Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ubwoko 5 bw’imibanire y’ingo n’ingaruka zabwo

Ubwoko 5 bw’imibanire y’ingo n’ingaruka zabwo

Yanditswe kuwa 16-05-2019 Saa 08 : 15

Buri rugo cyangwa abakundana bagira uko baha umurongo ngenderwaho mu mibanire yabo nubwo akenshi biba bimeze nk’ibyikoze batarabitekerejeho. Bamwe bafata umurongo mwiza utuma babana neza, abandi bafata umurongo utuma umwe muri bo abangamirwa cyane cyangwa se bose bakaba batishimiye uko babanye. Tugiye kuvuga ku bwoko 5 bukunze kugaragara mu mibanire y’abashakanye :

1. Abahora bameze nk’abarushanwa cyangwa batanguranywa uyobora undi

Abagize uru rugo baba bahangana cyane. Buri wese akaba ashaka ko ibitekerezo bye aribyo byakirwa, buri wese agashaka kumvisha undi ko ibyo akora aribyo bifite akamaro kurusha iby’undi.
Ingaruka : Ibintu bihora bishyushye. Hakunze kuba intonganya nyinshi.

2. Ababana umwe avunisha undi

Aha ho umwe aba ariwe ukora byose ngo urugo ruhagarare mu gihe undi ari aho akurikira gusa. Aba bo ntibashwana cyane kuko umwe afata ibyemezo byinshi. Ukora cyane agera aho akumva avunika akarakara akumva adashimwa bihagije na mugenzi we utamufasha byinshi. Ashobora kwerekana ko yarakaye akanya gato ariko bigakomeza.
Ingaruka yibi ni ukubana biri aho bitaryoshye bitanabishye.

3. Ababana umwe ahutaza undi

Aha naho umwe niwe uba werekana ubushobozi ariko zishingiye mu guhutaza undi. Umwe ariganza undi agatinya kugira icyo akora ngo adahutazwa. Akenshi umwe aba ahohotera undi mu magambo cyangwa se ku mubiri.
Ingaruka yabyo ni uko umwe mu babana ahorana stress yo kwigengesera ngo adakoma rutenderi.

4. Ababana umwe abayeho ubuzima bwe undi ubwe.

Aba nabo buri wese agira gahunda ze. Ntibashwana cyane ariko ntibanasabana. Buri wese aba afite uko akora gahunda ze zitabangamiye iz’undi. Aba baba bameze nk’abaturanyi kurenza uko bameze nk’abakundana.

Ingaruka y’uyu mubano ni uko nubwo hataba intonganya nyinshi ariko nanone urugo ruba rurimo kubihirwa, kurambirwa no kujombana.

5. Ababana buri wese yita kuri mugenzi we

Aba bo bakorana nk’itsinda buri wese yemera icyo undi ashoboye, bagashyigikirana mu migambi ya buri wese. Aba kandi bazi kongera kuzana uburyohe mu mubano wabo iyo hatangiye kuza kurambirwa, bacyemura kandi ibibazo byabo ntibabirenzaho.

Ingaruka : baba bitanaho,babanye neza, ari amahoro, nubwo bishobora kubanza kubasaba kunyura mu bihe bigoye ngo babigereho.

Uburyo bwa gatanu bwo gukorana nk’ikipe nibwo buryo bwiza. Byaba byiza buri wese mu rugo arebye ibyo akeneye guhindura kugirango afate mugenzi we nk’umuntu bari mu ikipe imwe.

agasaro.com
hifashishijwe urubuga rwa psychology today
photo google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe