijyanye n’itumanaho.

afite imyaka 17

Akazi mu itangazamakuru

Amahirwe yatangiye kumusekera ubwo yabonaga akazi ko gukora kuri radiyo ataragira imyaka 20,icyo gihe yavugaga amakuru, ibintu bitari bimenyerewe ku muntu w’umwirabura kandi w’umukobwa kuko muri icyo gihe hari ivangura rikabije rikandamiza abirabura. Iryo vangura rero naryo yariciyemo nubwo bitari byaroshye dore ko mu barimukoreraga harimo n’abirabura bagenzi be badafite akazi cyangwa bo mu muryango bumvaga ko yabonye akazi gusa kuko ari umwiraburakazi, ”. Abamubwiraga ngo ako kazi wakabonye nk’iturufu ya Leta ngo yerekane ko hari abirabura bafite akazi ariko ntubishoboye yarababwiraga ati : “Nubwo ndi iturufu ariko ndahembwa, mwebwe se ?

Kubera ukuntu yigaragaje kuri iyo radiyo,izindi radiyo zatangiye kumurwanira kugeza ubwo agiye kuri televeziyo zo muri uwo mujyi wa Chicago, kuri televiziyo imwe baje kumuha ikiganiro cyanyuragaho buri munsi kikamara iminota 30, kitwaga AM Chicago mu 1983, icyo kiganiro kikaba kitari gikunzwe na busa, maze we kubera ubuhanga n’impano ye yo kuvuga bituma icyo kiganiro gikundwa cyane, ku buryo abayobozi b’iyo televiziyo bageze aho bakacyongerera iminota kikazacya kimara isaha, maze banagihindurira izina barakimwitirira, bacyita “The Oprah Winfrey Show”. Icyo kiganiro cyarakunzwe kuburyo ku itariki ya 8 nzeri 1986 cyatangiye kwerekanwa mu gihugu cyose aho kuguma mu mujyi wa Chicago gusa . Ubwo nibwo yatangiye nawe gusinya amasezerano y’uko, uko televiziyo yakoreraga izajya yinjiza amafaranga kubera ikiganiro cye nawe azajya yinjiza, ku migabane runaka.

Umuherwe n’umugiraneza

Oprah winfrey ku myaka 32 yari amaze kubarirwa mu bantu bafite miliyoni z’amadolari,nuko atangira gushinga televiziyo ze, amaradiyo , ibinyamakuru, gutegura amafilime n’ahandi hose yabona amafaranga ye yayashora akunguka arabikora ku buryo yaje kuba umwirabura w’umunyamerika wari ukize kurusha abandi (abagabo n’abagore bose hamwe)mu kinyejana gishize cya 20. Ni nawe mwirabura kazi wabashije kugira miliyari y’amadolari mbere y’abandi. Ubu afite umutungo ukabakaba miliyari 3 z’amadolari nk’uko ikinyamakuru Forbes kibitangaza.
Imitungo afite ubu ntibarika. Ariko kandi ntabwo yibagiwe ubuzima bubi bw’ubukene yakuriyemo.

Ubu abarirwa mu bantu bafasha cyane ku isi. Ikinyamakuru Business week cyemeje ko ariwe mwirabura wambere wabashije kugira ibikorwa by’ubugiraneza kurusha abandi, kuko ubibariye mu mafaranga, amaze gutanga arenga miliyoni 400 z’amadolari mu bikorwa byo kubaka amashuri no gutanga buruse ku bana batishoboye, amaze gutanga izindi miliyoni nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga umuco n’amateka by’abirabura bo muri Amerika, mu mwaka 1998 yashinze ONG (NGO) yitwa Oprah’ s Angel Network ifasha izindi ONG nyinshi zo ku isi mu bikorwa by’ubugiraneza.

Yakuye he imbaraga zamushoboje ibi byose n’ubuzima bubi yatangiranye ? Ibiganiro bye kuri televiziyo yabikoraga ate kubiryo bikundwa aka kageni ? ni iki twamwigiraho ?
Ibi byose ni mu nkuru yacu y’ubutaha.
Agasaro.com

Mu mafoto

Abana yishyurira amashuri bo muri Afurika y’epfo
Arikumwe n’indi ntwari
Imwe mu mazu ye !
Icy’amazu cyo cyaracyemutse. Iyi n’indi

Reba hano aganira na Rihanna ku kuntu yakubiswe na Chris Brown

http://www.youtube.com/embed/WEYBN5QD--M?rel=0
Rihanna tells Oprah : 'I was worried for Chris Brown after attack' - YouTube

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe