Uko wita ku minwa ishishuka

Yanditswe: 29-08-2014

Iminwa ni gice cy’umubiri dukoresha cyane mu kuvuga no kurya. Burya iminwa igira uruhu rusaza,uturemangingo tuba twashaje ugasanga iminwa yashishutse,rimwe bigatuma uyisiga Vaseline cyangwa labello kugirango ubyoroshye. Hari n’abo usanga ibirungo byo ku munwa bitagifata neza ku munwa kubera gushishuka.

Iminwa kimwe ni bindi bice by’umubiri ishobora gukorerwa ubwiza,nko gukuraho urwo ruhu rushishuka. Ubu ni bumwe mu buyo wakoresha ngo usubize iminwa itoto :

Ushobora gufata yahourt (yoghurt) n’indimu ukabisiga ku munwa ugakuba buhoro nyuma yi minota 5, ukayihanagura na ka essui-main cyangwa ugakoresha amazi ya kazuyaze, nyuma ukayisiga ka Vaseline ikarushaho koroha no kwisubiranya neza.

Ubundi buryo ni gufata uburoso ugakuba iminwa kugirango rwa ruhu rushaje ruveho nyuma ugahanagura ukayisiga Vaseline cyangwa labello. Ni byiza kubanza gusiga Vaseline ku mpande y’umunwa mu gihe mugiye gukoresha uburoso kugirango uruhu rutaza kubabuka ku ruhande.

Ku bakobwa cyangwa abagore basiga ikirungo ku munwa igashishuka ni byiza ko mbere bazajya babanza gukora iyi traitement,kandi bakabanza gusiga Vaseline cyanagwa labello mbere ya cya kirungo cyo ku munwa icyo gihe ntuzagira iminwa ishishutse.

Biba akarusho kuyihanagura mu gihe mugiye kuryama cyangwa mu gihe ugiye kongeraho ikirungo. Biba byiza kandi iyo ukubye iminwa rwa ruhu rushaje rukavaho nka rimwe mu cyumweru.

Byanditswe na Sandrine, Ushaka ko agufasha mu gusukura iminwa cyangwa n’ubundi buryo bwo kwita ku bwiza wamwandikira kuri email : sanrun89@yahoo.fr cyangwa ukamuhamagara kuri Tel +250783605232

Sandrine
Professional beauty therapist
Photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe