Amandazi ya Titanic

Yanditswe: 05-06-2019
  • Amandazi ya Titanic, ni amandazi yoroshye guteka kandi atekwa mu gihe gito. Iyo uriye aya mandazi ntago wumva yuzuye inda, nkuko bikunda kumera ku yandi mandazi.

Ibikoresho :

-  Ifarini 750g
-  margarine blueband 100g
-  Amagi 4
-  Isukari 250g
-  Amata 500 ml
-  Sucre vanille 3
-  Umusemburo wa chapa madazi ikiyiko kinini
-  Amavuta 2l

Uko atekwa

Mu gisorori kinini, shyiramo blueband washongesheje, isukari, amagi. Sucre vanille na chapa mandazi uvange bihwane neza,
Genda wongeramo ifarini gahoro gahoro kugeza bifashe,
Shyiramo amata, ukomeza kuvanga kugeza ubonye imvange ikomeye ariko isukika.
Shyuhya amavuta mu isafuriya ashye ku muriro uringaniye,
Fatisha ikiyiko imvange wakoze, ugende ushyira mu mavuta. Shyiramo nubona nta mwanya usigaye mu isafuriya ubanze ureka amwe ashye. Uze guteka andi gutyo gutyo.
Yarure uyashyire mu gisorori upfundikire kugirango ataza gukomera cyane.

Yatanzwe na Murundi.
photo : google

Mukeneye uwabatekera aya mandazi cyangwa uwabigisha uko akorwa waduhamagara kuri 0788506370

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe