Impamvu zatumye abagore bibasirwa n’ubukene

Yanditswe: 24-08-2014

Ubukene ni kimwe mu byibasira abagore ndetse bakanahura n’ingaruka nyinshi kurusha abagabo iyo ubwo bukene bwashinze imizi mu ngo.
Impamvu zateraga ubukene ku bagore
 Nta burenganzira mu gucunga umutungo : iyo urebye usanga abagore aribo bavunika cyane ngo uwo mutungo uboneke ariko ntibawugireho uburenganzira mu micungire yawo.
 Uburyamirane mu mirimo : abagore benshi mu masosiyete afite inzego zisobanutse, baba bungirije mu gihe abagabo baba bari mu myanya y’ubuyobozi.

 Kwitinya no gusuzugurwa : Umubare munini w’abakobwa n’abagore babarizwa mu mirimo idafashije cyane cyane mu bucuruzi buciriritse, banyakabyizi n’ubukorikori. Inyigo yakozwe mu 2003 n’Ihuriro ry’abagore ba Rwiyemezamirimo bo mu Rwanda (AFER) yerekana ko mu bikorera ku giti cyabo, nta mugore w’umunyenganda wari uri mu Rwanda.

 Imitere n’imibereho nyarwanda
Uhereye mu gihe cy’abami, umwami yabaga yungirijwe n’abagabo gusa ndetse abagore bagabirwaga bari mbarwa. Hamaze gutangizwa ubukungu bushingiye ku ifaranga mu gihe cya gikoloni abagabo nibo barigiragaho uruhare gusa maze barihindura umwihariko wabo.
Uko baje kubisokamo.
Nyuma ya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yatangiye gushyigikira abagore no kubashyira mu nzego zifata ibyemezo ndetse no kwiteza imbere mu bukungu.
Umugore yagize uburenganzira ku mutungo
Uburenganzira bungana ku butaka ndetse no ku izungura : Itegeko N° 22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999 rirebana n’umuryango n’izungura, riha abana b’abakobwa uburenganzira bungana n’ubw’abahungu naho Itegeko ngenga N°08/2005 : riha uburenganzira bungana ku butaka umugore n’umugabo.

Ibigo by’imari bishigikira abagore na gahunda yo kwihangira imirimo

• Hashyizweho ikigega cy’ingwate cy’abakobwa n’abagore
• Ishami ryihariye ry’abagore muri Banki y’abaturage y’u Rwanda
• Ishyirahamwe ry’abari n’abategarugori “DUTERIMBERE” ryishingiye Koperative yo kuzigama no kuguriza yitwa « COOPEDU » ;
• Mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) hashyizweho ishami ry’abakobwa n’abagore ;
• Gahunda ya hanga umurimo nayo ntiyaheje abogore kuko hari umubare utari muke w’abagore yafashije kwihangira imirimo.

Hagiye hakorwa kandi ubukangurambaga ku bagore b’ingeri zose mu kuba ba rwiyemezamirimo, kubakangurira kujya mu makoperative, kubaremera n ;ibindi bitandukanye, byagiye bizamura imibereho y’abagore n’abanyarwanda muri rusange

Byanditswe hifashishijwe politiki y’igihugu y’uburinganire(2010)

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe