Amabanga 8 y’imyambarire ku bantu babyibushye

Yanditswe: 16-05-2019

1. Ambara imyenda igukwiriye neza. Itagufashe cyane. Niba wambaye imyenda ukabona imyambaro y’imbere yishushanya bivuze ko uwo menda ukwegereye.
2. Ni byiza kugira umwenda w’imbere ugaragaza taille neza nka gaine, ukareba itakubabaza
3. Irinde kwambara collant/leggings nkaho ari ipantaro. Collant zambarwa imbere yundi mwenda.
4. Ambara amajipo agera ku mavi ya pencil aya majipo agaragara neza ku bantu babyibushye
5. Buri mwambaro wose wambara ugirwa mwiza n’inkweto bijyanye. Irinde kwambara inkweto zifite agashumi gafunga umurundi w’ilirenge hari igihe zituma akaguru gasa nkaho ari kagufi
6. Gendana isakoshi ijyanye nuko ungana. Agasakoshi gato cyane ntago kabera abantu babyibushye
7. Gira umudozi uringaniza imyenda uba waguze ku mubiri wawe,kugirango igukwire neza. Bitewe nuko uteye hari imyenda iba isaba ko ugabanya mu kaboko cyangwa munda, etc.

Muri byose ugomba kumva imyenda wambaye iguhaye amahoro kandi uberewe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe