Uko washyira indabo za Cactus mu busitani

Yanditswe: 16-05-2019

Cactus ni ubwoko bw’indabo zikunze kuba ahantu hataba amazi menshi. Ni indabo nziza rero zituma vuba, zidasaba guhora uzivomera. Bene izi ndabo zigaragara neza cyane mu busitani, kubera uko ziteye mu buryo bwihariye zidafite ibibabi ndetse zigira, amahwa n’amabara yihariye.
Cactus rero zikura gahoro gahoro ariko nazo ntizisaza nk’izindi ndabo. Uko zigenda zikura zigenda ziba nziza kurushaho. Izi ndabo rero wazikorera design zitandukanye :

Cactus ushobora kuzishakira umwanya wazo wihariye mu busitani cyane cyane niba ugira ubusitani bunini.

JPEG - 120.2 ko

Ushobora kandi no gukora utuziga cyangwa utu design twa mpande enye mu busitani ukagenda uzishyiramo bikaba byiza cyane iyo ziteye mu mabuye y’umweru.

JPEG - 27.3 ko

Izi cactus kandi zaterwa no mu ma vases naho zikura neza kandi bikagaragara neza.

JPEG - 46.8 ko

Ukeneye uwagufasha gushyira izi ndabo za cactus mu busitani waduhamagara kuri 0788506370

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe