Uko wakwirinda akajagari k’inkweto mu nzu

Yanditswe: 05-06-2019

Inkweto zitera akavuyo mu nzu iyo hatitaweho uko zibikwa. Ibi bigaragara cyane iyo mu rugo hari abantu benshi ndetse harimo n’abana. Ibi rero nibyo wakurikiza ukirinda inkweto zinyanyagiye ahantu hose :

-  Teganya aho inkweto zibikwa. Akabati ka étagère niko kabika inkweto neza. Byaba byiza izambarwa kenshi zibitswe hafi izitambarwa kenshi zigashyirwa kure.
-  Irinde kubika inkweto uzigerekeranya birazangiza
-  Inkweto zigomba guhanagurwa mbere yo kubikwa. Iyo ubitse inkweto ziriho icyondo zirarushya kuzihanagura.
-  Irinde gushyira inkweto ahantu hagera umuyaga cyangwa izuba ryinshi
-  Niba mufite abana bato, batoze kubika inkweto ahantu hamwe ntibazishyire aho babonye
-  Mu gihe bishoboka byaba byiza buri wese agize aho abika inkweto ze, kugirango ajye azibona byihuse
- Byaba byiza cyane upanze inkweto ukurikije uko ziteye, indende ukwazo, ingufi ukwazo. ushobora no gukurikiza amabara yazo.
-  Jya ugira igihe ukuremo inkweto utacyambara kugira ngo zidafata umwanya w’ubusa.

Ibi nibyo wakurikiza kugirango inkweto zibikwe neza kandi ntizitere akajagari.
Hifashishijwe urubuga rwa maisonbrico
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe