Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Uko wakwakira uko usa n’uko uteye, ukumva uri mwiza.

Uko wakwakira uko usa n’uko uteye, ukumva uri mwiza.

Yanditswe kuwa 07-05-2019 Saa 08 : 30

Abakobwa benshi n’abagore barwana no kumva atari beza nkuko bikwiriye kuko akenshi baba bigereranya n’uko ubwiza busobanurwa n’aho baherereye cyangwa n’ibitangazamakuru. Ibi rero bigira ingaruka kuri benshi ugasanga bahorana complexe y’ibice bimwe na bimwe by’umubiri wabo ndetse bamwe bakangiza umubiri wabo aho bitukuza ngo babe inzobe, abandi bakinanura cyane, abandi bagahora bisize ibirungo cyangwa biteraho imisatsi ihisha uko basa, ndetse no kwambara imyenda ibaha ingingo badafite. ( amabere Manini, ibibuno binini). Niba rero ugira complexe y’uko usa cyangwa uteye ibi nibyo wakurikiza bikagufasha kwiyakira uko umeze ukishimira uko usa :

1. Wikwita ku byo ibinyamakuru bitangaza ko ari bwo bwiza. Yego ntiwahindura uko ubwiza buvugwa nabyo cyangwa n’aho uri ariko ushobora guhindura uko wowe ubona ubwiza. Ntiwite rero ku bwiza ubona mu binyamakuru ahubwo ita ku bwiza ubona ku bantu bari mu buzima bwawe ukunda.

2. Ishimire uko umeze mu bundi buryo, bitari uko ugaragara. Wakwishimira ubwenge ufite, abantu muziranye, ibyo ushoboye, n’ibindi bidahinduka uko iminsi ihita kuko ubwiza bwo buragabanuka uko iminsi ishira.

3. Irinde amarangamutima mabi ajyanye n’uko usa. Iyo ubitekerejeho cyane bigaragara ku maso ko udacyeye.

4. Seka. Gerageza gusa neza ubonye abandi bantu useke ubishimiye. Abantu bakunda abandi bantu baseka. Guseka kandi bituma ugira amarangamutima meza.

5. Irinde guhora wisize ibirungo (make up) nyuzamo uyihorere. Ushobora gusanga mu gihe uretse umubiri wawe uhumeka , byatuma usa neza.

6. Ambara imyenda ituma wumva umerewe neza. Irinde stress yo guhora wambaye imyenda igezweho.

7. Irinde guhora wireba mu ndorerwamo, ngo uko uciye ku nzugi wirebe uko usa. Ahubwo ite ku marangamutima ufite muri wowe.

8. Shyira imbaraga mu kumva ufite amagara meza. Gukomeza wita ku kuntu ugaragara ntacyo bimara ku buzima ariko niba wita ku kuntu umubiri wawe ukora ni ingenzi. Kora imyitozo ngororamubiri ugamije kumererwa neza udafite stress yo gusa nk’aberekana za modeli z’imyenda.

9. Ite ku bacuti bawe ibyo bakubwira. Ushobora kwibaza ko udasa neza nyamara ugasanga inshuti zawe zidakeneye ko wihindura kugirango zigukunde. Niba ufite inshuti zihora zikunegura zihindure.

10. Akira kuba imyaka yawe iri kwiyongera ureke guhora wigereranya n’abo uruta imyaka myinshi cyangwa abo mungana bashyira amafaranga arenze urugero mu kwiyitaho. Ni ibisanzwe kugenda usa nk’ukuze uko ugenda ukura.

Kwivanamo iyo myumvire wari ufite ntago bizahita biba ako kanya ariko uko ugenda ubikoraho bizashira. Niba usenga wabisengera.

Hifashishijwe urubuga rwa psychologytoday.
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe