Imyumbati itekanye n’igi

Ibikoresho

• Ibiro 3 by’imyumbati
• Amagi 4
• Irobo (1/4 kg) y’ifarini
• Amavuta litiro 2
• Amazi litiro 4

Uko bikorwa

• Gutegura imyumbati (Guyitonora no kuyironga)
• Guyisaturamo kabiri nkugiye guteka ifiriti yayo
• Gutogosa imyumbati mu mazi make ( litiro1) mu gihe cy’iminota cumi n’itanu ku muriro utari mwinshi
• Igihe imyumbati iri ku ziko tegura amagi uyavange n’aya farini ukoroge cyane
• Imyumbati nimara gushiramo amazi yikure ku ziko
• Canira amavuta ashye
• Mu gihe ucaniriye amavuta fata ya myumbati uyishyire ku kintu cyumutse ubundi ufate ya mvange y’ifarini n’amagi usige ku myumbati umwe umwe
• Shyira ya myumbati mu mavuta mu gihe cyigera ku minota 20 ariko bitewe n’umuriro ufite ugenda ureba ko yumutse kandi itari bushirire.

Yitegurane n’umuceri n’isosi y’inyama.

Gracieuse