Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Simbongile, umugore ufite company y’indege

Simbongile, umugore ufite company y’indege

Yanditswe kuwa 01-05-2019 Saa 20 : 40

Simbingile Sambo yatse akazi ko kuba ba bakobwa bakora mu ndege baramwangira kuko atari afite uburebure busabwa. Aho kugirango areke indoto ze zo gukora mu ndege, yagurishije imodoka ye, aguza mama we ndetse na nyirasenge amafaranga yo kugura indege.Yatangiye business ye yo gutwara abantu mu ndege . Ni we mugore wa mbere wagize bene ubwo bucuruzi muri Afurika Yepfo.

Indege azikodesha abantu bakomeye (VIP) , abakerarugendo, ndetse agatwara n’ibicuruzwa. usibye gutwara abantu mu gihugu cye, amaze no gutwara abantu muri Amerika ndetse no mu Burayi.

Sibongile rero yabonye ibihembo byinshi bitandukanye kubera ubwo bucuruzi bwe. Akaba rero yarabashije gukora neza ubucuruzi butari busanzwe bumenyerewe mu bagore, akaba akoresha n’abapilote b’abagore.

byegeranijwe na Agasaro.com
photo Google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe