Ubwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku mutungo

Yanditswe: 20-08-2014

Ihohoterwa rishingiye ku mutungo ni rimwe mu bwoko bw’amahohoterwa agaragara mu Rwanda nkuko bigaragara mu mfashanyigisho yatanzwe na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Ihohoterwa rishingiye ku mutungo ribaho iyo urikora afite ububasha busesuye bwo kugenzura amafaranga cyangwa umutungo n’aho ukorerwa ihohoterwa ashobora gukura umutungo.

Ivangura cyangwa kuvutswa amahirwe, serivisi : guhezwa, kuvutswa kwiga, servisi z’ubuzima, akazika muhemba, kuvutswa uburenganzira ku mutungo. Ibi bikorwa n’abashakanye, abagize umuryango, ibigo, hamwe n’abandi bakora ibikorwa bishamikiye kuri Leta.

Guhabwa akato bishingiye kugitsina : Kuvutswa uburenganzira bwo kugera kuri serivisi runaka, inyungu mu mibanire, imyitozo cyangwa kwishimira umuryango, umutungo, umuco, hamwen’uburenganzira mu byapolitiki, ibikorwa biganisha kw’ivangura, bikorwa kumugaragaro. Ibibikorwan’ababakurikira : abagize umuryango, imiryango n’ibigo ndetse na Leta.

Icuraburindi rishingiye ku mategeko : Kubangamira kugera cyangwa kubikorwa, kwishimira umuryango, umutungo, umuco,uburenganzira bwapolitiki, by’umwiharikokumugore.

Ikindi cyiyongereyeho ni uko kuriya gushyira mu byiciro ihohoterwa rishingiye kugitsina, bigaragara nkaho hari ibyo tudasanga mu Rwanda ariko rimwe narimwe bikaba bigenda bigaragara uko iminsi igenda ihita, ubwo rero abantu bose bakagombye kubimenya bakamenya buriya bwoko bw’ihohoterwa rishingiye kugitsina kugirango babyirinde.

Byakuwe mu mfashanyigisho igenewe amahugurwa kw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe