Uko wagabanya ibitsike bigatinda kumera

Yanditswe: 10-09-2014

Abagore n’abakobwa batari bake usanga bagorwa no kugabanya ibitsike byabo ngo babihe umurongo ariko bakinubira ko nyuma y’igihe gito bihita bimera. Nyamara ngo ibi biterwa no kutabimenya kuko iyo ukoresha akuma kabugenewe kitwa tweezer cyangwa pince udahura n’ikibazo cyo kugabanya ibitsike buri munsi.

Tweezer rero bayikoresha bapfura buri gasatsi kamwe kamwe bafatishije utwinyo twayo hanyuma bagakurura kakavamo gahereye imbere mu mubiri bitandukanye no kuzogosha.

Iyo ukoresha tweezer (pince) mu kugabanya ibitsike bituma bikura bitinze kurusha iyo ukoresha urwembe. Gusa hari abashobora kumara ukwezi batarongera kogosha abandi bakamara ibyumweru bibiri, icyumweru kimwe n’igice ndetse hari n’abamara icyumweru bitewe nuko umubiri w’umuntu uteye.

Ikindi cyiza cyo gukoresha tweezer ni uko iyo ibitsike bimeze, bigaruka byoroshye kuko agasatsi karanduka kuva mu mizi.

Ibitsike ni kimwe mu bigaragaza ubwiza bw’umugore bikaba bisaba kwitabwaho nkuko ibindi bice byerekana ubwiza cyane cyane mu maso byitabwaho.

Ukeneye uwakoresha tweezer akagabanya ingohe zawe wahamagara Sandrine kuri Tel 0783605232

Sandrine

mbere yo kogosha ibitsike na nyuma

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe