Abagore 8 bahawe imirimo n’inamay’amaministiri yo kuwa 10 Nzeli, 2014

Yanditswe: 11-09-2014

1. Lt Grace AGASARO GAYAWILA, umucamanza mu Rukiko Rukuru rwaGisirikare
2. LtAnnonciate NYIRABAHORANA, umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare
3. Lt Marie Chantal UMUHOZA ,Umushinjacyaha wa Gisirikare
4. Madamu MUKAYIRANGA Solange : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Uburezi ;
5. Madamu ABAKUNZI Anne : Umuyobozi wungirije ushinzwe imirimo rusange mu Kigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro/WDA
6. Madamu MUTABAZI Rita Clemence : Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Kigo cyigisha imyuga cy’Iburasirazuba/IPRC EAST ;
7. Madamu UWITONZE Laurence : Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’Imari muri WDA/Gishali Integrated Polytechnic ;
8. Madamu MUREBWAYIRE Odette :Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Kigo cyigisha Imyuga cy’Iburengerazuba/IPRC WEST.

Mu bindi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda akaba n’umwe mu bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :

Urwego RushinzweIterambere mu Rwanda kubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi ruzakira Inama ya 14 yoguteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga n’Ihuriro-murikabikorwarya gatatu ry’Abagore bakora ubucuruzi.

Iyi nama izabera i Kigali, kuva tariki ya 15 kugezakuya 17 Nzeri 2014, muri Hoteli Serena. Insanganyamatsiko y’iyi nama ni : « Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse : Kwihangira umurimo binyuze mu bucuruzi ».

Iyinama izitabirwa n’abantu bagera kuri 500 baturuka mu bihugu birimo : Kenya, Uganda, Zimbabwe, Ethiopia, Burundi, Tanzania, Afurikay’Epfo, Ghana, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubusuwisi, Ubuholandi, Ubuhinde, Indonesia, Ubudage, Ubufaransa, Brazil, Ububiligi, Ubushinwan’ibindi. Hazabahari n’abanya cyubahiro benshi barimo Nyakubahwa Roman Tesfaye Abneh, Madamuwa Perezida wa Ethiopia, uzageza ijambo kubazitabira iyi nama y’Abagore ku itariki ya 15 Nzeri 2014.

Byakuwe mu itangazor y’inama y’abaministri ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe